
Ibi byiciro n’ubwo batarabiha amazina, ariko ngo bizaba ari bitatu.
Hari ikizaba kirimo ibigo by’indashyikirwa umuntu yavuga ko biri mu ibara ry’icyatsi, ikizaba kirimo ibigereranyije umuntu yavuga ko biri mu ibara ry’umuhondo, ndetse n’ibikeneye kwitabwaho kurusha ibindi, umuntu yavuga ko biri mu mutuku.
Mu kubishyira mu byiciro hazarebwa imitangirwe y’amasomo ni ukuvuga uko abanyeshuri bahiga batsinda, kwigisha abana umuco, isuku, siporo, ubumwe n’ubwiyunge, n’ibindi bigitekerezwaho.
Sebutege ati “ibyo byose ishuri tuzabisangamo tuzavuga ko ari indashyikirwa, ariko aho tutazabisanga bazashyirwa mu cyiciro gikwiye, hanyuma natwe bidufashe mu isuzuma, tujye tureba ngo ese ntacyo twakubwiye ngo nawe uzamuke mu cyiciro?”
Amashuri ari mu cyiciro cyo hasi ngo azajya ajya kwigira ku y’indashyikirwa, bityo amashuri yose abashe kuzamuka.
Ohereza igitekerezo
|