Munyiginya: Bahawe ivuriro ridafasha abafite virusi itera SIDA

Abaturage ba Munyiginya bahawe ivuriro ridatanga serivise yo kwita ku bafite virusi itera Sida kugira ngo abakozi babanze bahabwe amahugurwa.

Ikigo nderabuzima cya Munyiginya kimaze ibyumweru 3 gusa ariko ntikiratanga serivise zo kwita ku bafite virusi itera Sida.
Ikigo nderabuzima cya Munyiginya kimaze ibyumweru 3 gusa ariko ntikiratanga serivise zo kwita ku bafite virusi itera Sida.

Ikigo nderabuzima cya Munyiginya mu karere ka Rwamagana kimaze ibyumweru itatu gusa gitangiye gukora.

Ni ikigo cyubatswe ku gaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 91 ku nkunga y’umuryango Better World wo muri Korea y’epfo.

Ezechiel Ndabarinze umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Munyiginya avuga ko serivise zose zitangwa mu bigo nderabuzima nabo bazitanga uretse kwita ku bafite virusi itera Sida.

Ati “Serivise zose zitangwa ahandi natwe turazitanga uretse kwita ku bafite virusi itera Sida. Hari igenzura rigomba kubanza gukorwa kugira ngo duhabwe iyo serivise.”

Iki kigo nderabuzima gishya kandi gifite ibibazo by’abakozi kuko ku bakozi 15 bagomba kuba bahari bafite icyenda gusa.

Ezechiel Ndabarinze umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Munyiginya avuga ko kugira abakozi bacye bitica serivise kuko abaturage bakira bakiri bacye bagera kuri 70 ku munsi.

Mutoni Jane arasaba abasanzwe bafata imiti igabanya ubukana bwa Sida gukomeza kuyifatira aho bari basanzwe bayikura mugihe ikigo nderabuzima cyabo kitaremererwa gutanga iyo serivise.
Mutoni Jane arasaba abasanzwe bafata imiti igabanya ubukana bwa Sida gukomeza kuyifatira aho bari basanzwe bayikura mugihe ikigo nderabuzima cyabo kitaremererwa gutanga iyo serivise.

Mutoni Jane umuyobozi w’akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko ikigo iyo kikiri gishya buri gihe kidashobora gutangirana serivise zose.

Avuga ko abafite ubwandu bafata imiti bazakomeza gukurikiranwa n’ibigo nderabuzima bafatiramo imiti kugeza igihe icyabo giherewe iyo serivise.

Agira ati “Kugira ngo iyo serivise itangwe bisaba ko minisiteri y’ubuzima ibanza gutanga amahugurwa ku bakozi bazakora muri iyo serivise, abafata imiti bazihangana bakomeze kuyifatira aho bari basanzwe bayifatira.”

Ku rundi ruhande ariko abaturage bishimira kuba barahawe ikigo nderabuzima kuko byabaruhuye ingendo n’amafaranga batangaga bajya kwivuza.

Kabahire Floride umuturage w’umudugudu wo mu murenge wa Munyiginya avuga ko mbere batangaga amafaranga menshi bajya kwivuza ndetse bamwe bakarembera mu ngo.

Ati “Twivurizaga ku bigo nderabuzima bya Ruhunda na Rwamagana, umuntu agatanga amafaranga 1000 ku igare cyangwa 1500 kuri moto, utayafite cyane ababyeyi babyariraga mu ngo. Ariko hano ni hafi ntawuzongera gutinda kwivuza.”

Ezechiel Ndabarinze umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Munyiginya avuga ko bagifite abakozi bacye ariko bikaba bitica serivise baha abaturage babagana.
Ezechiel Ndabarinze umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Munyiginya avuga ko bagifite abakozi bacye ariko bikaba bitica serivise baha abaturage babagana.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka