Ese kuki Inkwano ari ishimwe ry’ababyeyi b’umukobwa, ab’abahungu bo ntibakwiye gushimwa?

Mu muco nyarwanda no mu gitabo cy’amategeko mbonezamubano y’u Rwanda, inkwano zifatwa nk’ishimwe rihabwa ababyeyi b’umukobwa kuko bareze neza.

Inkwano z'ubu bamwe bazigize ubucuruzi
Inkwano z’ubu bamwe bazigize ubucuruzi

Ababyeyi b’umuhungu ni bo bajya gusaba umugeni,bakemeranya inkwano,bagakwa. Gusa abantu benshi ntibabivugaho rumwe,kuko hari abatumva impamvu ari ishimwe ry’umubyeyi w’umukobwa wenyine,ntihagire n’iry’umubyeyi w’umuhungu kandi bose baba barareze, ndetse n’abana babo bose bakaba bagiye mu rugo rushya rwabo bagasiga ababyeyi.

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bavuga ko kuba inkwano ihabwa iwabo w’umukobwa biterwa n’uko umuco ubigena ndetse ko kurera umukobwa bigora kurusha umuhungu. Gusa hari n’abandi babona ko bidakwiye ko hashimwa uruhande rumwe,bakabyita kudaha agaciro ihame ry’uburinganire, kugira umukobwa igicuruzwa,ndetse no kubogamira uruhande rumwe.

Uwitwa Bamuhoze Donatha urangije kaminuza avuga ko impamvu inkwano ari ishimwe ry’umubyeyi w’umukobwa, ari uko kurera umukobwa bitavuna nko kurera umuhungu,kuko umukobwa asaba kwitabwaho byihariye kugira ngo azavemo umugore muzima.

Ati “Uzi kurinda agakobwa kawe bakakajyana agaseke kagipfundikiye? Biravuna cyane! Ariko umuhungu we n’iyo yaba byararangiye nta bimenyetso wabona,kandi usanga amakosa y’umugore ari yo agaragara mbere.”

Naho Dushimimana wo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Mayange we avuga ko impamvu inkwano zijya iwabo w’umukobwa, ari uko n’ubundi iwabo w’umuhungu baba basa n’abakimufite, kandi ko ari bo baza gusaba umugeni. Akomeza avuga ko nta muntu ukunze gusaba umukwe ubufasha, keretse byamurenze.

Ati “Ariko njye mbona umubyeyi w’umuhungu akomeza gusa n’ukimufite,naho umukobwa ugiye aba agiye! Ubu ntugire ngo nyina w’umukobwa yamukenera! Yaganya yumva agategereza ko yibwiriza kuko azi ko nta burenganzira n’imyanzuro yaba afite iwe! Naho umuhungu we yamubwira ati ariko nk’ubu iyo ubona…”

Ubushobozi bw'imiryango hari abo bubangamira mu rukundo rwabo
Ubushobozi bw’imiryango hari abo bubangamira mu rukundo rwabo

Gusa hari n’abandi bavuga ko usibye kubahiriza umuco, batumva impamvu yo gushima uruhande rumwe, kandi bose baragize uruhare mu kurera abana babo, kandi bakaba baba bagiye kubashyingirana bombi ntibongere kubana na bo.

Nzeyimana wo mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Kansi avuga ko nta mpamvu n’imwe abona yo kurobanura ushimwa, kandi bose barareze, ndetse hakaba hari n’igihe umuhungu atangwaho byinshi kurusha umukobwa, kuko akenshi usanga umuhungu ari we wize amashuri menshi, cyangwa afite ubushobozi buruta ubw’umukobwa.

Ati “Utekereza ko iwabo w’umuhungu bo batarera? Ahubwo usanga baranarishye amashuri y’umurengera, bakamushakira imibereho izamubeshaho igihe azaba yubatse urwe bamushakira akazi, mwarangiza ngo tujye gushimira iwabo w’ umukobwa bareze neza ra!”

Akomeza avuga ko hari n’igihe mu misango yo gusaba hazamo no guciririkanya ku nkwano nk’abagurisha, aho ababyeyi b’umukobwa baka akayabo k’inkwano, bitwaje ko hari amafaranga batanze ku mukobwa, bakirengagiza ayo batanze ku muhungu.

Ati “Ahubwo mu gusaba usanga iwabo w’umukobwa yahanitse ibiciro,ukagira ngo aragurisha itungo ra! Ngo namurihiye amashuri, afite akazi keza, ahubwo ugasanga kenshi umuhungu baje gusabira akubye kabiri ibyo bavuga!”

Rutayisire Fidele, umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango nyarwanda w’abagabo biyemeje guteza imbere ihame ry’uburinganire hagati y’umugore n’umugabo, bakanarwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ( RWAMREC) , na we ntiyemera inkwano nk’ishimwe ry’ababyeyi.

Agira ati “Inkwano ubwayo twebwe tuvuga ko ari ikibazo. Kubera ko inkwano ishingiye ku muryango nyarwanda aho ibintu byose bireba abagabo, bigatuma umugabo yumva ko agize imbaraga zo kuba umutware w’urugo. Yewe twebwe twifuza ko inkwano ivaho! Kuko inkwano iteza ibibazo byinshi kuko ntikiri ishimwe ahubwo yabaye nk’ubucuruzi.”

Niyibizi Lea Liliane usanzwe ukora ubukangurambaga (activist) mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, na we yagize icyo abivugaho, ati “Ku bwanjye numva uko dufata inkwano mu muco nyarwanda kuri uyu munsi inkwano yarataye agaciro kayo. Hari uburyo yafatwaga kera, nko guhuza imiryango.”

Akomeza agira ati “Ntabwo yafatwaga nk’ishimwe ahubwo yafatwaga nk’igihuza imiryango kuko umukobwa yavaga iwabo akajya iwabo w’umuhungu, ariko ubu bose bava iwabo. Numva rero dukurikije uko isigaye ifatwa bayikuraho.”

Arongera ati “Biramutse byiswe ishimwe, imiryango yose yajya igira icyo itanga. Kuri njyewe rero ikwano ubundi mu gifaransa babyita ‘dot’ ,bivuze ko inkwano ari icyo umuntu azana kigira uruhare mu gufasha kubaka urugo. Niba iyo nkwano ari ije kubaka urugo, ibyo nta kibazo! Igahabwa wa muryango mushyashya. Ariko niba ari ihabwa umuryango umwe w’umwe mu bagiye kubaka urugo, ibyo biracyari ikibazo."

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance, aherutse gutangaza ko nta giciro cy’inkwano kibaho kandi ko inkwano itagombye guciririkanywa kuko umuntu atari igicuruzwa.

Yasobanuye kandi ko inkwano idakwiye kuba ikibazo hagati y’imiryango, ahubwo ko ari ikimenyetso cyiza cy’urukundo gikwiye gutuma imiryango irushaho gukundana no kubana neza.

Itegeko Nº 32/2016 ryo muri 2016 rigenga abantu n’umuryango, mu ngingo yaryo ya 167 rivuga ko “Ishyingirwa rikorewe imbere y’ubutegetsi rishobora kubanzirizwa n’imihango gakondo ndangagaciro y’umuryango nyarwanda irimo iyi ikurikira:

1° umuhango wo gusaba no gufata irembo uhuza imiryango y’abifuza gushyingiranwa ikemeranwa ko nta nzitizi yo gushyingiranya abana bayo;

2° umuhango wo gusaba umugeni no gukwa ugaragaza amasezerano y’ubwumvikane hagati y’imiryango ibiri (2) yemeranya ko umuhungu n’umukobwa bayikomokaho bazashyingiranwa kandi ko iyo miryango yombi izakomeza gufasha no guhagararira ishyingirwa ryabo. Icyakora, iyo inkwano itabonetse ntibibuza amasezerano y’ubushyingiranwa kwemerwa.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

nge numva inkwano yavaho kuba bashyiki bacu atari amatungo bazanaho amafaranga tukabatanga

bright yanditse ku itariki ya: 8-12-2022  →  Musubize

Mbega inkuru weeee!!!! Aho nasomeye mbonye umukobwa wandika inkuru yamwafecta Kandi ntabogame pe!

Ariko ubundi Alice Mukashyaka ni muntu ki? Mutwereke agafoto ke rwose! Niba akiri ingaragu mumunyakire akanimero kuko....

Peter yanditse ku itariki ya: 17-07-2019  →  Musubize

platin we nonese uwo mukobwa aba yongerewe mumuryango kuruhande rw’umukobwa we ntakiba cyiyongereyemo , kdi n’urugo ruba rugiye kubakwa ni urwabose si urw’umuhungu gusa kuko iyo muryamanye n’umugereze aho ashaka abeshi turabizi uko bigenda.please bihinduke byitwe ishimwe ry’ababyeyi ritangwe hakurikijwe ubushobozi bwa buri ruhande zombi umukobwa ashimire iwabo w’umuhungu kuko baba baramubyariye uwo umutima ushaka kuko haba hari beshi yanze n’umuhungu nawe abigenze atyo iwabo w’umukobwa kuko nawe hari abakobwa beshi aba yaranze paka abonye uwo umutima we ushaka.

keza yanditse ku itariki ya: 12-07-2019  →  Musubize

ndumva ishimwe ry’abaBYEYI RITABA ITEGEKO KUKO KURERA ARI INSHINGANO Z’ABABYEYI SO BASHIMIRA UWAKOZE UBIRENZE UBYO ASABWA NAHO UWAKOZE IBYO ASABWA NTAMPAMVU YO KUMUSHIMIRA

ne yanditse ku itariki ya: 12-07-2019  →  Musubize

inkwano ikwiye kuba ishimwe ritangwa n’imande zombi hagamijwe gushimira ababyeyi uburere bwiza bahaye abana babo, kuko izo mpamvu zose zitangwa ko ikwiye uwabo w’umukobwa ntagaciro zifite.

nonose ibyo muvuga ngo umukobwa aba ataye iwabo umuhungu ukiba iwabo ninde,nonese ko urugo ruba rugamijwe ari uruzagirira akamaro bose wumva ari uruzagirira akamaro umuhungu gusa, abavuga ibyo umuco bo biyibagiza ko umuco ugeraho ugahinduka cyane iyo bigaragara ko harimo ubujiji, cg ubugoryi, nonose umukobwa ajya kwemera umuhungu ntabandi yanze kuki we atatanga ishimwe ashimira ababyeyi b’umuhungu bamubyariye uwo umutimawe ushatse? cg inkwano iveho ahubwo abana bashimane tubafashe kubaka urugo baba bagiye gushinga kurusha kubasahura ngo baratanga inkwano hagendewe kugaciro k’umukobwa nk’aho umuhungu ntagaciro afite.

HAKIZA yanditse ku itariki ya: 12-07-2019  →  Musubize

mwaramutse njyewe rero nkurikije ubumenyi mbifiteho nuku Inkwano ubundi ni inka inka ikaba mu muco nyarwanda yubashywe yaratangwaga cg itangwa nk’ikimenyetso cy’umubano mwiza hagati y’imiryango cg inshuti runaka aho umuntu yishimira inshuti ye akayiha inka byaza mu bukwe rero inka ikaba yaratangwaga nk’ikimenyetso cy’urwibutso k’umukobwa umuryango wemeye gutanga akajya muwundi muryango iwabo bazajya bayireba bakibuka umubano wabo naho batanze umwana wabo igihe cyagera ikabyara nabo bakajyana indongoranyo(bivuze ko yabyaraga nabo bagafata inyana bakayishyira umuhungu n’umukobwa murugo rwabo nko kububakira. urumvako imiryango yombi yabaga itanze inka,ikindi numvako impamvu iryo shimwe riba ritanzwe iwabo w’umukobwa nuko iwabo w’umuhungu aribo bahaguruka bakajya gusaba umugeni bishoboka ko aba asabwa na benshi ariho umukobwa akagira uwo yemerera we n’umuryango we uwemerewe rero agatanga iryo shimwe ry’ikimenyetso cy’umubano mwiza.Murakoze

Elisa yanditse ku itariki ya: 12-07-2019  →  Musubize

Muraho!;Inkwano ni ngombwa cyane kuko ihabwa umukobwa witwaye neza,agashaka kumugaragaro naho uwishyingiye cyangwa icyomanzi ntabyo babona gsa byaba byiza bihindutse ntibibe amafaranga.

mugenzi yanditse ku itariki ya: 12-07-2019  →  Musubize

WUMVA IBINTU NABI WOWE

ne yanditse ku itariki ya: 12-07-2019  →  Musubize

Mwiriwe neza njye kubwanjye numva inkwano yagakwiye kuvaho nonese ko wumva arishimwe ry’umuryango wumukobwa ko bareze neza nkibazanti abumuhungu bareze nabi njye numva harimo akarengane rwose cg mokimwe tujye dufatanya twese duteranye iyonkwano

Platin yanditse ku itariki ya: 11-07-2019  →  Musubize

Ababyeyi b’abahungu ishimwe ryabo, n’uwo mwali(umukazana) baba bongerewe mu muryango keretse niba mwumva bidahagije.

Gruec yanditse ku itariki ya: 11-07-2019  →  Musubize

Ubu umukobwa ava iwabo n’ umuhungu akava iwabo.Uravuga NGO umuryango ubonye umukazana se abandi bo ntibaba babonye umukwe. Umukobwa si itungo bashorera uko bashatse bakarijyana ahandi

Kanyange yanditse ku itariki ya: 11-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka