Dore bimwe mu bikoresho birimo gukendera mu Rwanda

Iterambere ry’ikoranabuhanga hamwe n’amamashini, bikomeje guteza bimwe mu bikoresho byari bisanzweho kuburirwa irengero, ndetse hari n’ababikoreshaga bavuga ko nabo bari mu basigajwe inyuma n’amateka.

Iyi mashini yandikaga kera, ubu akazi kayo kararangiye aho zisigaye ni hake cyane
Iyi mashini yandikaga kera, ubu akazi kayo kararangiye aho zisigaye ni hake cyane

Nimukuze Marie Goreth wabaye umunyamabanga muri Komini Giti (kuri ubu ni mu karere ka Gicumbi), yari amaze imyaka 10 akorera muri Nyabugogo aho yandikira abantu akoresheje imashini za kera ziswe "Methode Bourgoumestre".

Uyu mubyeyi w’imyaka 41 avuga ko ari muri bake bari basigaye i Kigali bandikisha imashini za kera, ariko nawe akaba atakizikoresha nyuma yo gushinjwa gukorera ahatemewe.

Nimukuze agira ati”twari abagore batandatu, twari tumaze imyaka icyenda twandikisha imashini hano muri Nyabugogo, izo mashini abashinzwe umutekano barazitwaye kandi nta bushobozi bwo kubona mudasobwa twari twabona”.

“Mu mwaka washize Minisiteri y’Ikoranabuhanga yari yaduhuguriye gukoresha mudasobwa iranazitwemerera, ariko amaso yaheze mu kirere ku buryo bagenzi banjye ubu bicaye mu rugo bakaba barimo guhahirwa n’abagabo babo”.

Ibibindi byasimbuwe n'ibidomoro, amajerekani n'ibindi, naho inkono zisimburwa n'amasafuriya.
Ibibindi byasimbuwe n’ibidomoro, amajerekani n’ibindi, naho inkono zisimburwa n’amasafuriya.

Nimukuze ni umwe mu bamaze gutakaza akazi kubera gukoresha ibitakigezweho, nawe akaba avuga ko uwashaka yamushyira mu basigajwe inyuma n’amateka.

Ni mu gihe abasanzwe bamenyereye kwitwa iri zina b’i Kigali nabo bavuga ko baramutse batabonye abakiriya b’amavaze n’imbabura bicyihagazeho kuri ubu, imibereho yabo ngo yarushaho kuba mibi.

Inkono n’ibibindi byari bisanzwe bibumbwa n’abasigajwe inyuma n’amateka, kuri ubu byasimbujwe amasafuriya n’amajerikani.

Mu bikoresho bitakigezweho cyangwa byatakaje umumaro wabyo w’ibanze, harimo umuvure, urusyo n’ingasire, akayunguruzo, isekuru n’umuhini, urutaro, umusambi n’ibindi nkawo biva mu buboshyi.

Hari n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bitagipfa kuboneka, birimo telefone zo mu biro cyangwa mu rugo zirimo gusimbuzwa izigendanwa, bitewe n’uko abakazikoresheje benshi bataba bashaka kwicara hamwe.

N'ubwo igikoreshwa henshi cyane cyane mu bice by'icyaro, isekuru igenda isimburwa n'imashini zisya.
N’ubwo igikoreshwa henshi cyane cyane mu bice by’icyaro, isekuru igenda isimburwa n’imashini zisya.

Ibikoreshwa mu kubika no gusakaza amakuru mu buryo bw’inyandiko, amajwi n’amashusho nabyo byarahindutse cyane, ku buryo ab’iki gihe batazi icyitwaga ‘disquette’, ‘cassette’ na magneto.

Mu bijyanye no gutwara abantu, hambere aho imodoka nto zitwa “taxi minibus (hiace)” zakoreraga hirya no hino mu gihugu ni zo zasimbuwe n’izitwa “coaster”, ariko nazo kuri ubu ziragenda zisimbuzwa ibimodoka binini biziruta, dore ko zitakemerewe kwinjira mu gihugu nk’imodoka zitwara abagenzi.

Aha ni ho hatakariye umwuga w’abitwaga abakomvayeri, ndetse n’umubare munini w’abashoferi ukaba ugenda ujya mu bushomeri mu gihe baba batihuguriye gutwara ibimodoka binini kurushaho.

Umukozi wa Komisiyo y’Igihugu ikorana n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi (UNESCO), Bwana Jerome Kajuga ushinzwe umuco n’ubumenyi bw’imibereho, aratanga inama ku bantu bagikoresha ibya kera.

Biragoye kuba wabona imodoka nk'iyi ikiri nshya mu gihugu. bivuze ko mu myaka mike ziba zitakiboneka mu mihanda.
Biragoye kuba wabona imodoka nk’iyi ikiri nshya mu gihugu. bivuze ko mu myaka mike ziba zitakiboneka mu mihanda.

Abasaba kudashingira imibereho yabo kuri ibyo bikoresho ahubwo bakimenyereza ibigezweho, kwirinda kugura ibitakijyanye n’ibihe ndetse no guharanira kubika ibyo bikoresho bya kera, kuko ngo mu myaka izaza bizaba ari ibintu by’agaciro gakomeye.

Ati“Umuntu wabikaga amakuru kuri ‘disquette’ agomba kwitoza ikoranabuhanga rishya kugira ngo akomeze abeho, uwajya i Dubai kugura minibisi cyangwa uwaha abantu amahugurwa yo kwandikisha imashini za kera, yaba atarimo kubara neza”.

“Tuba tugomba no kumenya gufata neza ibikoresho bya kera twahoranye, tekereza umuntu uzaba afite imashini yandika ya kera nko mu myaka 100 iri imbere, ahandi bigurwa amafaranga menshi cyane”.

Kutamenya no kutagira imashini n’ibikoresho by’ikoranabuhanga, byaba kimwe mu biteza kugaragara k’umubare munini w’abashomeri mu Rwanda.

Imibare Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje muri 2018, igaragaza ko abantu bari mu gihe cyo gukora mu Rwanda(hejuru y’imyaka 16) barenga miliyoni zirindwi.

Muri bo 16% (ni ukuvuga abarenga miliyoni imwe n’ibihumbi 100) nta mirimo bagira ihamye igomba kubahemba buri kwezi. Aba barimo abanyeshuri, abakora imirimo isanzwe baba bari mu ngo ndetse n’abasaza.

Ikoreshwa rya za telefone zigendanwa ryatumye izikoresha umugozi zisigaye mu biro gusa
Ikoreshwa rya za telefone zigendanwa ryatumye izikoresha umugozi zisigaye mu biro gusa
Uru rusyo rwarakoreshwaga cyane kera, ari ko ubu aho umuntu arubonye aratangara
Uru rusyo rwarakoreshwaga cyane kera, ari ko ubu aho umuntu arubonye aratangara
aka kayunguruzo kayungururaga ifu ku buryo bwiza ariko ubu akazi kako gakorwa n'ibimashini binini bikora neza kukarusha kandi vuba cyane kukarusha.
aka kayunguruzo kayungururaga ifu ku buryo bwiza ariko ubu akazi kako gakorwa n’ibimashini binini bikora neza kukarusha kandi vuba cyane kukarusha.
mu myaka ya za 90, umusore cyangwa inkumi izwi yagombaga kuba ifite radio na casette murugo kugirango abshe kumva umuziki mwiza kandi ugezweho
mu myaka ya za 90, umusore cyangwa inkumi izwi yagombaga kuba ifite radio na casette murugo kugirango abshe kumva umuziki mwiza kandi ugezweho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibi bikoresho cyane cyane ibya kinyarwanda byari byiza cyane ko ku bikoresha ntangaruka byagiraga ku buzima bwa muntu. Urugero nk gukoresha urusyo cyangwa isekuru mu gukora ifu, rwose ibi byari umwimerere ariko imashini dukoresha ziraza kudukoraho. Wakibaza iyo imashini isya ibigori ngo yashize akayungiro, ukibaza kajyahe? muyandi magambo turya ibivungukira byako mu byo turya twese tuzi ingaruka zabyo. Buriya ngo ririya bumba rikoze inkono ni umuti, ariko twabisuimbuje amasafuriya, ugasanga isafuriya uko uyoza uyikubaho za sturuwaya ariko zisigaraho udupusiyeri duto udapfa kubonesha amaso tujya twivanga n’ibyo twatetsemo, mbese ibyubu ni nkwiyicire gusa ntamumaro wundi. Harambe gakondo nyarwanda.

SIBOMANA yanditse ku itariki ya: 12-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka