Kuba umuntu yasinze ntibivuze ko yanyweye ibiyobyabwenge – CP John Bosco Kabera

Ibiyobyabwenge ni ikintu cyose unywa, witera mu nshinge cyangwa utumura bigahindura imitekerereze yawe ndetse n’ubwonko bukaba bwayoba ugakora ibitajyanye n’ibyo watekerezaga.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yasobanuye itandukaniro hagati y'ibiyobyabwenge n'ibidafatwa nk'ibiyobyabwenge
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yasobanuye itandukaniro hagati y’ibiyobyabwenge n’ibidafatwa nk’ibiyobyabwenge

Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rigira ingaruka ku mubiri, ku buzima bwo mu mutwe ,ku mibanire mu miryango ndetse no ku kazi umuntu akora ka buri munsi. Mu Rwanda hari abazi ko ibisembuye byose ari ibiyobyabwenge.

Nyamara ngo si ko byose ari ibiyobyabwenge kuko hari urugero ngenderwaho bisaba kugira ngo byitwe ibiyobyabwenge.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye Kigali Today ko ibyo umuntu yafata byose biciye mu buryo ubwo ari bwo bwose bikamuhindura intekerezo kandi bikagira ingaruka ku mubiri we ari ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Iyo unyweye ikintu icyo ari cyo cyose cyagira uruhare mu mitekerereze yawe cyangwa se ubwonko icyo cyitwa ikiyobyabwenge.”

Yakomeje avuga ko inzoga zicururizwa mu Rwanda atari ibiyobyabwenge.

Ati “Inzoga zose zitarengeje Alcool iri ku gipimo cya 45%, izo si ibiyobyabwenge kuko ziba zujuje ubuziranenge zasuzumwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB).”

CP John Bosco Kabera kandi yakomeje asobanura ko iyo umuntu yanyweye inzoga akarenza urugero (gusinda) mu ruhame abihanirwa. Yagize ati “Kuvuga ko umuntu yasinze si ukuvuga ko yanyweye ibiyobyabwenge ahubwo aba yarengeje urugero ariko na byo birahanirwa mu gihe byaba byabereye mu ruhame.”
Uyu muvugizi yakomeje avuga ko akenshi ibiyobyabwenge bivugwa ari Mugo, Urumogi, Marijuwana, Mayirunge, Cocaine, Kanyanga n’ibindi byifashishwa nk’ibinini biribwa ariko bitagamije kuvura indwara.

Yasobanuye na none ko inzoga zose zujuje ubuziranenge kandi zasuzumwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB) atari ibiyobyabwe. Izo nzoga zemewe ziba zifite ikirango cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge ( RSB).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka