Babyuka saa saba z’ijoro bajya gutega izijya i Huye

N’ubwo abatuye i Nyaruguru mu Murenge wa Ruheru mu Mudugudu wa Yanza ndetse no hafi yawo bishimira ibikorwaremezo bagejejweho, bifuza n’imodoka yabafasha mu ngendo zabo.

Abatuye umudugudu wa Yanza bishimira ibikorwaremezo bagejejweho ariko bakavuga ko bakeneye n'imodoka zibahuza n'ab'ahandi
Abatuye umudugudu wa Yanza bishimira ibikorwaremezo bagejejweho ariko bakavuga ko bakeneye n’imodoka zibahuza n’ab’ahandi

Iki cyifuzo bagiterwa no kuba baturuka iwabo mu ma saa saba z’ijoro bajya gutega imodoka ibajyana i Huye.

Damien Ngirimana w’ahitwa ku Mubuga mu Kagari k’Uwumusebeya agira ati “Dutegera ku Ruheru. Tuva ino aha saa saba, uzi kwihuta akahava saa munani, kugira ngo agere ku Ruheru saa kumi n’igice, hanyuma atege iya saa kumi n’imwe.”

Mugenzi we amwunganira agira ati “Kandi ni ukumanuka imisozi ukanyura no mu tubande. Ushobora no kuhahurira n’abantu bakaba bakugirira nabi.”

Ubundi muri Ruheru haturuka imodoka ebyiri gusa mu gitondo, zerekeza i Huye. Imwe ituruka ahitwa i Remera, indi igaturuka ku gasantere ka Ruheru. Zose zihaguruka saa kumi n’imwe za mu gitondo.

Ese usanze iyo modoka imwe yagiye cyangwa yuzuye abyifatamo ate? Ngirimana ati “Ubwo uhita ucumbikayo cyangwa se ukagaruka, hanyuma nimugoroba ukaza gusubirayo noneho ukarara, kugira ngo noneho ejo uzafate urugendo.”

Icyakora ngo hari n’abasanga ya modoka yabasize bakiyemeza gukora urugendo rw’amasaha ane bajya gutegera ku Munini, kuko ari ho haturuka imodoka zerekeza i Huye ku masaha atandukanye.

Abatuye muri aka gace bifuza ko hafi y’umudugudu wa Yanza (Umudugudu w’icyitegererezo ugizwe n’amazu meza agiye afatanye ane ane watujwemo imiryango 40) hajya hagera imodoka, kuko n’ubundi ngo iwabo haturuka abagenda muri za zindi ebyiri zituruka i Remera no ku Ruheru.

Sibomana ati “Batuzaniye imodoka hano kuri site ya Yanza, abatuye Rugoti, Gakaranka, Mubuga na Yanza twajya tuyihuriraho tugakomeza tujya i Butare.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, avuga ko kuba nta modoka zigera muri aka gace ahanini byaterwaga n’imihanda itameze neza, ariko ko biza gukemuka.

Ngo hari gutunganywa imihanda y’ibitaka inyura ku mukandara wa Kivu igahinguka ku Kitabi. Ngo hari n’iyo bateganya gushyiramo kaburimbo.

Ati “Umuhanda ujya i Remera uciye mu Gatunda n’uva i Nyagisozi ukanyura i Maraba ugatunguka mu Nyakibanda yo iraza gushyirwamo kaburimbo.”

Iyi mihanda izatunganywa kandi ngo ihura n’uw’ibirometero 66 ugiye gushyirwamo kaburimbo, uturuka i Huye ukanyura i Kibeho no ku Munini muri Nyaruguru, ugatunguka ku wa kaburimbo ugana ku Kanyaru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka