U Rwanda rurashimirwa umusanzu warwo mu kugarura amahoro muri Afurika
Umuryango w’ibihugu bya Afurika uhugura abajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro (African Peace Support Trainers Association – APSTA), urashima umusanzu w’ikigo cy’igihugu cy’Amahoro (RPA), mu gufasha impuguke zijya mu butumwa bw’amahoro.

Babivuze ubwo bari mu ruzinduko itsinda ryoherejwe n’uwo muryango, riturutse mu ishuri mpuzamahanga ry’amahoro (International School of Security Forces) ryo mu Gihugu cya Cameroon ryagiriye muri RPA kuri uyu wa kane tariki 11 Nyakanga 2019.
Muri urwo ruzinduko, izo ntumwa zatemberejwe ikigo cy’igihugu cy’amahoro hasurwa n’abanyeshuri barimo guhugurirwa muri icyo kigo, banyurwa n’imikorere myiza y’icyo kigo nk’uko bivugwa na Brig Gen BITOTE André Patrice umuyobozi w’ishuri rya Cameroon riha amahugurwa abitegura kubungabunga amahoro muri Afurika.
Yagize ati “Nishimiye imikorere myiza twasanze muri RPA, tunezezwa n’uruhare runini n’ubufatanye iki kigo gikomeje kugaragaza muri APSTA. Ubwo bufatanye n’imikorere myiza nasanze muri iki kigo ndayigereranya n’iyo mbona mu kigo cyo mu gihugu cya Cameroon. Ubu bufatanye no gushyira hamwe biratanga icyizere ku mutekano wa Afurika”.

Colonel Jill Rutaremara, Umuyobozi mukuru wa RPA, avuga ko ikindi cy’ingenzi kiri mu byazanye izo ntumwa zaturutse muri Cameroon, ari ugushimangira ubufatanye mu bigo bihugura abajya kurinda ubutumwa by’amahoro muri Afurika, no gukora ubushakashatsi bunyuranye mu gushaka icyagarura amahoro mu bihugu byayabuze.
Col Jill Rutaremara avuga kandi ko umuryango wa APSTA ufite na gahunda yo gutora Umunyamabanga mukuru muri uwo muryango, aho uwo muryango watangiye gusobanurira abanyamuryango bawo inzira byanyuramo kugira ngo uwo muyobozi ashyirweho.
Ati “Ikibazana muri RPA ni uko natwe turi mu banyamuryango ba APSTA, tubabwiye ko hari amategeko agenga APSTA, ni yo mpamvu tuzabanza turebe icyo amategeko abivugaho, gusa ikizwi ni uko umuyobozi azaturuka muri Cameroon nk’igihugu cyatanze umukandida kandi cyiyemeje gutera inkunga uwo muryango”.

Amashuri 14 arimo n’ikigo cyamahoro cy’u Rwanda, ni yo agize umuryango APSTA ushinzwe gutera inkunga amashuri ahugura abajya mu butumwa bwo kurinda amahoro mu bihugu byugarijwe n’intambara.
Izo ntumwa zikaba zikomeje gusura ibyo bigo binyuranye mu rwego rwo gushimangira ubufatanye mu mikoranire, no gushakira hamwe inzira zakoreshwa mu kubona umunyamabanga w’uwo muryango.



Ohereza igitekerezo
|
Amahoro muli Afrika? Twabanje tukagira amahoro naba turanyi.
Ijya kulisha Ngo ihera kurugp