Ku bijyanye n’umugabo ntegereje umugambi w’imana - Amagambo ya NINA ku munsi w’amavuko

Umuririmbyi NINA uhuriye na Charly mu itsinda, yatangaje ko ari ubwa mbere agiye gukora ibirori byo kwishimira isabukuru ye, kuko ngo ubusanzwe atajyaga abyitaho, anavuga ko ibyo gushaka umugabo no kubaka urugo ategereje umugambi w’Imana kuko atari ibintu yakwiha.

Nina wambaye amaherena na Charly bamaze imyaka 8 bakorana ibikorwa bya muzika
Nina wambaye amaherena na Charly bamaze imyaka 8 bakorana ibikorwa bya muzika

Nina utagaragaza imyaka yujuje kuri uyu munsi, yatuganirije ku bunararibonye bw’ubuzima bwe mu gihe amaze ku isi, ndetse n’igihe amaze ari icyamamare mu muziki wo mu Rwanda. Avuga ko kimwe mubyo ashimira Imana ari ukuba ariho kandi ari muzima, akavuga ko mu buzima umuntu agenda ahura na byinshi bibi ariko bikamusiga amahoro.

Akurikije igihe amaze kuri iyi si, ngo ubunararibonye bwo kugera ku ntsinzi, bibanzirizwa no gukora cyane, kudacika intege no gusenga cyane.

“Buriya abantu ntabwo babizi, ariko ndi umuntu usenga cyane, kandi ibintu byose mbiragiza Imana. Gutsinda cyangwa kugera ku bintu byiza, bisaba gukora cyane, gusenga kudacika intege no kwihangana, kuko nta yindi nzira yoroshye ihari”.

Ku myaka ye, yatubwiye ko atarabona icyerekezo cy’urugo cyangwa uwo bazashakana, kuko ibi bigenwa n’Imana.

Nubwo mu kiganiro wumva afite amarangamutima yo gushaka umugabo cyangwa kugira urugo, Nina yagize ati “Umugabo ntabwo ari ikintu wagenda ngo ukigure ku isoko, cyangwa ngo ushyiremo imbaraga zawe bwite ngo umubone. Ntegereje ubushake bw’Imana kuko niyo itanga urugo rwiza”.

Kuri we, ngo gushaka umugabo si ibintu byo guhubukirwa kuko ajya abona ingero nyinshi z’ingo zisenyuka bitewe n’uko umuntu umwe cyangwa bombi bashyizemo imbaraga, ariko ngo asanga bitaramba cyane.

Ku myaka amaze ku isi, ngo yamaze gusobanukirwa ko gukora umuziki ari imwe mu mpamvu zikomeye zatumye Imana imushyira ku isi.

“Mubyo maze kumenya ko Imana yashyiriye ku isi ni Umuziki, ariko wenda wasanga hari n’ibindi. Ubwo niba Bihari nabyo nzabimenya ariko mbona ndi ku isi kubera Impamvu z’Imana”.

NINA wizihiza isabukuru ye kuri uyu munsi, agiye kumara imyaka irenga 19 mu muziki, kuko yigeze kubwira Radio Rwanda ko mu myaka y’2000 yari umuririmbyi muri Hotel zikomeye muri Kigali kandi iki gihe ngo yari afite Imyaka 20.

Ijwi rye n’irya mugenzi we Charly, ni amajwi ahogoza benshi, ariko yatangiye kwihuza muri 2011 mu irushanwa rya Guma Guma, ubwo bakoraga nka bamwe mu baririmbyi bafashaga abahanzi kuririmba, nyuma baza kuva muri iri rushanwa bakora itsinda ryabo bombi, ubu rimaze gukomera hano mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ngo mu 2000 yari afite imyaka 20.... bivuze ngo ubu yagize 39.

None ngo yanze kuvuga imyaka yagize hahaha!!!!!

jean yanditse ku itariki ya: 15-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka