Imibereho myiza y’Abanyarwanda ni imbaraga ku bakomerekeye ku rugamba - Col Rugambwa

Col. Albert Rugambwa avuga ko imibereho myiza y’Abanyarwanda iha imbaraga abakomerekeye ku rugamba rwo kubohora igihugu kuko bumva ko bataharaniye ubusa.

Ndamage Francis wamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu yahawe inka.
Ndamage Francis wamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu yahawe inka.

Col. Albert Rugambwa uyobora ingabo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Rwamagana avuga ko baza ku rugamba rwo kubohora igihugu batari bagamije ibyubahiro ahubwo bashakaga igihugu cyabo kandi gituwe n’Abanyagihugu babaho mu mudendezo.

Avuga ko iyo abonye Abanyarwanda basa neza bimushimisha we kimwe na bagenzi be babuze zimwe mu ngingo z’umubiri.

Ati “Murasa neza mushime Imana, umuntu arebye uko musa akibuka abana baguye ahangaha asanga batarazize ubusa kuko ntakindi bashakaga, ntabwo barwaniraga aya mapeti twambaye ntawari uziko bibaho.

Ntabwo barwaniraga imishahara no kuba ibyamamare, barwaniraga kugira igihugu abantu batuyemo mu mudendezo ntawubagirira nabi, kuba tubabona uyu munsi musa neza dushime ababigemo uruhare n’abemeye guhara ubuzima bwabo.”

Col. Albert Rugambwa avuga ko imbaraga igihugu gifite ari ubumwe bw’abanyarwanda kandi bukwiye gusigasirwa.

Agira ati “Imbaraga dufite ni ubumwe bwacu, tuzisigasire tuzikomereho, tugume mu cyerekezo, tunibuke ko ibitambo by’uru Rwanda ari imbaraga zikomeye zarwo bituma ntawurwanga warutera ubwoba. Uwakwibeshya twamuviraho inda imwe agahura n’akaga gakomeye cyane.”

Avuga ko uwanga u Rwanda wese aba atatiriye igihango kandi atagira amahoro aho yaba ari hose.

Avuga ko kera na kare uwatatiraga igihango yahuraga n’ibyago bikomeye kuko uretse kuba umwami yamutanga akicwa ngo yashoboraga no kurwara indwara idasobanutse agapfa.

Yasabye abaturage kudatatira igihango ngo bahemukire igihugu gusa urwaho abashaka kugisubiza mu bibazo cyahozemo.

Abasaba kurwanya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kuko batifuriza u Rwanda n’Abanyarwanda ibyiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Natwe tukiri bato tuzakomeza gusigasira ibimaze kugerwaho ntituzatatira igihango cyinkotanyi.Murakoze.

Ndizeye Norbert yanditse ku itariki ya: 11-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka