Umunyeshuri wo mu Rwanda agiye guhagararira Afurika mu marushanwa yo kuvuga Igishinwa
Hashize amezi atandatu ishuri Notre Dame de la Providence Karubanda (ENDPK) rishakiye umwarimu w’Igishinwa abanyeshuri bifuza kukimenya, none habonetse umwana uzahagararira Afurika mu marushanwa yo kukivuga.

Sabine Irakoze Kimonyo wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye muri iri shuri ni we uzahagararira u Rwanda na Afurika mu marushanwa mu kuvuga Igishinwa. Azajyana na Kenny Gumiriza wiga muri Akagera International School.
Irakoze avuga ko yumva uru rurimi aruzi, n’ubwo atari nka ba nyirarwo. Ariko ngo yizeye kuzarumenya neza kuko ari gushakirwa buruse yo kujya kwigira mu Bushinwa.
Agira ati “Igishinwa nacyiganye ubushake, ku bw’amahirwe kiranyorohera. Numva kizamfasha kubona akazi mu buryo bworoshye muri iki gihe kubona akazi bitacyoroheye urubyiruko. Mu Rwanda hasigaye hari Abashinwa baza kuhakorera baba bakeneye abasemuzi.”
Akomeza agira ati “Birenze kuri ibyo, mu buryo bwo guteza imbere u Rwanda dukeneye no kuvoma ubwenge ku Bashinwa.”
Umuyobozi w’ishuri ENDP Karubanda, Sr. Philomène Nyirahuku, avuga ko biyemeje kwigisha Igishinwa bagamije ko abana bigisha barushaho kugira amahirwe yo kubona akazi.
Ati “Twaratekereje nk’ishuri ngo ko tubona Abashinwa ari benshi mu Rwanda, tukabona hari Abanyarwanda babasemurira, buriya biba byaragenze bite? Naje kumenya ko muri Minisiteri y’Uburezi batanga abarimu bigisha Igishinwa, ndamusaba, baramumpa. Hashize amezi atandatu.
Iri shuri ubusanzwe ntiryigisha indimi, ahubwo ryigisha amasiyanse (science). Ariko ngo indimi bazishyiramo imbaraga kuko bazi ko kumenya indimi nyinshi umuntu aba ashobora kumenya byinshi, haba mu myigire no mu kubona umurimo.
Ku ikubitiro bahamagariye abanyeshuri kucyiga nyuma y’amasomo kubera ko biga kugeza saa munani. Abashaka kucyiga babaye benshi, maze bashyiraho isaha imwe yo kucyiga muri buri shuri.
Abanyeshuri kandi bashyizwe mu matsinda yo kucyiga muri wikendi (weekend) ndetse no mu biruhuko.
Ohereza igitekerezo
|
Uyu mwana rwose turamushyigikiye nakomerezeho kandi amahirwe masa. Language opens opportunities and breaks barriers.