Nutongana nawe muzatongane, aho gutonganywa n’undi - Perezida Kagame

Perezida Kagame yasabye abayobozi bakuru b’igihugu kugira umuco wo kwisuzuma, bakitonganya ubwabo kubera aho bagize intege nke aho gutegereza gutonganywa n’undi, kuko ngo ari byo bifasha abantu gutera intambwe.

Yabibabwiye kuri uyu wa 09 Nyakanga 2019, ubwo yari yitabiriye ikiganiro ku buyobozi bufite intego, cyahurije hamwe abayobozi batandukanye baba abo mu nzego za Leta, mu nzego z’abikorera n’abanyamadini, cyateguwe n’umuryango Peace Plan Rwanda watangijwe na Pasiteri Rick Warren, akaba ari na we watangiye kuganiriza abo bayobozi ku bijyanye n’imiyoborere myiza.

Perezida Kagame yavuze ko abantu bitaborohera kwakira kubwirwa inenge bafite, kuko ngo bumva ari ugusuzugurwa.

Yagize ati “Uburyo bwa mbere bwo gutera intambwe mu kwikosora, mu gukomeza kwiga, ujye ushaka umwanya wivugishe ubwawe, mu munsi, mu cyumweru, mu kwezi. Wibaze uti ese icyo ntuzuza ni iki, inenge mfite ni iyihe, noneho uhereho ushaka uko wabikemura”.

Arongera ati “Nutegereza ngo uwakubonyemo inenge abe ari we uza kuyikubwira, ntabwo izakemuka kubera ko nubibwirwa n’undi, ntabwo ubyemera, urabihakana uti si byo. Ugatangira impaka ngo bagusuzuguye cyangwa ntibaguhaye agaciro, ni ko abantu duteye, ntitwakira ibyacu bitari byiza iyo bivuzwe n’undi”.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko uko kwivugisha ndetse no kwitonganya ari byo bituma abantu batera intambwe.

Ati “Nutongana nawe muzatongane! Ariko ntibibe gutongana n’undi kubera ko yakubwiye icyo yakubonyemo kitari cyiza. Ni cyo gifasha kugira ngo abantu batere intambwe”.

Pasiteri Warren yabwiye abo bayobozi ko kugira ngo bagere ku byo baba bateganyije bagomba kugendera ku bunyangamugayo bw’umutima.

Ati “Twabonye abayobozi haba mu rwego rwa Leta, urw’amadini cyangwa mu rw’abikorera bazana impinduka mbi. Nahuye n’amamiliyoni y’abayobozi, benshi muri bo batangira bashaka kugira umumaro no kugira impinduka bazana”.

Ati “Baba mu itangazamakuru, mu bitaro cyangwa ahandi, batangira bashaka gukorera neza abandi. Rero iyo udafite ubunyangamugayo bw’umutima, ibyatangiye ari ukuvuga ngo ngiye kubafasha bihinduka ‘nimumfashe’.

Icyo kiganiro ku buyobozi bufite intego byari biteganyijwe ko cyitabirwa n’abantu barenga 1800, barimo 300 b’abayobozi bakuru mu nzego za Leta, 300 mu bikorera na 1200 bayobora mu matorero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi ni politiki USA ikina ku bundi buryo! Tuba tumwizeye ko yadufasha, ariko abikora in limited time guys! Muri event nk’iyi ntidukwiriye kunenga cyane abatubanjirije bajyaga mubisa nk’ibi ubu akaba ari ba ruvumwa! It’s a matter of time. Kumva ibi neza, ni ukumva imibereho y’imiryango iri hani iri muri RNC! N’imbeba ibana nayo irabizi!!!

Ukuri yanditse ku itariki ya: 9-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka