Iwawa: Urubyiruko ruhagororerwa rugiye gutanga amazina y’abacuruza ibiyobyabwenge

Urubyiruko rugororerwa ku kirwa cya Iwawa rwizeza inzego z’umutekano n’ubushinjacyaha ko bagiye gukorana mu kurandura icuruzwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda.

Ni icyemezo biyemeje nyuma yo kuganirizwa na komite y’igihugu ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ihuriweho na Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Urubyiruko, iy’ingabo, ubushinjacyaha, RIB, ikigo cy’igihugu cyigororamuco hamwe n’ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Rwanda.

Bishop Birindabagabo Alexis umuyobozi w’ihuriro ry’amadini n’amatorero mu kurandura ibiyobyabwenge avuga ko uyu mwanzuro uzatuma ibiyobyabwenge biranduka mu Rwanda bihe amahirwe abana b’u Rwanda batandukane n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Ati “Dufite icyizere ko ibiyobyabwenge bigiye kurandurwa mu Rwanda dushingiye ko urubyiruko rwabikoresheje rugiye kugaragaza ababicuruza niba batabiretse bagahanishwa amategeko akarishye yashyizweho arimo gufungwa imyaka 25 no gufungwa burundu. Ibi bizatuma abana b’Abanyarwanda bakurira mu gihugu kitagira ibiyobyabwenge.”

Bishop Birindabagabo avuga ko basanze urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge benshi baratangiye kubikoresha bakiri mu mashuri abanza, ikibazo asanga ari kudohoka kw’ababyeyi ku nshingano.

Bishop Birindabagabo ati “Niba umwana wiga mu mashuri yibanze akoresha ibiyobyabwenge amakosa ni aya nde? Ni umwana cyangwa umubyeyi? Biboneka ko ababyeyi badohotse ku nshingano, ni yo mpamvu nk’ihuriro ry’amatorero n’amadini twahagurukiye ubukangurambaga mu kwigisha ababyeyi gukurikirana abana no kubaganiriza bakabarinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.”

Nubwo bizera ko ibiyobyabwenge bigomba gucika, avuga ko bagifite imbogamizi y’uko amatorero n’amadini adashyira hamwe mu kwigisha no kugaragaza ibyakozwe, icyakora akavuga ko barimo guhuriza imbaraga hamwe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi, avuga ko kurandura ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ari ibya buri wese kuko bitareba ikigo cya Leta cyangwa umuryango runaka.

Ni byo yasobanuye ati “Buri wese afite inshingano mu gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko bitakorwa n’urwego rwa Leta cyangwa umuryango runaka ngo iki kibazo kirangire. Turasaba ababikoresheje kwivuza, imiryango yabo ntibatererane ahubwo ibabe hafi ndetse ibafashe kubona icyo bakora kuko byagaragaye ko uwamaze kugororwa iyo abonye ikimuhuza adasubira mu biyobyabwenge. Ikindi ni ugutanga amakuru ku binjiza n’abacuruza ibiyobyabwenge mu Rwanda.”

Ku kirwa cya Iwawa habarirwa urubyiruko n’abagabo bakuze 4470 muri bo 1701 bafashwe bakoresha urumogi naho 113 bakoresha ikiyobyabwenge cya heroin, mu gihe 19 bakoreshaga cocaine, 1013 bakoresha inzoga z’inkorano, 1106 bakoresha inzoga z’inganda naho 518 bari inzererezi.

Bugingo Patrick, umusore uri kugororerwa Iwawa kubera gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge birimo urumogi na Mugo, avuga ko yamaze kumva ububi bw’ibiyobyabwenge kandi yiteguye gutanga amazina y’abo azi babicuruza mu gihe batabihagaritse.

Ati “Ndagira ngo nteguze abo twabisangiraga n’abo twabicuruzanyije ko niba batabihagaritse ninza nzatanga amazina yabo bakabiryozwa kuko namenye ububi bw’ibiyobyabwenge. Natangiye kubikoresha niga mu mashuri abanza, ariko nta cyiza nagezeho uretse kunyangiriza ubuzima bigatuma ndeka ishuri kandi nari mfite ubwenge.”

Intara y’Amajyepfo ni yo ifite urubyiruko rwinshi rwajyanywe kugororerwa ku kirwa cya Iwawa, ibi bigaterwa n’uko benshi mu bana bo muri iyi ntara bajya gushaka ubuzima mu Mujyi wa Kigali bagakora akazi k’ubukarani ariko bakabura aho kurara bigatuma bakoresha ibiyobyabwenge kugira ngo bahangane n’imbeho yo hanze.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco mu Rwanda (NRS) buvuga ko ikigo cya Iwawa kimaze kugororerwamo urubyiruko 19,300 ariko hakaba harubatswe ibindi bigo bicyunganira nka Nyamagabe izajya yakira ab’igitsina gabo 1500 naho abakobwa n’abagore bakajyanwa mu kigo cya Gitagata kigomba kwakira abagera kuri 800.

Nubwo imbaraga nyinshi zishyirwa mu kugorora, hakenerwa n’imbaraga zituma uwavuye mu buzererezi n’ibiyobyabwenge batabisubiramo kuko mu myaka icumi ishize, mu kigo cya Iwawa, hari abarenga 500 bamaze kugarurwa kugororwa kandi nabwo hakaba abasubira mu nzira mbi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turashimira leta yacu nziza ikunda abanyarwanda kdi itajya inezezwa ko umwana warwo yangirika bikabije abitewe n’ibiyobyabwenge

Igitekerezo cyange nuko leta nubundi nkuko ishyira imbaraga mukwigisha abobantu akenshi usanga baba ari inzererezi ubuzima bwacanze yanashyira Imbaraga mukubashakira icyo bakora cyatuma batongera kuba inzererezi ejo bitazabaviramo gusubira gukoresha ibiyobyabwenge kdi baramenye ibibi byabyo

Iecomoneco yanditse ku itariki ya: 13-03-2021  →  Musubize

Igitecyerezo cyanjye nuko abobana bigihugu barikugororerwa iwawa bavuga abacuruza ibiyobgabwenjye baganwa hakurikijwe amatejyeko kuko nanjye banyangirije umwana akaba Ari iwawa mudufashe mubabaze ababibaha murakoze

Uwingabiye jeanne yanditse ku itariki ya: 8-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka