Muhanga: Umupolisi witeguraga kurushinga yazize impanuka ava ku kazi

Umupolisi ufite ipeti rya AIP wakoreraga kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye mu Karere ka Muhanga yaraye yitabye Imana mu mpanuka yakoze ava ku kazi kwigisha gahunda ya “Gerayo amahoro”.

Biravugwa ko ubukwe bwa Nyakwigendera AIP Alexis Ndayisaba bwari buteganyijwe tariki ya mbere Nzeri 2019.

AIP Ndayisaba Alexis w’imyaka 35 y’amavuko yari atwaye Moto ava mu Murenge wa Mushishiro ageze imbere y’ibiro by’Akarere ka Muhanga agongana, n’imodoka ya Coaster ya Kompanyi ya Horizon itwara abagenzi yavaga i Kigali yerekeza i Muhanga.

Amakuru y’urupfu rwa AIP Ndayisaba yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa 09 Nyakanga 2019 ubwo yagezwaga ku bitaro bya Kabgayi agahita yitaba Imana nyuma y’akanya gato akoze impanuka.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice, avuga ko ubu hari gutegurwa uko umurambo wa Nyakwigendera ugezwa iwabo mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru aho imihango yo kumushyingura iteganyijwe kuri uyu wa 11 Nyakanga 2019.

Kubera imiterere y’ahabereye impanuka mu masangano y’umuhanda ikunzwe gukurura impanuka cyangwa kubangamira abakoresha umuhanda ku gice cy’imbere y’ibiro by’Akarere ka Muhanga, ubuyobozi buvuga ko n’ubundi hari ibigikorwa ngo aho hantu hatunganywe.

Uwamariya avuga ko ku masezerano Akarere gafitanye na Kompanyi ikora imihanda na Horizon, imbere y’ibiro by’Akarere hagiye gushyirwa urubuga rutandukanya amasangano y’imihanda.

Agira ati, “Murabona ko igice cy’umuhanda wa kaburimbo wo mu giperefe hataruzura, hari amasezerano dufitanye na Horizon ko tugiye kubaka (Rond Point) izadufasha kugabanya ubucucike bw’ibinyabiziga hano imbere y’ibiro by’Akarere”.

Uwamariya yongeyeho ati “Gahunda y’ibyapa biburira na yo turi kuyikoraho na RTDA, bizashyirwaho, ntabwo bitekerejweho kubera ko habaye iriya mpanuka ni gahunda twari dufite”.

Uwamariya kandi asaba abakoresha umuhanda by’umwihariko mu Mujyi wa Muhanga kurushaho kwitwararika kugira ngo birinde impanuka za hato na hato zikunze kugaragara mu Mujyi wa Muhanga zirimo n’iziterwa n’uburangare.

Twagerageje kuvugisha abo mu muryango wa AIP Alexis Ndayisaba ku rupfu rwe ariko ntibabasha kwitaba telefone igendanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Afande Alex ugiye twaritukigukeneye gusa kuko twizera ko nyuma yubu buzima hari ubundi ntabwo dushidikanya ko nyagasani arikumwe nawe,twese abo mwarimusangiye gupfa no gukira tukwifurije iruhuko ridashira, nuruhukire mu mahoro.

Twizerimana Ernete yanditse ku itariki ya: 13-07-2019  →  Musubize

Nihanganishije umuryango wa Nyakwigendera uri Musanze.

Imana imwakire mubayo.

Dusingizimana Elise yanditse ku itariki ya: 11-07-2019  →  Musubize

RIP afande Alexis.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape death.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

gatare yanditse ku itariki ya: 10-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka