Turimutse!

Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 13/07/2019 Kigali Today Ltd ifite ibitangazamakuru nka www.kigalitoday.com KTRadio na www.ktpress.rw irava i Nyarutarama aho yakoreraga kuva yabona izuba maze yerekeze mu Mujyi wa Kigali rwagati mu nyubako ya CHIC (Champion Investment Company).

Kigali today ltd yavukiye i Nyarutararama mu mpera za 2011, none ubu yarakuze, ikaba yagukiye muri CHIC.

Aha hantu tuvuye, ni ahantu harenze kuba kukazi ahubwo haba nko mu rugo kuri buri wese wakoreye cyangwa se ukorera Kigali Today Ltd.

Nubwo bimeze bityo, twakomeje kubwirwa, ndetse tukibonera ko aha hantu hataboroherezaga igihe mushaka kutugeraho nkuko bikwiye. Kuva ku muto muri twe, kugeza ku muyobozi mukuru wacu, twese turajwe ishinga no kubaha serivisi nziza, mwebwe abakunzi ba KT Radio, abasomyi ba www.kigalitoday.com na www.ktpress.rw n’undi wese utugana.

Turiho kugirango, binyuze mu banyamakuru b’ubunaribonye twese tudashidikanyaho, tubagezeho amakuru y’ukuri kandi yihuse, agaragaza ubuzima bwa buri munsi bw’igihugu n’ umuryango nyarwanda. Ibi byose tubikora tubamenyesha, tubafasha kongera ubumenyi, ariko kandi tukanabaruhura. Ni cyo gitumye twimuka ngo turusheho kubegera.

Dutege amatwi, usome imbuga zacu maze umenye neza aho uzadusanga. Dukunda abashyitsi. Ni muze murebe aho tugiye gukorera.

Nkuko bisanzwe kandi, duhozeho ijisho ndetse n’ ugutwi. Komeza utwoherereze ibitekerezo; yaba ibishima ibyo dukora, ibidukebura aho twatannye cyangwa se ibituma twongera imbaraga, kugirango dukomeze dutere imbere mu kubagezaho ibyiza bibabereye ariko twiyubaka, tububaka ariko kandi tuniyubakira igihugu.

Iyi myaka yose ishize, intego yacu ntiyigeze ihinduka. Abanyamakuru bacu babyigiye, bakabihugurirwa ndetse bakabigiramo ubunararibonye, bakomeje kubaha ibyiza bisumba ibindi binyuze mu bitangazamakuru byacu bitandukanye.

Kubikundira Radio, abakunda amakuru yanditse mu Kinyarwanda, mu cyongereza ndetse n’abakunda kwirebera video z’umwimerere; haba abakoresha imbuga nkoranyambaga mwese nta rungu ryabatwicanye kandi intego ni ugutera intambwe tujya mbere kandi kure.

Bamwe bakunze kuvuga ko ibitangazamakuru byacu ari byo soko y’amakuru yizewe haba muri politiki, ubukungu, imyidagaduro, ubuzima bw’abaturage n’ibindi. Ubwo twigiye ahagerwa byoroshye, ibi birikuba kenshi kandi byose dufatanyije nta kizatunanira.

Mu birebana na video, Kigali today yabagejejeho video zakoze amateka mu ruhando rwa video, nka video ku batwara moto yeshehe agahigo ko kuba video yarebwe cyane mu Rwanda, ubuhanzi bwa Kansiime, Ubumuntu art festival, umuhanga muri politiki yo mu karere Professor Patrick Loch Otieno Lumumba n’ibindi.

Ku bacuruzi ndetse n’imiryango, mutugane tubafashe kugera ku babagana kandi ku giciro kiza cyane.

Ibitangazamakuru byacu:
1. KT Radio
Kigali: 96.7 FM
Uburasirazuba: 102 FM
Amajyaruguru: 101.1 FM
Uburengerazuba: 103.3 FM
Amajyepfo: 107.9 FM

2. www.kigalitoday.com
3. https://ktpress.rw
4. www.youtube.com/user/kigalitoday1
5. https://www.flickr.com/photos/kigali-today/albums

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka