Abashoferi basabwe kudaha agaciro amafaranga kurusha ubuzima bw’abantu

Abatwara ibinyabiziga cyane cyane ibitwara abagenzi, barasabwa kudaha agaciro amafaranga kurusha ubuzima bw’abantu batwara kuko biri mu bizatuma birinda impanuka za hato na hato zihitana abantu.

DIGP Marizamunda asaba abatwara ibinyabiziga kudaha agaciro amafaranga kurusha ubuzima bw'abantu
DIGP Marizamunda asaba abatwara ibinyabiziga kudaha agaciro amafaranga kurusha ubuzima bw’abantu

Babisabwe n’Umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi y’igihugu, DIGP Juvénal Marizamunda, ubwo yatangizaga amahugurwa yagenewe abayobozi b’amakoperative n’amashyirahamwe y’abamotari ndetse n’ab’ibigo bitwara abagenzi, agamije kubongerera ubumenyi kuri gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’.

DIGP Marizamunda yavuze ko abatwara abagenzi haba mu mabisi cyangwa kuri moto biruka kugira ngo bakorere amafaranga menshi ari byo bikurura impanuka, akaba yasabye abo bayobozi kubibuza abo bakoresha.

Yagize ati “Twahereye kuri mwebwe abayobozi kuko tuzi ko mwaba abarimu b’abo muyobora. Umushoferi utwara abagenzi aba yirukanka ngo akore inshuro nyishi z’aho ajya bityo ahembwe menshi, ibyo ni byo bituma haba impanuka zihitana abantu kuko aba yashyize imbere amafaranga”.

Ati “Umumotari agomba kuverisa shebuja, akabona ayo asora n’ayo ashyira ku mufuka we, ibyo ni byo bimushyiraho igitutu, agatwara atitaye ku buzima bw’uwo atwaye cyangwa ubw’abandi bakoresha umuhanda. Abayobozi rero ni mwebwe mugomba kubigiramo uruhare ngo ibyo bihagarare, bityo n’impanuka zigabanuke”.

Abayobozi bafite aho bahurira no gutwara abagenzi barimo guhugurwa kuri gahunda ya Gerayo Amahoro
Abayobozi bafite aho bahurira no gutwara abagenzi barimo guhugurwa kuri gahunda ya Gerayo Amahoro

Ngendahimana Révérien ukuriye abamotari mu karere ka Nyarugenge, avuga ko gahunda ya Gerayo Amahoro igenda itanga umusaruro mwiza.

Ati “Mbere y’uko iyi gahunda itangira, nibura mu kwezi aho nshinzwe ntihaburaga impanuka 10 ziba hakaba abapfa n’abakomereka, ariko ubu ukwezi gushira nta raporo n’imwe y’impanuka tubonye. Inyigisho za Gerayo Amahoro zatumye abayobozi tujya kenshi aho abamotari bakorera, tukabaganiriza, ari byo bitanga umusaruro mwiza tubona ubu”.

Dr Innocent Nzeyimana, umuyobozi w’umuryango Healthy People Rwanda (HPR), ufatanya na Polisi muri gahunda ya Gerayo Amahoro, avuga ko impanuka ziza imbere mu bitwara ubuzima bw’abantu ku isi.

Ati “Impanuka zo mu muhanda ziza ku mwanya wa munani ku isi mu gutwara ubuzima bw’abantu, zikaza ku mwanya wa mbere mu mpfu z’abana batoya. Mu Rwanda buri kwezi zica nibura umuntu umwe cyangwa hejuru, ni ikibazo rero gikomeye tugomba guhagurukira”.

Yongeraho ko mu mpfu ziterwa n’impanuka zo mu muhanda ku isi, 90% zazo ziri mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ari na ho u Rwanda rubarizwa.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP JMV Ndushabandi, yavuze ko nyuma yo guhugura abayobozi hazakurikiraho abatwara ibinyabiziga, ngo akizera ko bizatanga umusaruro mwiza kurushaho.

Insanganyamatsiko y’ayo mahugurwa igira iti “Ubuyobozi bwimakaza umutekano wo mu muhanda”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka