Ishuri ry’imbwa i Kigali ryishyuza minerivare irenga 90,000frw ku kwezi

Si kenshi wabona imbwa yizerereza mu Mujyi wa Kigali idafite nyirayo, ariko si uko zidahari ahubwo inyinshi ngo zagiye kororerwa mu ngo z’abantu, ndetse nazo zikaba zisigaye zijyanwa ku ishuri.

Imbwa zitozwa na Mwenerukundo zari zaje mu kibuga aho zitorezwa amasomo atandukanye
Imbwa zitozwa na Mwenerukundo zari zaje mu kibuga aho zitorezwa amasomo atandukanye

Twavuga ko imbwa zirusha imibereho myiza inka n’ihene cyangwa irindi tungo ritanga amafaranga, inyama, amata, ifumbire,…kuko zirarana ku buriri bumwe cyangwa mu cyumba kimwe na ba nyirazo, ndetse zikanarya ibyo bariye.

Kuri ubu umuntu wese mu mujyi wa Kigali wabona imbwa yizerereza ku gasozi itagira nyirayo, ashobora kuyishyikiriza ikigo cy’abanyamahanga cyiswe Wagi gikorera i Nyarutarama hegereye ahitwa ku Gishushu.

Muri iki kigo bafata imbwa bakayikuramo ibituma ishobora gusenza cyangwa kubwagura(kubyara). Nta mafaranga na make baha umuntu wayibazaniye ayitoraguye, kimwe n’uko ntayo baca umuntu wese waje ashaka kujya kuyitunga mu rugo rwe.

Abahabwa imbwa zo muri Wagi baba batabasha kubana neza nazo, kuko ngo ubujiji buzitera gusuzugura kandi zigakubagana cyane, bikaba ngombwa ko babanza kuzijyana ku ishuri.

Imbwa zishoje amasomo y'umunsi zigiye kuruhuka no kurya ibya ku manywa
Imbwa zishoje amasomo y’umunsi zigiye kuruhuka no kurya ibya ku manywa

Uwitwa Mwenerukundo Jean-Damascene hamwe n’itsinda ry’abo bafatanya bagera kuri 14, bashinze ikigo cyitwa Dog Care kigereranywa n’Ishuri ryigisha imbwa kwiyubaha, kubana neza n’abantu ndetse no kubacungira umutekano.

Agira ati “Mu minota nka 30 umarana nayo mu isomo rimwe, igomba kuba byibura imenye kwicara mu gihe ibisabwe, cyangwa kwirinda gushwanyaguza ibintu byose ibonye.”

Avuga ko mu gihe kingana n’amezi ane, imbwa yize neza ngo ibasha guhabwa impamyabushobozi muri ya masomo atatu yo kwiyubaha no kumvira nyirayo, gukina no gukuyakuya abantu ndetse no gucunga umutekano.

“Ntawatekereza uburyo imbwa yishyura cyangwa yishyurirwa amafaranga y’ishuri angana n’amadolari 100(ibihumbi 90 by’amanyarwanda)ku kwezi”.

“Imbwa kandi igomba kurya, guhabwa inkingo(zirimo iziyirinda ibisazi), kuvurwa no kwitabwaho mu buryo bunyuranye, ibi nabyo bikaba bishobora kugutwara amafaranga arenga ibihumbi 100 ku kwezi”.

Mwenerukundo avuga ko kuri ubu imbwa ziri ku ishuri mu mujyi wa Kigali ari 45, zikazasoza amasomo zishobora kubana neza na ba shebuja.

Imwe mu mbwa zitozwa na Mwenerukundo, ivuye gufata umupira yari yayinagiye mu rwego rwo kutoza gukina
Imwe mu mbwa zitozwa na Mwenerukundo, ivuye gufata umupira yari yayinagiye mu rwego rwo kutoza gukina

Nta nyubako y’ishuri cyangwa ahantu hahamye hagenewe kwigishiriza imbwa, kuko no mu busitani bwa ba nyirazo umutoza aza akirirwa akina nazo, aziganiriza mu rurimi rw’icyongereza, akanyuzamo agaca n’amarenga kugeza ubwo zisobanukiwe n’icyo yashatse kuvuga.

Imbwa zatojwe ngo zitera ba nyirayo kuzikunda ku buryo abashatse gutaha iwabo muri Amerika n’i Burayi bazurirana indege, zikajya kuruhuka amabuye zatewe cyangwa umwanda zaririye ku bishingwe by’i Nduba ubwo zari zikiri imisega.

Icyakora ubuzima bwazo buba bugufi cyane, aho bitewe n’ubwoko bwazo, kubaho kw’imbwa kubarirwa hagati y’imyaka icyenda na 15.

Mwenerukundo avuga ko iyo imbwa z’abanyamahanga zipfuye, ba nyirazo ngo bajya kuzishyingura (kuzimanika) mu marimbi y’abantu hirya no hino mu mujyi wa Kigali, zikanakorerwa icyunamo aho barira bakihanagura.

Uyu mutoza w’imbwa agira ati “iyo ipfuye ugomba kuyiherekeza ikajya kumanikwa(guhambwa), kuko iba ari inshuti yawe mwabanye, uba uri mu gahinda”.

Ku rundi ruhande, Eugene Nsengimana ubana n’imbwa yatojwe, avuga ko nta rungu bajya bagira iyo bari mu rugo, bitewe n’ibyo iyo mbwa yikora bitandukanye, birimo n’uburyo iba ishaka gukina nabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

wajyanayo imbwa yawe bakayigisha?

kerry Mugisha yanditse ku itariki ya: 21-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka