Rwamagana: Imiryango 80 yamaze gushyikirizwa amazu

Imiryango 80 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 itishoboye yatangiye kugera mu macumbi yubakiwe.

Buri nzu ifite ikigega gifata amazi y'imvura
Buri nzu ifite ikigega gifata amazi y’imvura

Ni amazu yubatswe muri mwaka w’ingengo y’imari 2018-2019, yubatswe mu buryo bwa enye muri imwe ( Four in One), yuzuye atwaye miliyoni 852.

Yashyizwemo kandi ibitanda bibiri n’intebe zo mu cyumba cy’uruganiriro buri yose.

Mukankusi Jeanne d’arc wabimburiye abandi gutaha inzu yagenewe mu kagari ka Ruhunda umurenge wa Gishari avuga ko yari abayeho mu buzima bwo gucumbikirwa n’abagiraneza.

Ashima Leta by’umwihariko umukuru w’igihugu uhora atekereza ku mibereho yabo.

Ati “Nabagaho nabi kuko nabayeho nkodesha amafaranga yabura nkiyambaza inshuti zikancumbikira. Sinabona uko ngaragaza ibyishimo mfite gusa ndashimira Perezida wa Repubulika udahwema kudutekerezaho.”

Mukankusi Jeanne d'Arc avuga ko yabayeho acumbikirwa n'inshuti ariko ubu ubuzima bwe bukaba buhindutse
Mukankusi Jeanne d’Arc avuga ko yabayeho acumbikirwa n’inshuti ariko ubu ubuzima bwe bukaba buhindutse

Nyirakarago Donatha nawe watujwe I Ruhunda akaba ari naho yari asanzwe atuye avuga ko Jenoside ikirangira yabayeho mu buzima bubi kuko ngo nyuma yo kwivuza ibikomere yatewe nayo yabaye mu nzu ikingishije amabati imyaka 13 yose.

Avuga ko ubuyobozi bwakomeje kumufasha abona inzugi arakinga. Avuga ko yubakiwe mugihe inzu ye yari imaze gusaza cyane kandi adafite ubushobozi bwayisana cyangwa bwakubaka indi.

Agira ati “Natahutse mva mu nkambi mpitira mu bitaro, nyuma ntashye nasanze inzu yarasambuwe ariko mbasha kubona amabati baransakarira, asagutse ndayakingisha kugeza mbonye inzu nakuraga ku bari barazitwaye.

Leta yakomeje kumfasha ariko nanone inzu yanjye yari yamaze gusaza cyane none babonye igiye kungwa hejuru baranyubakira ndabashimira.”

Mbonyumuvunyi Radjab umuyobozi w’akarere ka Rwamagana avuga ko uko ubushobozi bw’igihugu buzajya buboneka bazakomeza gufasha abatishoboye babaha amacumbi by’umwihariko abarokotse Jenoside.

mbonyumuvunyi Radjab avuga ko bazakomeza gufasha abatishoboye kubona amacumbi cyane abacitse ku icumu
mbonyumuvunyi Radjab avuga ko bazakomeza gufasha abatishoboye kubona amacumbi cyane abacitse ku icumu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka