Imana izahana nde ireke nde:Pasiteri yanze kubasezeranya barishyingira

Itorero ADEPR Paroisse ya Kinazi mu karere ka Ruhango ryasubitse gahunda yo gusezeranya Uyisenga Ildephonse na Banamwana Sadako bari gushyingirwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2019, kubera ko umukobwa atwite.

Ubukwe bwa Uyisenga na Banamwana bwari kuba kuri uyu wa gatanu
Ubukwe bwa Uyisenga na Banamwana bwari kuba kuri uyu wa gatanu

Uyisenga na Banamwana bashyingiwe byemewe n’amategeko tariki ya 25 Mutarama 2019, mu murenge wa Kinazi.

Kuva ubwo bahise batangira kwitegura ubukwe bwo gusaba no gukwa hamwe no gusezerana imbere y’Imana, mu birori byari kuba kuri uyu wa gatanu 12 Nyakanga 2019.

Nk’uko akenshi bigenda ku bayoboke b’idini ya ADEPR bitegura gushyingirwa imbere y’Imana, kuwa kabiri tariki ya 09 Nyakanga 2019, nibwo itorero ryabasabye kujya kwipimisha ngo harebwe niba Banamwana adatwite.

Uyisenga aganira na Kigali Today yagize ati “Twatanze ibyangombwa byose bisabwa, hanyuma abakozi b’Imana bo ku mudugudu batujyana kwipimisha, tugezeyo basanga umukobwa afite inda y’ukwezi kumwe, ubwo bahita bahagarika gahunda zose”.

Uyisenga avuga ko kuba itorero ryarahagaritse gushyingirwa kwe byamuhungabanyije, kuburyo ndetse ngo yari agiye kwiyahura Imana igakinga ukuboko.

Ati “Ibyambayeho ni ibintu bikomeye cyane kandi bitunguranye, kuburyo byari bigiye kuntera no kwiyahura ariko Imana ibana nanjye! Umubabaro n’agahinda ni byinshi kuri jye n’umugore wanjye, ariko kubera kwizera Imana twabashije kubyakira”.

Nubwo gushyingirwa imbere y’Imana kuri aba bageni byahagaritswe, Uyisenga yabwiye Kigali Today ko bakomeje imyiteguro y’indi mihango yari iteganyijwe kuba.

Ati “Ubu turi kwitegura, tugiye kujya gusaba ku masaha twari twateganyije, nitumara gusaba umugeni araza tujye mu gisharagati nk’uko bisanzwe, abantu batange impano nk’uko byateganyijwe, hanyuma twigire mu rugo”.

Uyisenga kandi avuga ko inkuru y’uko gusezerana kwabo byahagaze yababaje benshi bo mu muryango we n’uw’umugore we, ariko ko babyakiriye.

Avuga kandi ko yababajwe no kuba hari abandi bayoboke b’itorero asengeramo bajya bemererwa gushyingirwa batwite ndetse inda ari nkuru, none we bakaba bamwangiye.

Ati “Ikibabaje ni uko atari jye wa mbere cyangwa uwa kabiri! Abenshi barabashyingira rwose”.

Si ubwa mbere itorero rya ADEPR ryanga gusezeranya abageni nyuma yo gusanga umukobwa atwite.

Muri Mutarama uyu mwaka wa 2019, ubukwe bwa Sinarimbizi Jean Damascene wo mu karere ka Bugesera wagombaga gusezerana na Uwizeyimana Fortunée, bwasubitswe ku munota wa nyuma, kubera ko uwizeyimana yari atwite.

Icyo gihe ariko aba bageni nabo bafashe umwanzuro wo kwibanira nta sezerano ryo gushyingirwa imbere y’Imana bagiranye.

Uyisenga wari ufite ubukwe kuri uyu wa gatanu 12 Nyakanga 2019, avuga ko itorero rya ADEPR yaribayemo kuva akiri umwana, ko ndetse yari umuririmbyi muri korari nkuru ya Paruwasi.

Avuga ko n’ubwo itorero ryanze kumushyingira, atazatezuka ku gusenga, ko ahubwo nyuma azasubira mu itorero agasaba imbabazi nk’umuntu wishyingiye, akongera kwemererwa guterana n’abandi bakirisitu.

Kigali Today yashatse kumenya icyo ubuyobozi bwa Paruwasi ya Kinazi buvuga kuri iki kibazo, ariko umushumba w’iyo Paruwasi avuga ko nta makuru abitangaho ku murongo wa telefoni.

Uretse guhagarika gushyingirwa imbere y’Imana kandi, itorero rya ADEPER Paruwasi ya Kinazi, ryanategetse abayoboke baryo kutitabira indi mihango y’ubukwe bwa Uyisenga na Banamwana, ko ndetse ubirengaho azabihanirwa.

Abenshi mu bayoboke b’amatorero n’amadini, bavuga ko itorero cyangwa se idini ari nk’umuryango uba ufite amategeko n’amabwiriza ugenderaho, bityo abiyemeje kuyakurikiza bakemera kugendera muri uwo murongo bakaba ari bo bayoboke baryo.

Pasiteri Isai Rukundo wo mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, avuga ko iyo umuntu yiyemeje kuba mu idini cyangwa itorero runaka, aba yiyemeje gukurikiza amabwiriza ryashyizeho.

Ati “Itorero riba rifite amabwiriza rigenderaho. Iyo hari uyatatiye, aba agomba guhura n’ingaruka”.

Muri iri torero kandi nabo ntibemera gusezeranya umukobwa utwite.

Rev. Pasiteri Antoine Rutayisire wo mu itorero Angilikani nawe avuga ko buri torero cyangwa idini rigira imirongo ngenderwaho, abiyemeje kuriyoboka bakaba baniyemeje kubikurikiza.

Kuri we, uwiyemeje kujya mu itorero cyangwa idini ritemera gushyingira umukobwa utwite, biramutse bimubayeho aba agomba kubyirengera.

Gusa Pasiteri Rutayisire avuga ko bo mu itorero rya Angilikani bemera gusezeranya abageni, kabone nubwo umukobwa yaba atwite.

Ati “Twebwe muri Angilikani nta tegeko tugira ribuza gusezeranya umukobwa utwite, turabasezeranya. Uba ugize Imana akarongorwa akaba agukuriye ikimwaro mu nzira, ariko ubundi hari andi matorero atabyemera, kandi ibyo ni disipurine (discipline) yabo”.

Hari bamwe mu bangiwe gushyingirwa n’amatorero n’amadini basengeragamo kubera ko umukobwa atwite, bavuga ko kugira ngo basezerane imbere y’Imana byagiye bibasaba kujya gushaka abashumba (Pasitoro) bigenga bakaba ari bo babasezeranya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Itorero nta kosa rifite. Gusa ikintu nasaba itorero bakwigaho ni ukubuza abakristo gutaha ubukwe nyuma kuko hari abo aba bazamufasha mu bukwe no kumutwerera ugasanga barakumiwe. Ubu se ko tudatererana abibye babafunze ko tubagemurira kandi bose baba bakoze icyaha. Ikindi nta muntu udakosa, usanga muri Chorale bihana ngo nabeshye, nariye icya cumi ,....kuki abo badahagarikwa kandi imbere y’Imana ibyaha bingana? Uriya muntu banze gutahira ubukwe bakamubaye hafi agahabwa igihano cyo kudasezeranywa gusa cyane ko nyuma aba azagaruka gusaba imbabazi kandi biri mu nshingano zanyu kugarura intama yazimiye ariko se natekereza ko yatwereye abandi agatahira ubukwe abandi bizaborohera kumugarura cg muzaba murushijeho kumusunikira mu rwobo. Imana idufashe.

M. P yanditse ku itariki ya: 17-07-2019  →  Musubize

Ntimukabone mufatiwe mubya ngomuvuge ngoharabandi babikoze . Ngobarabareka ntukowabamenye nubavuge. Ihangane nyumayicyokimwaro.

Nkurunziza yanditse ku itariki ya: 15-07-2019  →  Musubize

Ark ntibakice ibintu babizi ngo nibarangiza basakuze,ninde uyobewe ko muri adepr badasezeranya abariye ubukwe bubisi,iknd kind mutandukanye abagarukiramana ,nabasore n,inkumi,murakoze

Hakizimana Emmy yanditse ku itariki ya: 14-07-2019  →  Musubize

Pasteri ntakosa, ikosa nabatamenye itegeko ribagenga. Ariko nabo bishingiye ntakosa kuko bibaniye bakundana bari gusaba umushumba wigenga. Ahubwo Yesu yabagiriye neza kubaha umugisha batarabana. Ndavyenera tuuuuu

Avit yanditse ku itariki ya: 13-07-2019  →  Musubize

Ubundi buriya mu rusengero ni umuhango, isezerano ni ririya bagirana bumvikana kuzabana. Isezerano rikomeye ni iriba hagati y’umusore n’umukobwa ari babiri, hariya mu rusengero baba baje gukora umuhango. Nta na hamwe muri Bibiliya handitswe ko basezeranira mu ruhame cangwa mu rusengero! Njyewe nico nangira amadini. Nta n’ubwo Imana iba harya mu rusengero kuko ibera hose icarimwe. Gusezerana imbere y’Imana ni aho wasezeranira hose Imana iba ihari, upfa gusa gusezerana bivuye mu mutima uzirikana icyo ukoze, kandi gusezerana sicyo cy’ingenzi ah’ubwo gusohoza isezerano ! Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 13-07-2019  →  Musubize

Ariko abantu baransetsa yewe ngo yari agiye kwiyahura! Huuuum kuki utiyahuye umaze gusambana se! Asyi wee ariko kuki abantu mukunda ibibanezeza mugahindura ubusa ibinezeza Imana! Icyo nikigaragazako nta no kubaha Imana kuri mumutima wawe kuko iyo uba ufite kubaha Imana uba warihannye mbere utagombye gutamazwa nibizami byo kwa muganga ndumva wowe icyo wishakiraga ari ibirori gusa ariko aho satani yakweretseko agushuka yarangiza akakwandagaza! Pole sana.

Nkusi Norbert yanditse ku itariki ya: 13-07-2019  →  Musubize

aha ntakosa itorero rifite kuko abaribamo bazi neza amahame arigenga kuko bemeza ko bamazemo iminsi nukuvuga ko ntacyabatunguye ikindi si itegeko kuribamo nk’abandi banyarwanda bose bemerewe kujya mu itorero ribemerera gusezerana batwite kuko arahari aho kugirango bice discipline y’itorero nibarangiza baburane kdi nabo bazi ko bitemewe. ADEPR ntakosa ifite abafite ikosa nabakoze ibihabanye namahame ayigenga bagashaka kuguma kwitwa aba christo bayo!buri rugo rugira gahunda abarubamo bagenderaho iwacu bishobora kuba bibujijwe gutaha nyumaya 18h00 utavuze impamvu!ariko ntibivuzeko hatari izindi ngo waza na 22h00 kdi bikaba ntakibazo!niba ari aba ADEPR barabizi ko idashyingira abasore n’inkumibatwite!bashake irindi ribyemera arahari kdi babyishe babizi.murakoze

mugisha paul yanditse ku itariki ya: 13-07-2019  →  Musubize

Njy mbona babaseranya bashaka bakabashyingira nkuko bashyingira umugore numugabo basanzwe babana kuko guhita babahakanira biteza igihombo binahungabanya imitingo. Hari abantu baba baje mubukwe bavuye kure, ikoresho biba byarishyuwe, salle nibindi urumva ko baba bahombejwe cyane naho guhita umuhakanira sibyiza yego aba yarakoze icyaha ariko imana ntihana gutyo abanabayo abayobozi bidini babazabireho kuko nubundi bashyingira abamaze no kubyara bizwi neza.

Alias yanditse ku itariki ya: 13-07-2019  →  Musubize

ark se noneho ibi nibiki koko? bihangane

NGIRUWONSANGA JEAN yanditse ku itariki ya: 12-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka