Angola na DR Congo byiyemeje guhuza u Rwanda na Uganda

Itangazo ry’inama yahuje abakuru b’ibihugu bine ari byo Angola, u Rwanda, Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DR Congo) na Uganda riravuga ko ibihugu bya Angola na DR Congo bigiye kuba umuhuza w’ibiganiro hagati y’u Rwanda na Uganda.

Inama yabereye muri Angola ihuza abakuru b'ibihugu by'u Rwanda, Angola, Uganda na DR Congo
Inama yabereye muri Angola ihuza abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Angola, Uganda na DR Congo

Iyo nama yabereye i Luanda muri Angola kuri uyu wa gatanu tariki 12 Nyakanga 2019. Perezida wa Angola, João Lourenço, ni we wayitumiyemo bagenzi be bandi batatu, ari bo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, na Perezida wa DR Congo Antoine Félix Tshisekedi, baganira ku ngingo zitandukanye.

Abo bakuru b’ibihugu barebeye hamwe muri rusange uko akarere ibyo bihugu biherereyemo gahagaze, barebera hamwe n’uburyo bwo kurushaho guteza imbere umubano mwiza hagati y’ibyo bihugu bine.

Bagarutse ku kamaro k’ibiganiro bihoraho, bikozwe mu bwisanzure no mu mucyo, nk’inkingi y’ingenzi mu kubaka amahoro n’umutekano hagati y’ibyo bihugu. Ibyo biganiro kandi abari muri iyo nama basanze byagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’akarere muri rusange.

Ku ruhande rwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, abakuru b’ibihugu bari muri iyo nama bashimiye igihugu cya DR Congo kubera ingufu kirimo gushyira mu gushakira umutekano igihugu cyose, ariko bamagana imitwe yitwaje intwaro ikomeje kurangwa mu mashyamba ya Congo, ikabangamira inzira y’amahoro muri icyo gihugu, igahungabanya n’umutekano w’ibihugu bituranye na Congo.

Baganiriye no ku kibazo cy’icyorezo cya Ebola kimaze iminsi kivugwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bashima ingufu Congo ishyira mu guhashya icyo cyorezo ifatanyije n’abafatanyabikorwa b’icyo gihugu batandukanye.

Abakuru b’ibihugu bishimiye ibyavuye mu nama ya 12 idasanzwe y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, inama yahuje abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, ikaba yarabaye tariki 07 Nyakanga 2019 ibere i Niamey muri Niger. Iyo nama yari igamije gutangiza isoko rusange rya Afurika (African Continental Free Trade Area). Iryo soko ryitezweho koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika.

Mu bindi abo bakuru b’ibihugu bishimiye harimo umutekano ukomeje kugenda urangwa mu bihugu byo mu karere ibyo bihugu biherereyemo, bavuga ko uwo mutekano ugira uruhare mu iterambere ry’ibyo bihugu.

Abakuru b’ibihugu bari muri iyo nama yabereye muri Angola kuri uyu wa gatanu biyemeje gukomeza gushaka uko umubano warushaho kuba mwiza hagati y’ibihugu. Biyemeje kandi kujya bihutira gukemura amakimbirane yaramuka avutse hagati y’ibyo bihugu, hakoreshejwe inzira z’amahoro zumvikanyweho kandi amakimbirane agakemurwa mu buryo bwa kivandimwe.

Ibyo bihugu byiyemeje no gufasha Repubulika ya Demokarasi ya Congo kurandura icyorezo cya Ebola, no kwirinda ko cyasakara kikagera no mu bihugu bituranye n’ahabonetse Ebola muri Congo.

Ku byerekeranye n’umubano w’u Rwanda na Uganda udahagaze neza muri iki gihe, abari muri iyo nama bashimye ubushake bw’u Rwanda na Uganda bwo gukomeza kuganira ku bibazo ibyo bihugu bifitanye, no kubishakira umuti urambye.

Abari muri iyo nama bashimye ubushake bw’ibihugu bya Angola na Repubulika ya Demokarasi ya Congo byiyemeje guhuza ibiganiro hagati y’u Rwanda na Uganda.

Abakuru b’ibihugu bya Uganda, RD Congo n’u Rwanda bashimye Perezida wa Angola João Lourenço n’abaturage ba Angola muri rusange kubera umutima mwiza bagaragaje mu kwakira abashyitsi bari bitabiriye iyo nama.

Amafoto: Urugwiro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Angola yakoze neza guhuza ibi bihugu. Umusaruro uzigaragaza vuba.

Rwaka yanditse ku itariki ya: 13-07-2019  →  Musubize

Angola yakoze neza guhuza ibi bihugu. Umusaruro uzigaragaza vuba.

Rwaka yanditse ku itariki ya: 13-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka