U Rwanda rugiye kwakira amakipe 56 mu irushanwa ry’isi rya Beach Volleyball
Muri Kanama uyu mwak mu Rwanda hagiye kubera irushanwa ry’isi rya Volleyball ikinirwa ku mucanga, rikazahuza amakipe 56 mu bagabo n’abagore aturutse ku isi yose.
Ni irushanwa biteganyijwe ko rizabera mu karere ka Rubavu Kuva tariki 21 kugeza kuri 24 Kanama 2019, rikazitabirwa n’ibihugu bya mbere ku isi muri Volleyball ikinirwa ku mucanga, aho u Rwanda ruzakira iri rushanwa byibura rugomba guhagararirwa n’amakipe atandatu (atatu y’abagore n’atatu y’abagabo).

Amakipe azemererwa kwitabira iri rushanwa azagenwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball ku Isi, aho agomba kuba yujuje ibi bikurikira: Kuba ari mu bihugu 20 bya mbere ku isi ku urutonde rwa FIVB, igihugu cyakiriye irushanwa kigomba kugira byibura amakipe atatu, kuba mu bihugu bibiri muri buri cyiciro byibura bizahabwa ubutumire na FIVB (Wild card).

Aya makipe akazatangazwa iminsi 21 mbere y’uko irushanwa ritangira, mu gihe ikipe ya mbere izahabwa igihembo cya 4,600,000 Rwfs byibura haba ku bagabo ndetse no ku bagore

Iri rushanwa ryiswe Rubavu Beach Volleyball Tour, rizaterwa inkunga na Leta y’u Rwanda, rizakinwa mu byiciro bibiri aho hazabanza icyiciro cy’amajonjora, nyuma bakurikizeho icyiciro cyo gukuranwamo, rikazasozwa ritwaye akayabao ka agaciro ka 350,000,000 Frws.
Ohereza igitekerezo
|