Dore uko indwara y’igituntu ifata n’uko ivurwa

Hari abantu bumva igituntu, bakumva ni indwara iteye ubwoba gusa, bakumva ko n’umuntu runaka akirwaye, bakamuhunga, ariko mu by’ukuri ugasanga nta makuru ahagije bafite kuri iyo ndwara.

Urubuga rwa Internet http://www.doctissimo.fr, ruvuga ko igituntu ari indwara ikunda kwibasira abantu bafite ikibazo cy’ubudahangarwa bw’umubiri budakomeye. Hari n’urukingo rw’igituntu rugenerwa bene abo bantu.

Nk’uko bitangazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima(OMS), indwara y’igituntu yica nibura abantu bagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi magana inani (1.8 million) ku isi buri mwaka. Abayandura buri mwaka bo bagera kuri miliyoni icumi.

Igituntu ni imwe mu ndwara icumi za mbere zihitana abantu benshi ku isi. Abarenga 95 % bicwa n’igituntu, ni abakomoka mu bihugu bifite ubukungu buciriritse.

Indwara y’igituntu iterwa n’agakoko ka bagiteri, ikaba ishobora gufata ingingo zitandukanye. Umubiri w’umuntu ni wo wonyine ushobora gucumbikira iyo bagiteri, kandi ni na wo ushobora kuyikwirakwiza kurusha ibindi.

Indwara y’igituntu igabanyijemo ibyiciro: hari icya mbere kijyana no kuba bagiteri yageze mu mubiri.
Igituntu gishobora kwandurira mu mwuka, mu gihe umuntu ahuye n’umwuka usohowe n’umuntu urwaye igituntu.
Iyo izo bagiteri zimaze kuba nyinshi, habaho ko ubudahangarwa bw’umubiri butangira gukora akazi ko kuzibuza gukomeza kwiyongera ndetse no kugerageza kuzisenya.

Icyiciro cya kabiri cy’indwara y’igituntu kiza gikurikiye icya mbere, kandi kikajyana n’indwara nka diyabete, imirire mibi n’ibindi, nyuma izo bagiteri zigatangira gufata ingingo zitandukanye nk’ibihaha, impyiko, amagufa, n’ubwonko.

Bagiteri itera igituntu gifata abantu, yitwa ‘bacille de Koch’ (Mycobacterium tuberculosis). Abantu bose bahuye n’iyo bagiteri ya ‘bacille de Koch’ si ko bahita barwara. Ahubwo harwara 5% kugeza ku 10% muri bo. ‘Bacille’ ishobora kuguma mu mubiri isa n’isinziriye hagashira imyaka myinshi.

Abantu bafite ubudahangarwa bw’umubiri budakomeye, ni bo bakunda kurwara igituntu, urugero ni nk’abantu barwaye Sida. Ubushakashatsi bwagaragaje ko igituntu kiri mu mpamvu za mbere zica abarwayi ba Sida. Abagera kuri 3/4 by’abarwayi ba Sida ku isi bicwa n’igituntu.Naho muri Afurika abagera kuri 40% barwaye Sida ni bo bicwa n’igituntu.

Kuko igituntu cyandurira mu kirere, iyo umuntu ukirwaye akoroye, uducandwe duke dutaruka tuba duhagije ngo twanduze umwegereye.

Umuntu urwaye igituntu ntavurwe, ashobora kwanduza abantu hagati y’icumi na cumi na batanu nibura mu mwaka.
Mu biranga igituntu cyo mu bihaha harimo gukorora bihoraho umuntu agacira igikororwa kinini rimwe na rimwe kiriho amaraso.

Mu bindi biranga igituntu cyo mu bihaha harimo kwahagira, kugira umuriro bijyana no kubira ibyuya nijoro, kunanirwa kurya no kunywa, bikajyana no gutakaza ibiro.

Umuntu wanduye igituntu cyo mu bihaha kandi arangwa no kubabara mu gatuza no guhora ananiwe.

Uko bavura igituntu, baba bafite intego yo gusenya za bagiteri zamaze gufata ingingo zimwe na zimwe. Mu miti batanga harimo iyitwa ‘antibiotiques’ zikaba zitangwa ari enye harimo iyitwa ‘isoniazide’, ‘rifampicine’ , ‘éthambutol’ na ‘pyrazinamide’.

Iyo miti igomba gutangira kunyobwa vuba bishoboka mu gihe umuntu yamaze kumenya ko arwaye igituntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Nange ibyo bimenyetso by’igituntu cyo mu bihaha ndabigira. Imyitozo ngororamubiri ntiyamfasha nyikoze kenshi?

Tharcisse yanditse ku itariki ya: 14-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka