Guteza imbere imibereho y’abaturage bizatwara igice kinini cy’ingengo y’imari 2019/2020

Hagati ya tariki 26 na 30 Kamena 2019, mu turere twose tw’igihugu uko ari 30 harimo hemezwa ingengo y’imari izakoreshwa mu mwaka wa 2019-2020.
Uko ingengo y’imari itorwa kandi ikemezwa n’inama njyanama y’akarere, ni na ko igabanywa mu bice, hagendewe ku bikorwa byateganyijwe gukorwa mu karere runaka.

Dr. Uzziel Ndagijimana, Minisitiri w'imari n'igenamigambi
Dr. Uzziel Ndagijimana, Minisitiri w’imari n’igenamigambi

Tariki ya 13 Kamena 2019, nibwo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), yamurikiye inteko ishinga amategeko imitwe yombi, ingengo y’imari y’umwaka wa 2019/2020.

Ingengo y’imari y’igihugu cyose muri uyu mwaka wa 2019/20 ingana na miliyari 2,876.9 z’amafaranga y’u Rwanda, ikaba yariyongereyeho miliyari 291.8, ugereranyije n’ingengo y’imari y’umwaka ushize wa 2018/19.

MINECOFIN ivuga ko intego y’uyu mwaka ari “Guteza imbere inganda hagamijwe guhanga imirimo mishya no guteza imbere ubukungu”.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana avuga ko ingengo y’imari ya 2019/20 izibanda ku bikorwa byo guteza imbere inkingi eshatu z’iterambere (NST1), hakazibandwa cyane ku guhanga imirimo mishya.

Agira ati “Mu ngengo y’imari ya 2019/20, turateganya kuzamura umusaruro muri gahunda zitandukanye, ndetse no gushyiraho gahunda zihamye zo guhanga imirimo mishya”.

Ingengo y’imari y’uyu mwaka kandi ikazanibanda ku bikorwa by’uburezi, ubuzima, ibikorwa remezo ndetse n’imibereho y’abaturage.

Kigali Today yazengurutse tumwe mu turere tw’igihugu, ireba uko twagiye tugabanya ingengo y’imari yemejwe n’inama njyanama, mu bikorwa binyuranye, by’umwihariko mu nkingi enye: ubuzima, uburezi, ibikorwa remezo n’imibereho y’abaturage.

Nk’uko gahunda y’igihugu ibiteganya, no mu turere twose igice kinini cy’ingengo y’imari cyizakoreshwa muri izo nkingi enye, ariko cyane cyane bigaragara ko imibereho y’abaturage ari yo izatwara igice kinini cy’ingengo y’imari ya 2019/2020.

Kicukiro
Mu karere ka Kicukiro, ingengo y’imari yemejwe n’inama njyanama muri uyu mwaka wa 2019/2020 ni miliyari 18,709,966,665Frw.
Mu burezi hazakoreshwa miliyari 3,545,745,844Frw, mu buzima miliyari 1,450,303,246Frw, imibereho y’abaturage hazakoreshwa miliyoni 997,105,295Frw, naho mu bikorwa remezo hakazakoreshwa miliyari 4,570,767,153Frw.

Bugesera
Mu karere ka Bugesera, ingengo y’imari y’uyu mwaka wa 2019/2020 ni miliyari 19,053,085,701 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu burezi hazakoreshwa miliyari 5,476,766,345Frw, mu buzima hazakoreshwa miliyari 1,634,210,891Frw, mu mibereho y’abaturage ho hazakoreshwa miliyari 2,912,102,891Frw, naho mu bikorwa remezo ho hakazakoreshwa miliyari 2,541,477,015Frw.

Ruhango
Ingengo y’imari y’Akarere ka Ruhango mu mwaka wa 2019-2020 ingana na miliyari 16,247,113,554Frw.
59% by’ingengo y’imari y’aka karere bizakoreshwa mu bikorwa byo guteza imbere imibereho y’abaturage, naho ibikorwa by’iterambere ry’ubukungu bikazatwara ingengo y’imari ingana na 23%, mu gihe ibikorwa byo guteza imbere imiyoborere bizatwara 18%.

Nyamasheke

Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yasuzumye inemeza ingengo y’ imari y’akarere y’umwaka wa 2019-2020 ingana na miliyari 24,702,250,588Frw.
Muri iyi ngengo y’imari y’Akarere ka Nyamasheke, ibikorwa by’iterambere (ibikorwa remezo n’ibindi) byagenewe ingengo y’imari ingana na miliyari 11,813,745,144Frw ingana na 48% by’ingengo y’imari yose y’akarere.
Ibikorwa bindi bisigaye harimo n’ibyo guteza imbere imibereho y’abaturage, byagenewe ingengo y’imari ingana na miliyari 12,888,505,444Frw, ingana na 52%.

Rubavu
Ingengo y’imari izakoreshwa muri aka karere mu mwaka wa 2019-2020, ingana na miliyari 21,563,268,312.

Amakuru agaragara ku rubuga rwa twitter rw’akarere ka Rubavu, agaragaza ko mu bikorwa remezo, hazakoreshwamo ingengo y’imari ya miliyari zirenga 7,000,000,000Frw.

Nyagatare
Ingengo y’imari y’umwaka wa 2019/2020 mu karere ka Nyagatare, ingana na miliyari 25,569,417,140 FRW.
Muri uyu mwaka, 43% by’iyi ngengo y’imari azakoreshwa mu bikorwa by’iterambere ry’ubukungu, 41% akoreshwe mu kuzamura imibereho myiza, naho 16% akoreshwe mu kuzamura imiyoborere myiza.

Rulindo
Ingengo y’imari y’Akarere ka Rulindo mu mwaka wa 2019/20 ingana na miliyari 16,031,837,144Frw. Kimwe no mu tundi turere, ibikorwa byo guteza imbere imibereho y’abaturage bizatwara ingengo y’imari ingana na miliyari 8,546,884,112Frw ingana na 53.31%, ibikorwa by’iterambere bizatwara miliyari 3,979,459,591Frw ingana na 24.82%, naho ibikorwa byo guteza imbere imiyoborere bikazatwara miliyari 3,505,493,441Frw, ingana na 21.87%.

Nyabihu
Mu karere ka Nyabihu, inama njyanama yemeje ingengo y’imari izakoreshwa muri uyu mwaka wa 2019/2020, ingana na miliyari 15,000,319,227Frw.

Ibikorwa bigamije guhindura imibereho y’abaturage bizakoreshwamo ingengo y’imari ingana na miliyari 7,962,736,707, angana na 53%. Ibikorwa byo guteza imbere ubukungu bizatwara ingengo y’imari ingana na miliyari 3,826,128,311, angana na 26%, naho ibikorwa byo guteza imbere imiyoborere bizatwara ingengo y’imari ingana na miliyari 3,211,454,209, ingana na 21% by’ingengo y’imari yose.

Nyanza
Akarere ka Nyanza muri uyu mwaka wa 2019/2020 kazakoresha ingeno y’imari ingana na miliyari 15,965,335,23Frw. Ingengo y’imari izakoreshwa mu guteza imbere imibereho y’abaturage ingana na miliyari 1,684,320,343Frw, mu burezi ho hakazakoreshwa miliyari 5,090,533,548Frw, mu gihe mu buzima hazakoreshwa miliyari 1,433,524,416Frw.

Burera
Ingengo y’imari izakoreshwa mu karere ka Burera muri uyu mwaka wa 2019/20 ingana na miliyari 17,906,971,148Frw.

Ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage bizatwara miliyari 3,491,023,137Frw, ibyo guteza imbere ubukungu bizatwara miliyari 1,301,616,306Frw naho ibikorwa byo guteza imbere imiyoborere byo bikazatwara ingengo y’imari ingana na miliyoni 105,600,000Frw.

Nyaruguru
Mu karere ka Nyaruguru, inama njyanama yemeje ingengo y’imari izakoreshwa muri uyu mwaka wa 2019/20, ingana na miliyari 18,502,588,934Frw.

Ibikorwa bijyanye n’imibereho y’abaturage bizatwara ingengo y’imari ingana na miliyari 2,530,316,010Frw, ibikorwa by’uburezi bizatwara miliyari 5,135,597,112Frw, mu buzima hazakoreshwa miliyari 1,272,140,557Frw, ibikorwa remezo bizatwara miliyoni 670,616,781Frw, mu buhinzi hazakoreshwa miliyari 2,323,628,814Frw, naho imiyoborere n’ubutabera byo bikazatwara miliyoni 791,632,753Frw.

Ugendeye ku ngengo y’imari y’uturere 11 Kigali Today yabashije kureba, bigaragara ko ibikorwa byo guteza imbere imibereho y’abaturage ari byo biziharira igice kinini cy’ingengo y’imari ya 2019/2020.

Ahenshi mu turere bazibanda ku bikorwa byo guteza imbere uburezi, ubuzima, gufasha ndetse no kubakira abatishoboye.

Inkingi y’ibikorwa remezo kandi na yo, bigaragara ko izatwara igice kitari gito cy’ingengo y’imari, ahenshi mu turere bakazibanda ku kubaka imihanda mishya no gusana iyangiritse, kubaka ibiraro (amateme), n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka