Abakinnyi n’abatoza b’ikipe ya APR Handball Club bakoze umwiherrro ugamije kwisuzuma, kwakira abakinnyi no kwiha intego z’umwaka w’imikino wa 2024/2025
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Abagabo) mu mukino wa Basketball, yagarutse i Kigali kuri uyu wa Kabiri ikubutse mu gihugu cya Senegal mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika (AfroBasketQ).
Umusozi wa Mbwe, uherereye mu Kagari ka Mbwe, witegeye ikiyaga cya ruhondo, ufatwa nk’umwe mu misozi ihanamye yo mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze, wajyaga wibasirwa n’isuri yatumaga ubutaka butengukira mu kiyaga cya Ruhondo, wateweho ibiti byitezweho gutuma icyo kibazo kiba amateka.
Cardinal Fridolin Ambongo Besungu, Arikiyepiskopi wa Kinshasa, Akaba na Perezida w’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari (SECAM), kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2024, yageze i Kigali, aho yaje kwitabira Inama ya Komite ihoraho y’iri huriro.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), kiratangaza ko gikomeje gahunda yo kongera ibyuma bikora Azote, ifasha abashinzwe ubworozi mu Turere kubika intanga z’inka.
Israel yahaye uburenganzira Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwo kuba umuhuza mu biganiro byo guhagarika intambara Israel irwanamo n’umutwe wa Hezbollah ubarizwa ku butaka bwa Libani.
Mu murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke, haravugwa amakuru y’inyamaswa bivugwa ko ari izo ku gasozi, zishe amatungo umunani arimo ihene esheshatu n’intama ebyiri.
Diyosezi Gatolika ya Gikongoro yapfushije Umupadiri witwa Gervase Twinomujuni, wari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Bishyiga iherereye mu Murenge wa Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2023 ku buryo bushya bwo gukemura ibibazo bishingiye ku buzima bwo mu mutwe binyuze mu matsinda ndetse no mu miryango, bwagaragaje ko imibanire myiza mu miryango igeze ku rugero rwa 99%, mu gihe komora ibikomere muri rusange biri hagati ya 75% na 94%.
Urupfu rwa Nyirandama Chantal, rwiyemezamirimo w’umugore waherukaga kuzuza Hoteli mu Karere ka Gicumbi, rwashenguye benshi mu bari bamuziho kuba umwe mu bagore batinyutse umurimo bakagera ku rwego rwo gukabya inzozi zabo.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Sebahizi Prudence, avuga ko isoko nyambukiranyamipaka rya Kagitumba rishobora guhabwa rwiyemezamirimo urikoresha kuko abaturage ubwabo batarikoresha uko bikwiye.
Ikipe ya Rayon Sports yatsinze ikipe ya Gorilla FC 2-0 yongera gushimangira umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Mu kiganiro EdTech Monday cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ugushyingo 2024 abatumirwa bacu baratugaragariza uko hakwiye kubakwa ikoranabuhanga mu burezi, rijyanye n’imiterere y’abarikoresha, hagendewe ku muco gakondo n’ururimi benshi mu banyeshuri bazi gukoresha, mu rwego rwo guhuza ibikenewe n’ireme ry’uburezi ryifuzwa.
Umunyarwenya, ukomeye wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Steve Harvey yavuze ko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakwiye kubanza kwigirira imbabazi ubwabo kugira ngo bizabafashe gukomeza ubuzima kuko zidakwiye guhabwa gusa abakoze Jenoside.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yafashe abantu 15 mu Turere twa Kamonyi, Nyamagabe na Nyaruguru tariki 24 Ugushyingo 2024, bacyekwaho guteza umutekano mucye, aho bavugwaho gutega abantu mu nzira bakabambura ibyabo.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2024, bifatanyije na Hon. Tito Rutaremara n’abo mu muryango we, kwizihiza isabukuru y’imyaka 80 amaze avutse.
Imodoka ya Coaster yari itwaye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi yakoze impanuka, umwe mu bari bayirimo ahita apfa mu gihe mu bandi yari itwaye harimo barindwi bakomeretse bikomeye.
Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirwanira mu kirere (USAF) zatangaje ko hejuru y’ibigo bitatu bikoreramo izo ngabo mu Bwongereza, hagaragaye indege zitagira abapilote (Drones), abazibonye ntibabasha guhita bamenya aho zaturutse n’icyazigenzaga.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ivuga ko ubukungu b’Igihugu bwakomeje kuzamuka muri uyu mwaka wa 2024 kubera ihindagurika rito ry’ibiciro ryagumye hagati ya 2-8%, ndetse no kuba igipimo cy’inyungu fatizo kitarahindutse nyuma y’uko cyagiye kigabanywa kuva mu mwaka ushize wa 2023.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2024, bifatanyije na Hon. Tito Rutaremara n’abo mu muryango we, kwizihiza isabukuru y’imyaka 80.
Ibihumbi by’Abanyangola bigizwe n’abayoboke b’ishyaka UNITA, ritavuga rumwe n’ubutegetsi biriwe mu myigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi buyobowe na Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço.
Umuhuzabikorwa w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda (Joint Task Force Commander), muri Mozambique Maj Gen Emmy Ruvusha ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique (FADM), Admiral Joaquim Mangrasse basuye Umujyi wa Mucojo wari warabaye ibirindiro bikomeye bw’ibyihebe.
Dr Kibiriga Anicet wari Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi na Dukuzumuremyi Anne Marie wari Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, ndetse n’uwari Umujyanama uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) witwa Jeanne Niyonsaba, batanze amabaruwa y’ubwegure bwabo.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Jean Bosco Ntibitura Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, asimbura Dushimimana Lambert wayoboraga iyi Ntara kuva muri Nzeri 2023.
Si benshi bashobora kumva ibibazo n’amakuba byagwiriye u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasize abarenga Miliyoni bishwe, ngo babyakire biboroheye, kubera ubugome bw’indengakamere yakoranywe.
Abakora mu rwego rw’ubuvuzi baravuga ko guhangana n’ikibazo cy’udukoko tugira ubudahangarwa ku miti ari urugamba rusaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye, kuko iki ari icyorezo cyica abantu benshi bucece.
Rwiyemezamirimo Munyakazi Sadate yatorewe kuyobora Ihuriro ry’Abakora Imirimo y’Ubwubatsi mu Rwanda (ICAR), asimbura Dr Nsengumuremyi Alexis wari usanzwe ayobora iri huriro.
Imodoka yashakishwaga nyuma yo kugongana na moto umuntu umwe agahita ahasiga ubuzima, yafatiwe muri santere y’ubucuruzi ya Byangabo mu ma saa moya z’ijoro ku wa Gatanu tariki 22 Ugushyingo 2024, itwawe n’uwitwa Habumuremyi, wahise ashyikirizwa Polisi, sitasiyo ya Muhoza.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Tumusifu John wahoze ari Pasiteri, yatawe muri yombi, akekwaho icyaha cyo gukubitira mu ruhame, umugore wamwishyuzaga amafaranga yari yaramugurije.
Inguzanyo nshya zatanzwe n’amabanki abarizwa mu Rwanda mu mezi icyenda ya mbere y’umwaka wa 2024, zibarirwa muri tiriyali 1,7 y’amafaranga y’u Rwanda zivuye kuri tiriyali 1,3 y’amafaranga zariho mu gihe nk’icyo cy’umwaka ushize wa 2023; ibyo bikaba byarazamuye ibipimo by’izo nguzanyo ku kigero cya 25,4%.
Mu rugendo rwo gushaka itike y’imikino y’igikombe cya Afurika (FIBA AfroBasket 2025 Qualifiers), u Rwanda rwatangiye rutsindwa na Senegal amanota 81- 58.
Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamini Netanyahu, yamaganye icyemezo giheruka gufatwa n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), cyo gushyiraho impapuro zo kumuta muri yombi n’uwahoze ari Ministiri w’Ingabo we, Yoav Gallant kubera ibyaha by’intambara.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi mu Rwanda (REB), buratangaza ko mu gihe kigera ku myaka itatu bamaze bari mu Rwanda, abarimu b’abakorerabushake bigisha Igifaransa bamaze gutanga umusaruro, kuko batumye ireme ry’uburezi by’umwihariko mu rurimi rw’Igifaransa ryiyongera.
Kenya yatangaje ko yatangiye gukora iperereza ku munyapolitiki, Dr. Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda uburyo yashimutiwe muri icyo gihugu.
Ikipe ya Kiyovu Sports yari imaze imikino irindwi (7) nta ntsinzi ibona muri shampiyona, itsinze Etincelles ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Umuryango w’uwari umushumba w’Itorero Ebenezer riherutse kwamburwa ubuzima gatozi mu Rwanda, uvuga ko uwo mugabo afungiwe kuri Sitasiyo y’Ubugenzacyaha i Bumbogo mu Karere ka Gasabo, nyuma y’uko afatiwe iwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 13 Ugushyingo 2024, aho ngo yashakaga kugirira nabi Umugore basezeranye hamwe na (…)
Imibare ya Minisiteri y’Uburezi yo muri 2022, igaragaza ko 30% by’abarangije Kaminuza badafite ubumenyi bwihariye abakoresha bakeneye mu bigo byabo, by’umwihariko mu mashami y’ikoranabuhanga, ubwubatsi ndetse n’andi afite aho ahuriye na tekiniki.
Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (University of Tourism, Technology, and Business Studies - UTB), kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ugushyingo 2024, yatanze impamyabumenyi n’impamyabushobozi ku banyeshuri basaga 1,000 barimo n’abanyamahanga basoje amasomo yabo mu mashami atandukanye. Abo banyeshuri barashima (…)
Mu rukerera rwo kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2024, polisi y’u Rwanda yakoze igikorwa cyo gushakisha no gufata abantu bacyekwaho ubujura i Nyamugari mu Murenge wa Gasaka Akarere ka Nyamagabe, hafatwa 10.
Iyo uganira n’urubyiruko rwarengeje imyaka yo gushaka ukababaza impamvu, babikubwira mu mvugo yamamaye ngo: Nta Gikwe” bashaka kumvikanisha ko nta mpamvu nyine yo gukora ubukwe. Ariko se kuki bavuga batyo? Ingamba zaba izihe?
Mu kiganiro yagiranye n’ urubyiruko rwiga muri Kaminuza ya ULK na UTB amashami ya Rubavu ku biganiro by’ ubumwe n’ubudaheranwa bw’ abanyarwanda, Minisitiri w’Ubumwe bw’ Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yasabye urubyiruko kurwanya ingengabitecyerezo ya Jenoside, bagashyira imbaraga mu kubaka igihugu no (…)
Mu muhanda wa kaburimbo Musanze - Kigali, mu ma saa yine z’igitondo cyo ku wa Gatanu tariki 22 Ugushyingo 2024, habereye impanuka yahitanye ubuzima bw’umuntu umwe, undi arakomereka bikomeye.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Mwiseneza Jerome, Umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gatunda mu Karere ka Nyagatare, Mabondo Semahoro Victor, Umuhesha w’Inkiko ndetse n’abandi bane bakekwaho ubufatanyacyaha.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo, ni umunsi udasanzwe ku bakinnyi ba Kepler nyuma y’uko babiri muri bo, bagiye gukorera ubukwe icyarimwe.
Kuri uyu wa gatanu mu gihugu cya Senegal, ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa basketball, iratangira urugendo rwo gushaka itike y’imikino y’igikombe cya Afurika "FIBA AfroBasket 2025 Qualifiers.
Mu rukerera rwo ku itariki ya 21 Ugushyingo 2024 Polisi yakoze igikorwa cyo gushakisha no gufata abakekwaho ubujura mu Mudugudu w’Agateko, Akagari ka Kibeho, Umurenge wa Kibeho, Akarere ka Nyaruguru, maze hafatwa abantu barindwi.
Muri Tanzania, Urukiko rwa Kwimba, mu Ntara ya Mwanza rwahanishije igihano cyo gufungwa burundu muri gereza , uwitwa Samwel Anthony w’imyaka 34 y’amavuko, utuye ahitwa Shilima nyuma y’uko rumuhamije icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 8 y’amavuko.
Ishami rishinzwe inguzanyo z’ubuhinzi muri BK (Banki ya Kigali), tariki 20 Ugushyingo 2024 ryasobanuriye abahagarariye amakoperative amwe n’amwe yo mu Ntara y’Amajyepfo ibijyanye n’inguzanyo bageneye ubuhinzi, bise "Kungahara na BK".
Inshuti n’Abavandimwe kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Ukwakira 2024 bazindukiye mu gikorwa cyo guherekeza Nduwamungu Pauline wishwe tariki ya 14 Ugushyingo 2024 urw’agashinyaguro.
Minisitiri w’Intebe wa Mali, Choguel Kokalla Maiga wari kuri uwo mwanya kuva muri Kanama 2021, yirukanywe n’abagize Guverinoma ye, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2024, nyuma y’ubwumvikane bukeya bwari bumaze iminsi hagati ye n’ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye Mali muri iki gihe.