Ni umukino watangiye ku isaha ya saa kumi nebyiri, bigaragara ko amakipe yombi yafunganye akinira hagati mu kibuga. Ibi byatumaga uburyo butaba bwinshi kuri buri ruhande ariko mu mikinire nta kipe irusha indi bidasanzwe.
Abakinnyi nka Dauda Ba wanahembwe nkuwitwaye neza kurusha abandi mu mukino,Aboubacar Bachir Bangoura ni bamwe mu bigaragaje cyane mu gihe Kiyovu Sports yari yakoze impinduka Nsanzimfura Keddy yabanje hanze, umukinnyi nka Uwineza Rene wanyuraga imbere iburyo ari mu bagerageje mu gice cya mbere nubwo bitatanze umusaruro igice cya mbere cyikarangira amakipe anganya 0-0.
Mu gice cya mbere n’ubundi, umukino wakomeje kuba ufunze maze kubera iyi mimerere yatumaga babura aho bamenera, ku munota wa 69 Duada Ba ubwo yari hanze y’urubuga rw’amahina afata icyemezo atera umupira ukomeye umunyezamu wa Kiyovu Sports James atashoboye gukuramo, ukavamo igitego cya mbere.
Kiyovu Sports yakoze impinduka nkaho yazanyemo Nsanzimfura Keddy watangiye gutera amashoti ya kure amenyereweho ndetse n’imipira y’imiterekano ariko itagize icyo itanga.
Ku munota wa 87 Mohamed Teya Abudegen wari winjiye asimbuye ku munota wa 69, ari mu rubuga rw’amahina yakiriye umupira wari uvuye ibumoso anawutunganya neza kugeza awuteye mu izamu ba myugariro ba Kiyovu Sports batawumukuyeho atsinda igitego cya kabiri cya Al-Merrikh, ari nacyo cyasoje umukino iyi kipe itsinze Kiyovu Sports ibitego 2-0.
Kiyovu Sports itsinzwe uyu mukino nyuma y’uko ku wa Gatanu yari yatsinzwe na Gasogi United 1-0 mu gihe ku wa Gatanu w’iki cyumweru izakina na Gorilla FC naho Al-Merrikh ikabaza izagaruka mu kibuga tariki 27 Ugushyingo 2025, yakirwa na Bugesera FC.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|