Muhanga: Abadepite biyemeje kwihutisha ubuvugizi bw’ibibazo by’abaturage

Itsinda ry’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ryatangiye kuzenguruka Akarere ka Muhanga, risura ibikorwa remezo n’imitangire ya serivisi n’uko ibibazo by’abaturage bikemuka.

Depite Musa Fazil Harerimana aganiriza abaturage
Depite Musa Fazil Harerimana aganiriza abaturage

Ku munsi wa mbere, iri tsinda riyobowe na Depite Musa Fazil Harerimana, akaba na Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, basuye ibikorwa bitandukanye, birimo icyanya cy’inganda cya Muhanga, Uruganda rw’amazi rwa Gihuma, ibikorwa byo kubaka imihanda, maze banaganiriza abaturage b’Umurenge wa Nyamabuye.

Ku bibazo bijyanye n’imihanda yo mu cyanya cy’inganda, Depite Musa Fazil Harerimana, yavuze ko bamaze kwakira icyo kibazo kikaba kizashyikirizwa Minisiteri ibishinzwe, kimwe n’ikibazo cy’imihanda yangiritse mu mujyi wa Muhanga.

Yagize ati "Nk’umuhanda w’imbere ya gare ya Muhanga buri wese awita izina ashaka, ibiroba, imikuku, ibisimu, n’andi agaragaza ko wangiritse, hari irimo kubakwa ariko n’indi ikeneye gusanwa tuzayikorera ubuvugizi nta kuzuyaza, irimo n’iyo mu cyanya cy’inganda cya Muhanga".

Yavuze ko kuba Umujyi wa Muhanga udafite amazi ahagije ugereranyije n’umubare w’abaza kuhatura, abaturage bakomeza kwihangana kuko hakomeje gahunda yo gushakisha amasoko y’amazi ngo bakomeze gusaranganya ahari, mu gihe hagitegerejwe umushinga urambye wo kubagezaho amazi.

Avuga ko hamwe n’ibindi bibazo abandi Badepite barimo gusura utundi Turere tw’Igihugu bazabona, bazabihuriza hamwe bikaganirizwa inzego zibishinzwe, ngo bishakirwe ibisubizo birambye.

Agira ati "Ibyo mwatubwiye tugiye kubikorera ubuvugizi nta kuzuyaza, namwe rero ibyo mushoboye mubikemure, amakimbirane ashire mu miryango, kuko nibwo tuzaba dushyigikira ubuyobozi budufasha kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bwacu".

Depite Speciose Mukandanga
Depite Speciose Mukandanga

Depite Speciose Mukandanga ubarizwa muri Komisiyo ya PAC, asaba abatuye mu mujyi wa Muhanga kubahiriza igishushanyo mbonera mu myubakire n’imiturire, no kubungabunga ibikorwa remezo byubakwa mu mujyi, kugira ngo bakomeze gutera imbere.

Ibyo kandi binareba abatuye mu bice bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, bagashishikarizwa kwimukira ahameze neza, abanyantege nkeya bagafashwa kubona aho batura neza.

Naho mu bibazo by’imibereho myiza abaturage bibukijwe ko kubyara no kugaburira umwana bidahabije ngo arerwe neza, bityo ko bakwiye no gukomeza kurwanya ubuzererezi, no guta amashuri kw’abana, ubwomanzi n’uburaya.

Agira ati "Ababyeyi murasabwa kuba maso kuko n’iyo waba udakoresha ibiyobyabwenge, uriya ubikoresha ni we uzagusambanyiriza umwana, cyangwa agutegere mu nzira utaha. Ni ngombwa rero kubirwanya twivuye inyuma, ibyo ntibisaba ko Leta ihaguruka kuko natwe abagize Umuryango biratureba".

Depite Mukamana Alphonsine wo muri Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda we, yasabye abaturage gukomeza kugira amakenga ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, bakihatira kurwanya abakomeza guhembera amacakubiri kuko ari byo bisenya Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Depite Mukamana Alphonsine
Depite Mukamana Alphonsine

Abaturage batanze ibibazo birimo gukora Umuhanda Cyakabiri-Nyabikenke-Ndusu, na wo ukaba washyizwe mu bibazo bigomba gukorerwa ubuvugizi kuko utakiri nyabagendwa, bigahungabanya ubuhahirane n’imigenderanire y’abatuye Akarere ka Muhanga.

Uruzinduko rw’Akazi rw’Abadepite ruramara iminsi itandatu mu Turere dutandukanye tw’Igihugu, rukazasozwa ibibazo byagaragaye bigezwa imbere y’abashinzwe kubikemura.

Meya wa Muhanga, Kayitare Jacqueline
Meya wa Muhanga, Kayitare Jacqueline
Abayobozi batandukanye bitabiriye icyo gikorwa
Abayobozi batandukanye bitabiriye icyo gikorwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka