Sudan: Umutwe wa RSF urwanya Leta watangaje agahenge

Umutwe witwaje intwaro uhanganye na Leta ya Sudan, watangaje ko uhagaritse imirwano mu gihe cy’amazi atatu, kugira ngo abaturage bari mu kaga babone uko ubutabazi bubageraho.

Muri iri tangazo, General Mohamed Hamdan Dagalo, umuyobozi mukuru w’umutwe wa RSF, yagize ati “Ngendeye ku byasabwe n’abatari bake harimo na Perezida Donald Trump, ntangaje agahenge karimo guhagarika imirwano mu mezi atatu, kugira ngo hakorwe ubutabazi. Ndizera ko ibihugu by’amahanga bishishikariza urundi ruhande [Leta], guha agaciro iyi ntambwe”.

Ni itangazo uyu mutwe wasohoye, ariko uruhande rwa Leta ya Sudan bahanganye ntacyo rurarivugaho, bikaba bibaye nyuma y’iminsi mike Leta y’iki gihugu yamaganye ubusabe bwa Leta zunze Ubumwe z’Abarabu bwo guhagarika imirwano, Sudan igashinja iki guhugu guha intwaro RSF, mu gihe cyo gihakana ibi birego cyivuye inyuma.

Intambara yo muri Sudan yatangiye muri Mata 2023, hagati y’ingabo za Leta ziyobowe na Gen. Abdel Fattah al-Burhan n’umutwe wa RSF uyobowe na Gen. Mohamed Hamdan Dagalo, ikaba imaze guhitana abantu basaga ibihumbi 10 biganjemo abasivili, ndetse iteza inzara nyinshi mu gihugu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka