Abanyarwanda 213 batahutse baturutse muri Congo
Leta y’u Rwanda yakiriye abandi Banyarwanda 213 bari mu miryango 60 batahutse ku bushake bavuye hirya no hino mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma yo kumenya ukuri bakiyemeza gutaha.
Abakiriwe ni abiganjemo abagore n’abana, barimo abagabo 16, abagore 48 n’abana 149, barimo abakobwa 90 n’abahungu 59, bageze mu Karere ka Rubavu mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Ugushyingo 2025, banyuze ku mupaka wa La Corniche uhuza Umujyi wa Goma n’Akarere ka Rubavu.
Bakihagera ku ruhande rw’u Rwanda bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere, Prosper Mulindwa wari kumwe n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR), mu Rwanda.
Nyuma yo guhabwa ikaze, batangaje ko bishimiye kugera mu Rwanda, cyane ko harimo abahageze bwa mbere, kuko bahumvaga bababwira ko ariho iwabo ariko bari batarahagera.
Kimwe mu byo bavuga ko byababuzaga gutaha, ari amakuru bagenda bahabwa n’abagize umutwe wa FDLR, bababwira ko utashye mu Rwanda ahita yicwa, cyangwa akagirirwa nabi.
Abatashye bose bahise bajyanwa mu nkambi ya Kijote, iherereye mu Karere ka Nyabihu, aho mu bikorwa by’ibanze babanza gukorerwa birimo gusuzumwa, ufite ikibazo cy’ubuzima akamenyekana akaba yahuzwa na serivisi z’ubuzima mu buryo bwihuse.
Ikindi ni uko bandikwa mu bitabo by’irangamimerere, abagejeje igihe cyo gufata indangamuntu, bagafotorwa, bakazanahabwa amafaranga bazifashisha mu gutangira ubuzima bushya, igihe bazaba basubiye mu miryango yabo.
Ubusanzwe amafaranga bahabwa angana n’Amadolari 188 (arenga ibihumbi 270Frw) ku muntu mukuru hamwe na 113 (arenga 160Frw) ku mwana, yiyongeraho ibiribwa bifite agaciro k’ibihumbi 45Frw.
Meya Mulindwa avuga ko abatashye bagiye kwibonera ko ibyo babwirwaga na FDLR bitandukanye n’ukuri, kuko bazabona neza uburyo Umunyarwanda ahabwa agaciro mu cyiciro arimo cyose, bitume baba abatangabuhamya beza ku basigayeyo.
Ati “Bagiye kwinjira mu gihugu babone uburenganzira abandi bafite, barebe uburyo umugore w’u Rwanda arinzwe, uburyo politiki y’u Rwanda irinda abagore n’abana, mu buryo burenze ubwo bari bazi, noneho batinyuke nabo. Abafite ibibazo by’ihungabana n’ibindi, bazegerwa n’abaganga cyangwa n’abandi bayobozi batandukanye bagende babatinyura.”
Arongera ati “Nibamara gutinyuka, bamaze gufunguka, bazajya bavuga, ariko harimo abazahita bahamagara abagabo babo, babahe ubuhamya ko bageze mu Rwanda kandi bari amahoro, bagende bababwira n’ibyo abandi bagabo bari mu Rwanda bakora biteza imbere. Dutekereza ko ubuhamya buzatangwa n’abangaba buzemeza abasigayeyo kuko bafitanye isano.”
Umuyobozi Mukuru wa UNHCR mu Rwanda, Ritu Shroff, yabashimiye icyemezo cyiza bafashe cyo gutaha mu Rwanda, kuko hari amahirwe menshi bazahabonera bitandukanye n’aho baturutse (RDC).
Yagize ati “Abana bazajya mu ishuri, mubone ubwishingizi bwo kwivuza, mubone amahoro n’umutekano hano mu Rwanda. Nanjye ndi umunyamahanga, umaze ukwezi kumwe gusa hano mu Rwanda, ariko igihe mpamaze numva ntekanye cyane, kandi mwe muri Abanyarwanda ntabwo muri abanyamahanga nkanjye, muzamera neza kundusha.”
Aba batashye baje basanga abandi 511 baturutse mu miryango 153, barimo abagore 127, abagabo 32 n’abana 352, bose bageze mu Rwanda tariki 20 z’uku kwezi, baturutse muri RDC aho bari barafashwe na FDLR.
Kuva muri Mutarama 2025, abagera ku 5825 ni bo bamaze gutaha bavuye mu Burasirazuba bwa Congo, mu gihe guhera mu 2021 abarenga ibihumbi 11 aribo bamaze gutaha. Igikorwa cyo kubacyura kikaba gishingiye ku myanzuro yafatiwe mu nama y’u Rwanda, RDC n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR), yabereye i Addis Abeba muri Ethiopia tariki ya 24 Nyakanga 2025.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|