Ibikoresho by’ikoranabuhanga bidahagije, imbogamizi ku mashuri yo mu cyaro

Abakurikiranira hafi iby’uburezi bwifashisha ikoranabuhanga mu Rwanda, basanga amashuri yo mu cyaro agifite ikibazo gikomeye cy’ubuke bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga, bikadindiza abanyeshuri bayigamo.

Ni ibyagarutsweho mu kiganiro EdTech Monday cyo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Ugushyingo 2025, cyavugaga ku buryo u Rwanda rwazamura uburezi bwifashisha ikoranabuhanga mu mashuri yo mu cyaro, mu rwego rwo kugabanya icyuho kikiyagaragaramo ugereranyije n’ayo mu Mijyi.

Karara Benon, Umuyobozi wa DATA+ Rwanda, yavuze ko bimwe mu bikiri imbogamizi mu myigishirize ikoresha ikoranabuhanga mu mashuri y’ibyaro, harimo ibibazo bijyanye no kutagira ibikoresho bihagije.

Yagize ati "Ibikoresho byo biracyari bikeya, nka mudasobwa kubera ko n’ubushobozi bw’ibigo by’amashuri ubwabyo buba ari bukeya kugira ngo bibashe kubyigurira, ndetse n’ubumenyi mu gukoresha ikoranabuhanga."

Karara akomeze avuga ko n’ubwo bimeze gutyo, Leta ishyira imbaraga mu gufasha amashuri mu gukoresha ikoranabuhanga, bitewe n’uko hari ibigo bitandukanye byavuye ku kubika amanota y’abanyeshuri mu mpapuro, gutunganya indangamanota ndetse no gucunga ibikoresho by’ikigo.

Karara yagaragaje ko kuba hari abana bagera ku bikoresho n’amasomo by’ikoranabuhanga bakabitinya, bidaterwa n’ubwoba babigirira ahubwo bituruka ku kuba ntaho baba barahuriye na byo.

Ati "Mu bigo byinshi by’amashuri yisumbuye twasuye, usanga bafite icyumba kimwe cy’ikoranabuganga, aho uzasanga gikoreshwa n’abanyeshuri bagera kuri 800 cyangwa 1000. Niba isomo rimara isaha imwe, ubwo mu cyumweru umunyeshuri azahura na mudasobwa inshuro imwe. Guhura na mudasobwa isaha imwe mu cyumweru kugira ngo uzayimenye biragoye."

Yavuze ko indi mbogamizi ikigaragara, irimo no kuba icyumba cy’ikoranabuganga (Computer Lab) ibigo by’amashuri biba bifite, usanga bigikumiramo abanyeshuri mu kwirinda ko baramutse babahaye uburenganzira bwo kugikoresha, bakwica cyangwa bakiba ibikoresho birimo na mudasobwa.

Karara Benon
Karara Benon

Agaragaza ko icyumba cy’ikoranabuganga, usanga hari aho kiba imbogamizi ku bagishinzwe aho kugifata nk’igisubizo.

Jeanne Beula, Umuyobozi wa KLab, ikigo gifasha urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye na Kaminuza mu ikoranabuhanga, yavuze ko kuva iki kigo cyatangira mu 2012, kimaze gufasha urubyiruko rugera ku bihumbi bine barimo abiga mu mashuri yisumbuye ndetse na Kaminuza.

Yungamo ko bimwe mu bibazo bahuye nabyo by’umwihariko mu mashuri yisumbuye, harimo kuba hari abanyeshuri wasangaga badafite ubumenyi mu ikoranabuhanga bitewe n’uko amashuri bigamo agifite imbogamizi z’ibikoresho, bigatuma basigara inyuma.

Ati "Haracyarimo ikibazo kuko usanga mu cyumba cy’ikoranabuganga ku ishuri, mudasobwa imwe irimo gukoreshwa n’abana babiri cyangwa batatu, usanga hari bamwe bamenyera kuyikoresha, mu gihe hari n’undi uza ubona atari ibintu bye, ari bwicarane n’ababizi. Harimo imbogamizi ko hari abantu batamenyereye kuzikoresha [Mudasobwa]."

Akomeza avuga ko muri KLab icyo bakora mu gufasha urubyiruko rw’abanyeshuri rubagana, harimo kumenyera gukoresha mudasobwa.

Beula yavuze ko n’ubwo bagihura n’izo ngorane, ariko binyuze mu bufatanye na ICT Chamber nk’urwego rubareberera, hifashishwa santere za Hanga Hubs ziri mu Turere umunani.

Ati "Muri izo santere naho tuhatangira amahugurwa ku buryo tumenya ko na bo bagenda babona kuri za serivisi dutanga."

Agaragaza ko muri izo santere, banazifashisha bategurira amahugurwa abarimu bazahugura abandi, kugira ngo barusheho gusakaza ubumenyi bukenewe mu gukoresha ikoranabuhanga.

Jeanne Beula
Jeanne Beula

Karara yavuze ko mu bijyanye no guteza imbere ikoranabuhanga rifasha abarimu mu myigishirize no gutegura amasomo yabo, hakenewe kubakwa ikoranabuhanga ribafasha kandi ridakeneye murandisi nyinshi, ku buryo iyo yaba afite yose n’igice yaba aherereyemo cyose yabasha kurikoresha.

Yagize ati "Hakenewe ikoranabuhanga rituma umwarimu akomeza kwihugura mu buryo buhoraho kugira ngo ajyane n’igihe, kuko umwarimu usobanutse n’abanyeshuri bituma basobanuka. Kujyana n’aho Isi igeze tugomba guhora twiga."

Gusa nubwo bikimeze gutyo, ashimira imishinga irimo gukorwa ku bufatanye na Leta ndetse na ICT Chamber, binyuze muri Santere za Hanga Hubs mu Turere icyenda.

Ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mashuri yo mu Mijyi n’ayo mu byaro harimo itandukaniro rinini cyane, kuko imibare igaragaza ko amashuri yo mu byaro angana na 27% ari yo gusa afite murandasi ugereranyije na hafi 75% yo mu Mijyi.

Intego ya Guverinoma y’u Rwanda bijyanye n’icyerekezo cyayo cy’uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga, ni uko buri mwana wese n’aho yaba atuye hose, abona amahirwe angana yo kwiga akoresheje ikoranabuhanga rigezweho.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka