Kagame yavuze ko gukorera mu mucyo, ntihagire ugira ibyo agukekaho, byatuma uba amahoro, ukayobora neza n’abaturage mukumvikana.
Naho ubundi yagize ati “hashobora kuba ihirikwa ry’ubutegetsi kubera ko afite imbunda, akavuga ati reka mfate ubutegetsi. Iyo ni impamvu mbi. Ariko hari n’abahaguruka bakavuga bati ibi turabirambiwe, nuko bagahirijka ubutegetsi.”
Kuri iki cya nyuma icyakora, yavuze ko wasanga hari abamwumva nabi, ariko asanga ari ngombwa ko abantu bamenya kubazwa inshingano.
Icyakora nawe yavuze ati “nanone umuntu wakoze ihirika ry’ubutegetsi, niba nawe aje agakora nk’ibyo uwo yahiritse yakoraga, ntacyo byaba bimaze, nawe ahubwo yahirikwa, ndetse agafungwa.”
Kagame yavuze ko rwose haramutse hari abayobozi bica abaturage, nyuma hakaba amatora, byaba biteye isoni ko uyu muyobozi yakongera agatorwa.
Yagize ati “kuba umuntu ari umusivile, akica abaturage, nyuma akiba amajwi mu matora, ibyo ngibyo byakwihanganirwa, ngo ni uko ari umusivile? Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika nawo ugomba kubirebaho.”
Kagame yongeyeho kandi ko no hafi aha muri DRC hatabayeho amatora, ahubwo Tshisekedi yahawe ubutegetsi.
Yagize ati “Ubwa mbere yahawe ubutegetsi n’inshuti ye, ndetse n’ubwa kabiri nta matora yabaye.”
Aha ni ho yanavuze ati “ubu ngubu ategereje na manda ya gatatu.”
Ibi kandi ngo biza bikurikiwe n’ubujura na ruswa, aho usanga nka Perezida yemerera abamushyize ku butegetsi ibirombe n’ingurane,
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|