Dr Rubagumya yikomye Shema Fabrice bayoboranye AS Kigali mu byo yamenyesheje RGB

Dr Rubagumya Emmanuel utemera ubuyozi bushya bw’ikipe ya AS Kigali yari abereye Perezida w’agateganyo mu byo yamesheje Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere uru rwego harimo amadeni afitwe n’iyi kipe ndetse anikoma Shema Ngoga Fabrice yabereye Visi Perezida mbere y’uko ajya kuyobora FERWAFA.

Mu ibaruwa ndende yagiye hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Ugushyingo 2025 ariko yanditswe tariki 24 Ugushyingo 2025, Dr Rubagumya yagaragaje ko iyi kipe ifite ibibazo bitandukanye birimo imyenda y’abakozi ba AS Kigali irenga miliyoni 130 Frw, umwenda wafashwe muri Banki ya Kigali bitazwi umaze kugera kuri miliyoni mirongo 90 Frw. Umwenda wa RSSB utazwi neza avuga ko kuva Shema Ngoga Fabrice atangiye kuyobora AS Kigali nta narimwe yigeze yishyura ubwitegenyirize bw’abakozi.

‎Ati" Umwenda wa RSSB utazwi neza kuko ubu dufite gusa uwo kugeza muri 2020 murasanga kumugereka w’iyi baruwa, kuva Bwana Shema Ngoga Fabrice yayobora AS Kigali nta narimwe yigeze yishyura ubwitegenyirize bw’abakozi."

‎Muri iyi baruwa Dr Rubagumya yakomeje avuga ko banafite umwenda w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro nawo utazwi neza kuko nta kumenyekanisha byabayeho kuva 2018 kugeza 2025, anavuga ko ibi bibazo byose aribyo byatumye hafatwa icyemezo cyo gusubika inama hakabanza hagakorwa ubugenzuzi bwimbitse ku bibazo bihari kugira ngo amatora azabe byarasobanutse maze habeho ihererekanya bubasha risobanutse.

‎Dr Rubagumya kandi yakomeje yikoma komite ya Shema Fabrice ko itutuje inshingano zayo "Muyobozi, mu gihe Bwana Shema Ngoga Fabrice yayoboraga ikipe inama z’inteko rusange, Komite Nyobozi, Komite Ngenzuzi ndetse na Nkemurampaka ntizabaye uko bikwiriye kanei ibi byagize ingaruka zikomeye ku miyoborere y’ikipe."

‎Dr Rubagumya yasoje asaba RGB kuza kubafasha gukemura ibibazo biri muri iyi kipe y’Umujyi wa Kigali, ikanatanga umucyo kuri komite nyobozi AS Kigali, kuko ubu iyi kipe ifite komite nyobozi ebyiri.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka