Dr Rubagumya Emmanuel utemera ubuyobozi bushya bwa AS Kigali yandikiye RGB

Nyuma y’uko ikipe ya AS Kigali ibonye ubuyobozi bushya ku wa 23 Ugushyingo 2025, Dr Rubagumya Emmanuel wari Perezida w’agateganyo yandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere avuga ko amatora yabaye hadakurikijwe amategeko.

Mu ibaruwa yanditse yandikiye Abanyamuryango bose ba AS Kigali yavuze ko hari Abanyamuryango bacye cyane bahuye mu buryo butemewe n’amategeko tariki 23 Ugushyingo 2025 bagatangaza ko bashyizeho ubuyobozi bwa AS Kigali.

Ati" Banyamuryango ba AS Kigali,tubandikiye tubamenyesha ko hari Abanyamuryango bacye cyane bahuye mu buryo butemewe n’amategeko tariki 23 Ugushyingo 2025 batangaza ko bashyizeho ubuyobozi bwa AS Kigali."

Muri iyi baruwa yakomeje avuga ko ubwo buyobozi bwishyizeho bidakurikije amategeko kandi ko byamenyeshejwe Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere ndetse Abanyamuryango badakwiriye kurangazwa nabwo.

Ati" Turamenyesha abanyamuryango bose ko ubwo buyobozi bwishyizeho binyuranyije n’amategeko butemewe kandi ko mutagomba kurangazwa nabo bantu, byamenyeshejwe RGB Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere izabishakira igisubizo vuba."

Dr Rubagumya Emmanuel kandi yavuze ko banategenya gutumira Inama y’Inteko Rusange nyuma yo gusesengura ibibazo by’icungamutungo byagaragaye mu ikipe no gukora ubugenzuzi aho bazageza ku Banyamuryango raporo nyuma yaho bakabona gutora abagize inzego zose z’umuryango wa AS Kigali mu buryo bwubahirije amategeko.

Dr Rubagumya yari yatowe ari Visi Perezida mu matora yo muri Kanama 2024, aho yari yungirije Perezida Shema Ngoga Fabrice nyuma watorewe kuba Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda muri Kanama 2025 agasigara ari umuyobozi w’agateganyo.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka