Iri koranabuhanga rishya rigamije kurinda Abacuruzi n’abaturage igihombo no kongera icyizere mu mibereho ya buri munsi y’abanyarwanda, kandi batagombye kujya mu nkiko.
Ubuyobozi bwa Trust Me butangaza ko iri koranabuhanga rishingiye ku mucyo n’ubufatanye hagati y’abantu, aho buri wese yubahiriza inshingano ze kandi akamenya ko imyitwarire ye igira ingaruka ku buryo umuryango umufata.
Avuga ku buryo bikorwa, umuyobozi wa Merosix Ltd, yatanze ingero aho nk’umuntu agize ikibazo amabati y’inzu ye agatwarwa n’umuyaga, yajya kuguza amabati.
Icyo gihe ngo babyandika mu ikoranabuhanga, bagashyiramo nimero za telefoni, ibyo yaguze, uko bingana n’igihe azabyishyurira.
Umuyobozi wa Merosix Ltd yakoze ikoranabuhanga rya Trust Me, Philbert Majyambere yagize ati “iyo igihe cyo kwishyura kigeze, ikoranabuhanga rimwoherereza ubutumwa bugufi, rimwibutsa kujya kwishyura wa mwenda.”
Aha, ngo iyo atarabona amafaranga, ashobora kubisobanura, ariko ngo iyo bitinze, avanwa ku rutonde rw’inyangamugayo, agashyirwa mu rutonde rw’abatari inyangamugayo.
Ibi ariko, ngo ntaho bihuriye n’uburyo busanzwe bwo kuba aya makuru yashyirwa mu bigo bibishinzwe bya Leta.
Majyambere yagize ati “twebwe icyo tugamije ni uguteza imbere imibanire myiza n’icyizere gifitiwe ibimenyetso mu muryango nyarwanda.”
Iki rero, ngo uwo ikoranabuhanga ryashyize mu batishyura, najya kwaka ideni ahandi hantu, bazareba basange ko hari ahandi atishyuye, maze bamubwire ko bitashoboka kuko atakiranutse n’abo yagujije mbere.
Majyambere agira ati “bizaba birinze umucuruzi kuba yakwamburwa, ariko n’uguza bizaba bimurinze gukomeza kwishora mu madeni.”
Uretse muri ubu buryo bwo kuguza mu bucuruzi, no mu kazi ibi byakora. Urugero, umukozi wo mu rugo aramutse yirukanwe kandi ari muri iri koranabuhanga, nawe azajya atuma uwamwambuye adashobora kujya kuguza ahandi ataramwishyura, kuko ayo makuru azaba ari mu ikoranabuhanga.
Icyakora, umukozi wo mu rugo na we aramutse agiye yibye, nta handi yabona akazi kuko na we byahita bishyirwa mu ikoranabuhanga, maze ahandi yajya bikaba byamukurikirana.
Abakodesha amazu nabo, mu gihe bahawe preavis ntibishyure, ngo bashobora kuva mu mudugudu umwe, bajya gukodesha mu wundi, abakodesha bakareba mu ikoranabuhanga, bakamenya ko uwo muntu yambura.
Majyambere avuga ko n’igihe habaye ikibazo, bibaye ngombwa Trust Me yatanga amakuru yafasha nk’inzego z’ibanze gukemura amakimbirane yavutse hagati y’abagiranye amasezerano.
Icyakora, uretse Trust Me ishobora gutanga aya makuru aho akenewe, ubundi amakuru y’umuntu si buri wese uyabona uko ayashatse, ahubwo nyirayo ni we uyatangira uburenganzira ku muntu uyakeneye, kubera impamvu bumvikanyeho.
Aha, abakoze Trust Me bavuga ko iyo hari ikibazo cyo kwishyuza, ari bo babyikorera, kandi nta kindi kiguzi gitanzwe n’uwishyuza.
Kugira ngo umuntu atangire gukoresha Trust Me, yishyura Rwf 12,000 ku mwaka, cyangwa Rwf 3000 ku kwezi, cyangwa Rwf 8000 mu mezi atandatu.
Ubu ushaka kuyikoresha, ajya kuri Google chrome, akareba ahanditse trustme.rw, ubundi ugakurikiza amabwiriza. Ngo bateganya no kuzayishyira kuri Playstore mu minsi ya vuba.
Iri koranabuhanga rikora ku bantu bafite telefone ifite internet, ubu ngubu hakaba hari urubyiruko rurenga 500 rufasha abanyarwanda kurikoresha mu gihugu hose.
Gahunda bafite, ni ukuzagira urubyiruko 3000 bafasha mu kugeza iri koranabuhanga mu gihugu hose. Icyakora, ukeneye ubufasha mu kwiyandikisha, ashobora no guhamagara numero 0788 355 263.
Iki kigo ngo gifite ibyangombwa bikemerera gutanga iyi serivise mu Rwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|