Abashoramari bo mu Rwanda bagiye gushaka isoko mu Bushinwa

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo yakiriye itsinda ry’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi mu nzego zitandukanye baturutse mu Rwanda, abashimira umuhate wabo mu gushaka kwiga byinshi n’amahirwe mu ishoramari n’ubucuruzi biri muri icyo Gihugu.

Aba bayobozi baturutse mu bigo bikora ubucuruzi mu bijyanye n’amabanki, ubwubatsi, kwakira abantu, ubwikorezi ndetse no gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Abatunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, bafite amahirwe akomeye yo kugera ku isoko ry’u Bushinwa nyuma y’uko mu ntangiriro zuku kwezi, Ambasade y’u Rwanda muri icyo Gihugu, yasinye amasezerano yorohereza abahinzi ba avoka kohereza izi mbuto mu Bushinwa nyuma yo gusanga ibicuruzwa by’u Rwanda bikunzwe muri iki gihugu cyo muri Aziya.

Kugeza ubu ikawa y’u Rwanda n’urusenda bimaze gufata intebe y’imbere mu Bushinwa bigakundirwa impumuro yabyo.

Ibi byatumye ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa mu bijyanye n’ibyo u Rwanda rwoherezayo buva ku gaciro ka miliyoni 35$ mu 2019 bigera kuri miliyoni 160,6$ mu 2024 bingana n’izamuka rya 358.86%.

Kugeza ubu kandi u Bushinwa buri mu bihugu bya mbere mu ishoramari ryerekeza mu Rwanda kuko mu 2024 ryageze kuri miliyoni 460$.

U Rwanda n’u Bushinwa kandi bimaze imyaka isaga 54 bifitanye umubano wihariye mu nzego zitandukanye ugamije guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi.

Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa usanzwe ugaragarira mu bikorwa byinshi bitandukanye, birimo ubuvuzi, uburezi, ubufatanye mu bya tekiniki ubuhinzi, kubaka ubushobozi n’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’ibikorwa remezo bitandukanye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka