Minisitiri Marizamunda yaganiriye n’abajyanama mu bya Gisirikare bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, kuri uyu wa Kane tariki 27 Ugushyingo 2025, yakiriye abajyanama mu bya Gisirikare (Defence Attachés) bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, mu rwego rwo kubagaragariza imiterere y’umutekano haba mu Gihugu ndetse no mu Karere muri rusange.

Minisitiri Marizamunda abaganiriza
Minisitiri Marizamunda abaganiriza

Iri tsinda ry’abahagarariye inyungu mu bya Gisirikare mu Rwanda, babanje kwakirwa ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, RDF, ku Kimihurura na Brig Gen Patrick Karuretwa, Umuyobozi mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu bya Gisirikare.

Bagejejweho ikiganiro kirambuye cyagarutse ku miterere y’umutekano mu gihugu no mu karere, ndetse n’uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu bufatanye mpuzamahanga n’ubushingiye ku mubano hagati y’ibihugu.

Minisitiri Marizamunda yashimiye abitabiriye uruhare rwabo mu gukomeza gushimangira imikoranire na Minisiteri y’Ingabo, mu rwego rwo kubungabunga amahoro n’umutekano.

Yongeyeho ko u Rwanda rwiyemeje gukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa bishingiye mu masezerano n’ibihugu, ndetse n’imiryango mpuzamahanga mu guhangana n’ibibazo bishya by’umutekano.

Mu kiganiro yatanze, Brig Gen Patrick Karuretwa yatanze ishusho irambuye ku miterere y’umutekano mu Rwanda no mu karere muri rusange.

Yibukije ko ari ingenzi gukomeza ubufatanye, guhanahana amakuru no gukorana n’ibihugu by’inshuti n’imiryango mpuzamahanga, mu kwimakaza amahoro haba mu karere no ku rwego rw’Isi.

Nyuma abitabiriye icyo gikorwa bagiranye ibiganiro bifunguye, bungurana ibitekerezo ku bibazo bihuriweho by’umutekano, imiterere y’umutekano mu karere, hamwe n’amahirwe yo kunoza ubufatanye no kubwagura.

Iki gikorwa cyerekana icyerekezo gihamye cy’Ingabo z’u Rwanda mu guteza imbere dipolomasi ya gisirikare, no gushimangira ubwumvikane n’abafatanyabikorwa mu bya gisirikare.

Iki kiganiro cyitabiriwe n’abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga 25 birimo: Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Bwongereza, u Budage, u Burusiya, u Bushinwa, u Buyapani, Isirayeli, Yorudaniya, Turukiya, Suwede, Polonye, Angola, Ghana, Botswana, Koreya y’Epfo, Zimbabwe, Sudani, Kenya, Repubulika ya Ceki, Tanzania, Namibia, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga utabara Imbabare (ICRC).

Ibi biganiro byerekana uburyo imikoranire mu bya gisirikare n’umutekano hagati y’u Rwanda n’amahanga igenda yaguka.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka