Ni gahunda yatangijwe n’iki kigo cy’imari binyuze mu masezerano y’ubufatanye yasinyanye n’ibigo 9 byo mu Rwanda bitumiza bikanacuruza imodoka zikoresha amashanyarazi, mu rwego rwo korohereza abakiliya bayo gutunga izo modoka mu buryo bworoshye.
Aya masezerano yashyizweho umukono ku mugoroba wo ku wa 25 Kamena 2026, n’ubuyobozi bwa BK hamwe n’ubw’ibigo bya CFAO Mobility Rwanda, Longtai International Automobile Trading, China Electric Vehicles Rwanda, Chery Automobile Ltd, Rwanda Motor, Choice Africa Investment Ltd, Kabisa, BasiGo hamwe na Akagera Business Group.
Aya masezerano agamije korohereza abasanzwe ari abakiliya ba BK n’abandi bose babyifuza, kubona imodoka zikoresha amashanyarazi, yaba izo kugendamo cyangwa gukoresha mu bucuruzi, nta ngwate basabwe, uretse kuvugana n’ibigo bizicuruza, ubundi BK ikabishyurira 100%, bakazishyura mu gihe cy’imyaka itanu ku nyungu nto ya 14%.
Ubuyobozi bwa BK, buvuga ko uretse kuba iyi gahunda igamije korohereza abakiliya bayo kubona imodoka nshya, nziza kandi zigezweho, ariko ari no kugendera no gufatanya na Leta muri gahunda yayo yo gukabanya imyuka ihumanya ikirere.
Umukozi wa BK, ushinzwe guhanga no kunoza ibicuruzwa na serivisi, Marcellin Dukuzimana, avuga ko inyungu iri muri aya masezerano ari uko bizorohereza abakiliya guhendukirwa n’imodoka nshya, zizewe, kandi zitangiza ikirere.
Ati “Nta mpamvu yo gutunga imodoka imaze imyaka 10 cyangwa 15, ubu ngubu waba ushaka imodoka yo kugendamo, iyo gukoresha nka taxi cyangwa iyo gukodesha, ibigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, BK yaguha inguzanyo kugeza ku 100%, nta zindi ngwate igusabye, ku nyungu nto kandi mu buryo bwihuse. Muri make usabwa kujya kuri umwe muri bariya bacuruzi dukorana, ukazana ibiciro mwumvikanye tukaguha inguzanyo yishyurwa kugeza ku myaka itanu (5).”
Bamwe mu bamaze gufata inguzanyo y’izi modoka muri BK, bavuga ko iyo batoroherezwa n’iki kigo cy’imari, batari kuzigera bakabya inzozi zo gutunga imodoka nziza kandi nshya, zijyanye na gahunda n’icyerekezo by’Igihugu.
Umuyobozi Mukuru wa kimwe mu bigo bikora ubucuruzi bwo gutwara abantu n’ibintu buzwi nka Taxi voiture/ TaxiCab, Jean Pierre Nkuziryayo, avuga ko bafite ubuhamya bukomeye kuri BK, kuko mbere yo kuyigana bakoreshaga imodoka zimaze imyaka 20 na 30, kubera ko ari zo zaguraga make, kugeza igihe babwiwe n’Urwego rw’Igihugu ngenzuramikorere, ko batazongera guhabwa ibyangombwa bibemerera gukora.
Ati “Twaratinyutse twegera BK, iratwumva, ibasha kudufasha muri iyo ntambwe twari duteye. Icyo gihe twatangiye dusaba imodoka 28, ntabwo baziduhaye zose, baduhaye nkeya, turatangira turishyura, baza kutwongera, ubu dufite imodoka 50 z’amashanyarazi BK yaduhaye.”
Uretse kubona imodoka nshya kandi nziza, ariko ngo banabona inyugu nyinshi ugereranyije n’izikoresha lisansi bakoreshaga mbere.
Nkuziryayo ati “Imodoka zikoresha amashanyarazi nk’izo dufite, zifite ubushobozi bwo kugenda ibirometero 410. Iyo ugiye kuyisharija ikuzura, wishyura 25.800Frw, ikagenda ibirometero 400, ariko ubushyize ku ya lisansi, 25.800Frw, arimo litiro zitarenga 8. Wa muriro twishyuye 25.800 iyo ugiye kuwukoresha utwara abakiliya, usanga havamo hafi ibihumbi 300Frw, mu gihe wa wundi wanyoye litiro 8, ari bugende ibilometero bitarenze 80 ku modoka inywa neza, bivamo ibihumbi bitageze 100Frw. Urumva ko twabonyemo inyungu.”
Leta y’u Rwanda ivuga ko imodoka zikoresha amashanyarazi ari kimwe mu bisubizo by’ingenzi byo kugabanya imyuka ihumanya ikirere (greenhouse gases) no kugera ku ntego z’Igihugu zo kurengera ibidukikije.
Mu ngamba zayo zo kurengera ibidukikije, u Rwanda rwihaye intego yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 38% bitarenze mu 2030, kandi urwego rw’ubwikorezi ni rumwe mu rutanga imyuka myinshi, ari nayo mpamvu, Leta ikomeje guteza imbere ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|