Murenzi Abdallah agiye kuyobora Rayon Sports by’agateganyo
Murenzi Abdallah wigeze kuyobora Rayon Sports, yagizwe Umuyobozi wayo w’Agateganyo asimbuye Twagirayezu Thaddee wari umaze umwaka ari Perezida nyuma y’uko inzego zose bari batoranywe zisheshwe.
Kigali Today yamenye ko uyu mwanzuro wafatiwe mu nama yahuje inzego zitandukanye z’ubuyobozi zirimo Minisiteri ya Siporo yabaye ku mugobora wo kuri uyu wa Kabiri, igafatirwamo umwanzuro wo gusesa inzego zose z’umuryango wa Rayon Sports zatowe tariki 16 Ugushyingo 2024, hagashyirwaho inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah.
Uretse Murenzi Abdallah uyoboye iyi nzibacyuho izayobora amezi atatu hanategurwa amatora, azaba ari gukorana kandi na Gakwaya Olivier wabereye Rayon Sports Umunyamabanga Mukuru igihe kinini, Akayezu Josée na Musabyimana Jean Baptiste ndetse na Me Nubumwe Jean Bosco.
Ibi kandi byanemejwe n’itangazo ryasinzweho na Paul Muvunyi wari Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ndetse na Twagirayezu wari Perezida aho rivuga ko inzego zose zashesheshwe inzibacyuho igahabwa amezi atatu yo kuvugurura amategeko ndetse no gushyiraho umurongo w’imiyoborere.
Ibi byose bibaye mu gihe hari hamaze igihe ukutumvikana hagati y’inzego z’umuryango wa Rayon Sports cyane cyane bitewe n’icyuho kiri mu mategeko dore ko mu Ugushyingo 2024 haba amatora, uyu muryango wari utari wabona amategeko shingiro awugenga mu gihe ibi byatumaga buri wese atamenya inshingano afite naho zirangirira.
Itangazo rihagarika inzego zose za Rayon Sports rigashyiraho inzibacyuho y’amezi atatu:
RAYON SPORTS ASSOCIATION
Created in 1965, with the Ministerial Order No 72/01of25.05.1968
ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU
None kuwa 25/11/2025, ku cylcaro cy Urwego rw’lgihegu rw’Imiyoberere (RGB), hateranye inama yahuje Uwego re Igihaga rw Imiyoborere n’ abagize inrego z’ubuyobozi bw" Umuryango Association Rayon Sports ariz
Inama y ’Ubutegetsi
Komite Nyobozi
Komite Ngenzuzi
Akanama gashinzwe gukemura amakimbirane
Inama yemeje ko inzego zose zari ziyoboye Umuryango Association Rayon Sports zihagaze zikaba zisimbuwe na Komite y’agateganyo igizwe na:
Bwana MURENZI Abdallah (Umuyobozi)
Bwana MUSABYIMANA Jean Baptiste
Bwana GAKWAYA Olivier
Madamu AKAYEZU Josée
Me NUBUMWE Jean Bosco
Komite y’agategaryo ihawe igihe cy’amezi 3, ikaba ishinzwe kuvugurura amategeko y’Umuryango, inzego zawo no gushyiraho umurongo w’imiyoborere y’Umuryango.
lyi Komite y’agateganyo itangiye imirimo yayo gubera kuri uyu wa 25/11/2025.
Bikorewe Kigali kuwa 25/11/2025
MUVUNYI Paul
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi
TWAGIRAYEZU Thadee Umuyobozi wa Komite Nyobozi
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|