Dore aho byapfiriye: Umushinga wo gutunganya amazi mabi i Kigali wari gusaba gusenya 80% by’imihanda

Komisiyo y’Abadepite ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) yagaragaje impungenge ku mushinga wo gutunganya amazi yanduye mu Mujyi wa Kigali (Kigali Centralized Sewage System-KCSS), nyuma y’aho ubuyobozi bwa WASAC GROUP busobanuye ko uburyo wari wateguwemo bwari gusaba gusenya hafi 80% by’imihanda yo mu Mujyi wa Kigali kugira ngo hashyirwemo imiyoboro.

Ibi byagarutsweho mu ibazwa rya WASAC GROUP ryashingiye kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, yagaragaje ibibazo birimo kudindira kw’uyu mushinga, kutubahiriza gahunda yo kugabanya amazi (water rationing) ndetse n’igihombo gikomoka ku mazi atabarirwa amafaranga (Non-Revenue Water).

Raporo igaragaza ko umushinga KCSS watangiye ku wa 12 Nyakanga 2023, ufite agaciro ka miliyoni 51.23 z’Amadolari ya Amerika na miliyari 12.99 Frw harimo TVA, ukaba wari uteganyijwe kurangira muri Mutarama 2026 nyuma y’amezi 30.

Icyakora, ubugenzuzi bwakozwe muri Werurwe 2026 bwasanze igihe cyari cyararenze, ariko n’igishushanyo mbonera (design) cy’umushinga kitararangira. Nubwo inyigo yari igeze kuri 90%, ibyari byemejwe ku mugaragaro byari 57% gusa.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko gukomeza gutinda kw’uyu mushinga bishobora kudindiza gahunda yo kunoza imicungire y’amazi yanduye mu Mujyi wa Kigali, asaba WASAC gushyiraho ingamba zihutisha ishyirwa mu bikorwa ryawo.

Mu kwisobanura imbere ya PAC, ubuyobozi bwa WASAC bwavuze ko bwahagaritse amasezerano na rwiyemezamirimo muri Gicurasi 2026 nyuma yo kubona ko atabashije kuzuza inshingano ze, ndetse butangira kuganira na Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ku mavugurura y’umushinga.

Umuyobozi wa WASAC Group, Dr Asphat Kabaasha, yavuze ko inyigo yari yakozwe mbere yagaragaje ko imiyoboro myinshi yagombaga kunyuzwa mu mihanda, ibintu byari gusaba gusenya hafi 80% by’imihanda yo mu Mujyi wa Kigali.

Ati "Twabonye ko uko umushinga wari uteye, imiyoboro yanyuraga mu mihanda ku buryo byari gusaba gusenya hafi 80% by’imihanda yose yo mu Mujyi wa Kigali, ari na yo mpamvu twahisemo kongera kuwusuzuma no kuwuvugurura."

PAC yibajije impamvu rwiyemezamirimo wananiwe yongeye guhabwa akazi

PAC yanagaragaje impungenge ku kuba rwiyemezamirimo utarabashije kurangiza amasezerano ya mbere ari na we wagaragaye mu yandi masezerano.

Perezida wa PAC, Depite Valens Muhakwa, yabajije ati "Ko mwasheje amasezerano ya mbere kubera ko yananiwe, ni iki kibizeza ko ayo yandi azayashobora?"

Mu gusubiza, ubuyobozi bwa WASAC bwavuze ko uwo rwiyemezamirimo atahawe amasezerano mashya nyuma yo gutsindwa aya mbere, ahubwo ko ayo masoko yagendaga abangikanye.

Bwagaragaje ko amasezerano ya mbere yari ageze ku kigero cya 95% cy’inyigo, ariko aza guhagarikwa nyuma yo kubona ko hari ibice bimwe na bimwe bitarimo gukorwa neza, bituma hafatwa icyemezo cyo guhagarika uwo rwiyemezamirimo no kongera gusuzuma umushinga.

Ikibazo mu gusaranganya amazi

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yanagaragaje ko WASAC itubahirije uko bikwiye gahunda yo gusaranganya amazi mu gihe amazi aba adahagije.

Amabwiriza ya RURA ateganya ko nibura 95% bya gahunda yatangajwe bigomba kubahirizwa, kandi buri rugo rukabona amazi nibura inshuro eshatu mu cyumweru.

Nyamara isuzuma ryakozwe hagati ya Nyakanga na Nzeri 2025 ryagaragaje ko uduce twa Agatare, Taba, Nkuzuzu, Gishaka, Musave-Rebero-Rugando na Buliza twabonye amazi hagati y’inshuro imwe n’eshanu gusa mu byumweru bitatu, aho kuba nibura inshuro icyenda nk’uko byari biteganyijwe.

Ibi byatumye ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kugabanya amazi muri utwo duce riba hagati ya 11% na 56%, munsi cyane y’intego ya 95% yashyizweho na RURA.

Amazi atishyurwa akomeje guteza igihombo

Raporo kandi igaragaza ko ikibazo cy’amazi atabarirwa amafaranga (Non-Revenue Water) gikomeje guteza WASAC igihombo kinini.

Mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 30 Kamena 2025, WASAC yakoze metero kibe miliyoni 85.75 z’amazi, ariko yishyuza abakiliya metero kibe miliyoni 53.33 gusa.

Ibi bivuze ko metero kibe zirenga miliyoni 32.4, zingana na 37.8% by’amazi yose yakozwe, zitabariwe amafaranga.

Nubwo iki kigero cyagabanutse ugereranyije na 39.5% cyo mu mwaka wabanje, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta agaragaza ko ayo mazi akomeje guteza igihombo cya miliyari 10.4 Frw, abazwe ku giciro cyo hasi cya 323 Frw kuri metero kibe imwe.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka