Bigirimana Abedi agiye kumara igihe adakina

Bigirimana Abedi ukina hagati muri Rayon Sports agiye kumara ibyumweru bitatu adakina kubera imvune.

Ibi byatangajwe n’ikipe ya Rayon Sports ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo aho yavuze ko uyu musore yagize imvune munsi y’ikirenge ndetse akaba ari kuvurwa, bizatuma amara ibyumweru bitatu adakina.

Bigirimana Abedi aheruka mu kibuga tariki 8 Ugushyingo 2025 ubwo Rayon Sports yatsindwaga na APR FC 3-0, asiba umukino n’ubundi iyi kipe yatsinzwemo na AS Kigali 2-0 tariki 23 Ugushyingo 2025.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka