RPL: Imibare yasizwe n’umunsi wa munani APR FC na Rayon Sports zatsindiweho
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Rwanda Premier League yarakomeje mu mpera z’icyumweru gishize hakinwa umunsi wa munani waranzwe no kurumbuka kw’ibitego ndetse no gutsindwa kwa APR FC na Rayon Sports.
Iyi shampiyona igizwe n’amakipe 16 bivuze ko hakinwa imikino umunani, aho iy’umunsi yatangiye kuwa Gatanu tariki 21 Ugushyingo 2025 Gasogi United yakira Kiyovu Sports, igasaozwa hinjiye ibitego 22 muri iyi mikino yose, byatumye biba ubwa mbere kuva shampiyona 2025-2026 itangiye habonetse ibitego byinshi. Ibi bitego byose kandi byatsizwe n’abakinnyi 22 batandukanye, bivuze ko nta mukinnyi watsinze ibitego birenze kimwe. Muri ibi bitego byose abakinnyi barimo Murangamirwa Serge wa Musanze FC na Mumbele Jeremie wa Rutsiro FC bitsinze ibitego.
Amakipe 4 niyo yakiriye imikino abona amanota atatu imbumbe, Musanze FC, Police FC, Gasogi United na Marine FC mu gihe Amagaju FC yo yanganyirije mu rugo, naho andi makipe 3 arimo Rayon Sports, Mukura Victory Sports na Bugesera FC arahatsindirwa.
Amakipe yari mu rugo(Yakiriye) yatsinze ibitego 11, bingana neza neza n’ibyo amakipe yasuye yatsinze nabyo 11. Muri iyi mikino yose yakinwe, mu gice cya mbere hinjiye ibitego 15, naho mu gice cya kabiri hinjira ibitego 7.
Muri iyi mikino yose yakinwe abakinnyi b’Abanyamahanga bakina muri shampiyona binjije ibitego 11 naho bingana n’ubundi n’ibyatsinzwe n’Abanyarwanda 11. Umukino Amagaju FC yanganyijemo na Etincelles FC 0-0 niwo wonyine warangiye amakipe agabanye amanota.
Kugeza ubu Police FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 20/24, ikaba ari nayo rukumbi itari yatsindwa umukino n’umwe mu mikino yose imaze gukina. APR FC yatsinzwe umukino wa mbere, Rutsiro FC yatsinze umukino wayo wa mbere kuva shampiyona itangiye.
Umukino wahuje Musanze FC na APR FC ndetse n’uwa huje Bugesera FC na Rutsiro FC niyo yabonetsemo ibitego byinshi bitantu kuri buri umwe, kuko amakipe yatsindanye 3-2.
Musanze FC niyo imaze gutsinda ibitego byinshi Kugeza ubu 11, Police FC na Gasogi United zimaze gutsinda 10, Rayon Sports, APR FC, Gicumbi FC na Rutsiro FC zimaze gutsinda 9. Rutsiro FC niyo imaze gutsindwa ibitego byinshi 14, Gicumbi FC 10 naho Rayon Sports na As Kigali zitsindwa 9.
Kuva ku munsi wa mbere wa Rwanda Premier League, umunsi wa munani niwo ubonetseho ibitego byinshi (22) aho umunsi wa Mbere hinjiye 12 (ikirarane), umunsi wa Kabiri hinjiye 15, umunsi wa Gatatu hinjiye 13 (ikirarane), umunsi wa Kane hinjira 9, umunsi wa Gatanu hinjira ibitego 12, umunsi wa Gatandatu hinjiye ibitego 16, naho umunsi wa Karindwi hinjira ibitego 13.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|