Muhanga: N’abagabo barasabwa kudahishira ihohoterwa
Inzego zihuriye ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Ntara y’Amajyepfo, zirasaba abagabo n’abagore bakorerwa ihohoterwa, kutarihishira kuko ari bwo abarikorewe bashobora kurengerwa hatarabaho izindi ngaruka.
Byasabwe mu gikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bw’iminsi 16 bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo n’Akarere ka Muhanga, hamwe n’abaturage bakoze urugendo rwo kwamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, yavuze ko muri iyi minsi 16 hazasobanurwa ubwoko bw’ihohoterwa, nk’irishingiye ku mutungo kugira ngo bikumirwe, habeho n’ibiganiro ku kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, no gusobanura gahunda za serivisi za Isange One Stop Centre, zifasha abahohotewe kutagerwaho n’ingaruka zikomeye.
Agira ati "Tuzakora ibikorwa byinshi bigamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, dusobanura byinshi kandi tuzanasezeranya imiryango ibanye mu buryo butemewe n’amategeko, kuko nabyo bibyara ihohoterwa rishingiye ku gitsina".
Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’abagore, CNF, mu Karere ka Muhanga Marceline Mukasekuru, avuga ko muri iyo minsi 16, izirikanwa kubera icyemezo cyafashwe n’Abakuru b’Ibihugu mu myaka ya 1991, ahabaye umunsi wo kuzirikana abagore batatu muri Repubulika Dominikani baharaniraga uburenganzira bw’abagore bagenzi babo, bakicwa ku ya 25 Ugushyingo mu 1991, bityo basaba ko iyo tariki yajya izirikanwa mu kwamagana ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.
Agira ati "Ubundi iyi minsi 16 ivuze kongera ikibatsi mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuko nibwo tuba twubaka Umuryango utekanye, kandi abahohotewe bagafashwa kubona ubutabera, kuvuzwa no kubafasha kongera kwiyubaka".
Avuga ko abagabo n’abagore bahohoterwa, ariko abagabo bo babika amarangamutima, kubera kutavuga bikazarangira bishe abo bashakanye, kubera gutinya kuvuga ibyababayeho, akaba abasaba kwiyemeza kuganira ibyababayeho, nabo bakaganirizwa.
Agira ati "Abagabo nabo turabasaba kugaragaza ihohoterwa bakorerwa, kuko usanga bo bahitamo kwicecekera, nyamara nibyo bibi kuko iyo bikomeje bigera aho bigaturika, abagize umuryango bose ugasanga bahagiriye ibibazo, abana bagata amashuri, ababyeyi bakicana n’ibindi bikorwa bibi byangiza Umuryango".
Iyo imiryango yabanaga mu ihohotera iganirijwe irakira
Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Rugendabari babanaga mu makimbirane umugabo akubita umugore, bavuga ko nyuma yo kuganirizwa bemeye gutuza, barakora bakiteza imbere bitandukanye na mbere ubwo birirwaga bakanarara barwana.
Urugero ni urw’umuryango wa Bisangwa Fabrice waganirijwe ugasubira ku murongo, aho yari abanye nabi n’umugore, amukubita anamubwira amagambo mabi kugeza ubwo yabaswe n’ubusinzi bukabije, intandaro ari ugutinda kubona urubyaro.
Agira ati "Mbere amafaranga nakoreraga nayashyiraga ku mufuka wanjye nkajya gusinda, twari tubayeho nabi cyane, ariko intandaro yari uko tutabyaraga, hashize imyaka itatu tubayeho nabi. Ndasaba abagabo bagenzi banjye kwirinda guhotera abagore, ahubwo ni byiza gukora cyane bagafatanya kuko ibyambayeho byadindije iterambere ryanjye".
Yongeraho ati, "Abagabo bahohoterwa bagaceceka nibavuge kuko nanjye iyo ntabivuga ntabwo tuba tukibana, twari gukomeza kwihugiraho kugeza ubwo umwe ataye mugenzi we, none dore twarabivuze turaganirizwa none twongeye kwiteza imbere naguze imirima yo guhinga, inzu twarayubatse, dufite n’umwana, dusigaye twumvikana uko dukoresha amafaranga".
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Nshimiyimana Vedaste, wifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Rugendabari, mu rugendo rwo kwamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina asaba kandi abaturage kurwanya icuruzwa ry’abantu, n’ibituma bashorwa mu icuruzwa ry’abantu.
Kwirinda impamvu zitera ihohotera rishingiye ku gitsina, zirimo kwirinda ubusinzi, gucana inyuma ku bashakanye, kuganira ku ikoreshwa ry’umutungo w’abashakanye, no gutanga amakuru ku miryango ibanye nabi ikaganirizwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|