Iyo aba ari jye nta rusengero nafungura – Kagame

Perezida wa Repuburika Paul Kagame, yavuze ko aramutse ari we, nta rusengero na rumwe rwafunzwe rwakongera gufungurwa.

Kagame yari abajijwe ibijyanye n’insengero zafunzwe, zigahabwa ibyo zigomba gukora zikabikora ariko ntizifungurwe.

Kagame yagize ati “ariko ubu bukoroni buzagarukira he? Niba badafite aho basengera bajye basengera kuri telefoni.”

Kagame yavuze ko mu insengero harimo amabandi batakomeza guhangana nabo. Aha ndetse, bamubwiye ko hari abantu bagomba kujya gusengera kure, bigatuma babyiga abo bahasanze, maze agira ati “kereka ahubwo niba mushaka ko n’izo zisigaye tuzifungira rimwe.’

Hashize amezi atari macye insengero zirenga ibihumbu umunani zifunze, icyakora Kagame yavuze ati “rwose ntidukwiye kugumya guta umwanya tuganira ku nsengero.”

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka