Kwigisha umwana ufite ubumuga si impuhwe, ni inshingano - Minisitiri Nsengimana
Minisitiri w’Uburezi, Dr Joseph Nsengimana, avuga ko kwigisha umwana ufite ubumuga atari impuhwe aba agiriwe, ahubwo ko ari inshingano ku babishinzwe kugira ngo na we yige nk’abandi bana badafite ubumuga.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 27 Ugushyingo 2025, ubwo yari yitabiriye inama ya kabiri yo ku rwego rw’Igihugu, ivuga ku burezi budaheza.
Minisitiri Nsengimana avuga ko abana bafite ubumuga bagomba kwiga kimwe n’abandi bana, kuko bose ari bo ejo hazaza h’Igihugu.
Yagize ati “Kwigisha abana bafite ubumuga si impuhwe, ahubwo ni inshingano nk’uko twigisha abandi bana bose. Aba bana ni bo Rwanda rw’ejo, tutabigishije ntacyo twaba turimo dutegurira Igihugu. Ni ngombwa rero ko twigisha abana bose, cyane ko ari na yo gahunda ya Leta”.
Kugira ngo ibi bigerweho, Minisitiri Nsengimana yavuze ko Leta ifite gahunda yo kubaka amashuri y’icyitegererezo, hagamijwe korohereza abana bose bafite ubumuga kwiga.
Ati “Ni amashuri atanu y’icyitegererezo azubakwa, ku buryo buri Ntara izagira rimwe ndetse n’Umujyi wa Kigali, tuzakorana n’Intara kugira ngo turebe aho ayo mashuri ashyirwa, impamvu ikaba ari ukugira ngo n’andi mashuri ayigireho. Hazaba harimo ibikoresho byifashishwa n’abana bafite ubumuga nka ‘Brail’ ifasha abatabona gusoma, ndetse hazaba hari n’abarimu bahagije bize kwigisha abana bafite ubumuga”.
Simuruna Bertha, umwana ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, wiga mu ishuri ryisumbuye riherereye i Nyamirambo, agaruka kuri zimwe mu mbogamizi ahura na zo mu myigire ye.
Ati “Imbogamizi dukunda guhura na zo ni uko kuvugana n’abandi bigorana kubera ko batazi ururimi rw’amarenga. Abarimu na bo uru rurimi ni bake baruzi, bigatuma tugomba gukurikira gusa ibyanditse ku rubaho, n’icyo utumva ntubone ugusobanurira, bikagira ingaruka kumitsindire yacu”.
Yungamo ati “Icyifuzo cyanjye ni uko ururimi rw’amarenga rwakwigishwa mu mashuri nk’uko Icyongereza cyangwa Igifaransa byigishwa. Ibi byatuma abantu benshi bamenya uru rurimi, bityo bikatworohera kuvugana n’abandi, cyane cyane n’abarimu”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama w’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga mu Rwanda, NCPD, Emmanuel Ndayisaba, avuga ko Leta yakoze byinshi mu mugufasha abana bafite ubumuga kugira ngo bige, gusa ngo baracyafite ibibazo.
Ati “Amashuri yakira abana bafite ubumuga bwihariye, urugero nka ‘Autism’, ni ay’abikorera, bivuze ko amafaranga yishyuza ari menshi ku buryo ababyeyi b’abo bana batabasha kuyabona, bigatuma bamwe batajya kwiga. Hari kandi nk’aho amashuri asanzwe ahabwa ubushobozi bwo kwakira abo bana, ariko kubera imiterere y’Igihugu cyacu, ugasanga umwana atashobora kwiga ataha buri munsi, na byo bikaba imbogamizi”.
Akomeza avuga ko hakongerwa amashuri yujuje ibisabwa ngo abana bafite ubumuga bige batuje, ibyiza akaba amashuri biga babamo, ariko kandi bakigana n’abandi badafite ubumuga, kugira ngo bamenyerane ndetse na nyuma yo kwiga bizaborohere kwisanga mu bandi.
Imibare ya NCPD yo muri Kamena 2025, agaragaza ko muri rusange abantu bafite ubumuga basaga 145,362 ariko abangana na 25,8% ni bo bafite akazi gashingiye ku kuba barize. Abasaga ibihumbi 317,360 bangana na 56,4% barimo abize n’abatize nta kazi bafite, mu gihe abasaga ibihumbi 99,462 bangana na 17,7%, nta makuru yabo ahagije azwi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|