Amiss Cedric yahagaritswe anamburwa kuba kapiteni wa Kiyovu Sports

Ikipe ya Kiyovu Sports yahagaritse imikino ibiri Amiss Cedric adakina ndetse inamwambura inshingano zo kuba kapiteni wayo.

Iyi myanzuro ikubiye mu ibaruruwa uyu mugabo ukomoka mu Burundi yandikiwe n’ubuyobozi bw’ikipe tariki 25 Ugushyingo 2025 nyuma y’uko, ku wa Mbere w’iki Cyumweru asimbujwe mu mukino Kiyovu Sports yatsinzwemo na Al Merreikh 2-0, ntabyishimire agakubita igitambaro cyo kuyobora bagenzi be hasi, ibyo yari akoze ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Muri iyi baruwa yasinyweho na Perezida Nkurunziza David bavuze babwiye Cedric Amiss ko "Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports Club bukwandikiye yi baruwa bugira ngo bukumenyeshe ko buguhagaritse imikino ibiri ku mpamvu z’amakosa yakugaragayeho.Bwana Amiss Cedric, dushingiye kumyifatire odakwiriye wagaragaje, ku wa 21 Ugushingo 2025 ubwo ikipe ubereye kapiteni yakinaga na Gasogi United ndetse no ku wa 24 ugushyingo 2025 mu mukino ikipe ya Kiyovu Sports Club yakiraga Al Marrikh, ubwo wafashe igitambaro kiranga umuyobozi uyoboye abandi mu kibuga (Brassard) ukayijugunya hasi imbere y’umutoza, buyobozi bw’ikipe ndetse n’abafana.

Dushingiye kandi ko imyitwarire nk’iyo idakwiriye umuyobozi, byumwhariko umukinnyi w’umunyamwuga nkawe, tukwandikiye tukumenyeshako guhera uyu munsi utakaje icyizere wagiriwe nk’umuyobozi uyobora abandi mu kibuga bityo ukaba utakiri kapiteni wa Kiyovu Sports Club ndetse ukaba uhagaritswe imikino ibiri (2) ikurikirana. Ibyo kandi ntibikuraho ko ugomba gukora imyitozo nkuko biri mu masezerano y’akazi ufitanye na Kiyovu Sports Club."

Ubwo yabazwaga kuri myitwarire ya Amiss Cedric, nyuma y’umukino wa Al-Merrikh, umutoza Haringingo Francis yar8 yavuze ko bizaganirwabo bigakumirirwa imbere mu ikipe.

Kiyovu Sports iritegura umukinnyi w’umunsi wa cyenda wa shampiyona izakirwamo na Gorilla FC kuri uyu wa Kane, saa kumi nimwe z’umugoroba kuri Kigali Pele Stadium.

Ibaruwa yandikiwe Amiss Cedric

KIYOVU SPORTS CLUB

Kigali ku wa 25 Ugushyingo 2025

N/Ref: 0117/2025

Bwana Amiss Cedric

Impamvu: Guhagarikwa imikino ibiri

Bwana Amiss Cedric,

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports Club bukwandikiye yi baruwa bugira ngo bukumenyeshe ko buguhagaritse imikino ibiri ku mpamvu z’amakosa yakugaragayeho.

Bwana Amiss Cedric, dushingiye kumyifatire idakwiriye wagaragaje, ku wa 21 Ugushingo 2025 ubwo ikipe ubereye kapiteni yakinaga na Gasogi United ndetse no ku wa 24 ugushyingo 2025 mu mukino ikipe ya Kiyovu Sports Club yakiraga Al Marrikh, ubwo wafashe igitambaro kiranga umuyobozi uyoboye abandi mukibuga (Brassard) ukayijugunya hasi imbere y’umutoza, ubuyobozi bw’ikipe ndetse n’abafana, dushingiye kandi ko imyitwarire nkiyo idakwiriye umuyobozi nkawe, byumwhariko umukinnyi wumunyamwuga.

Tukwandikiye tukumenyesha ko guhera uyu munsi utakaje icyizere wagiriwe nk’umuyobozi uyobora abandi mukibuga bityo ukaba utakiri kapiteni wa Kiyovu Sports Club ndetse ukaba uhagaritswe imikino ibiri (2) ikurikirana.

Ibyo kandi ntibikuraho ko ugomba gukora imyitozo nkuko biri mu masezerano y’akazi ufitanye na Kiyovu Sports Club.

Ugire amahoro.

Murakoze mugire amahoro y’lmana.

NKURUNZIZA David

Perezida wa Association Kiyovu Sports

FERWAFA

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka