Guinée-Bissau: Umaro Sissoco wahiritswe ku butegetsi yahungiye muri Senegal

Perezida Umaro Sissoco Embalo uherutse guhirikwa ku butegetsi n’igisirikare cy’igihugu cye, yahungiye mu gihugu cya Senegal, aho yatwawe n’indege yateguwe n’umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba, CEDEAO, mu ijoro ryakeye ryo ku wa Kane tariki 27 Ugushyingo 2025, nk’uko byasohotse mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Senegal.

Umaro Sissoco Embalo yahungiye muri Senegal
Umaro Sissoco Embalo yahungiye muri Senegal

Ibi bibaye nyuma y’amasaha makeya, uwafashe ubutegetsi bw’iki gihugu, Gen. Horta N’Tam, ubusanzwe wari umuyobozi w’Ingabo zirwanira ku butaka muri Guinée-Bissau, arahiriye kuyobora iki gihugu mu nzibacyuho, ndetse no kuba Umuyobozi w’Ikirenga w’Ingabo.

Perezida Diomaye Faye wa Senegal n’abandi bakuru b’ibihugu bya CEDEAO, bakomeje kwamagana iri hirikwa ry’ubutegetsi, aho bahise bashyiraho akanama gakurikirana iby’iki kibazo, abakagize bakoherezwa ikitaraganya muri Guinée-Bissau, ngo barebe niba habaho ubwumvikane. Perezida Faye yari yakomeje kuvugana n’abahiritse ubutegetsi aho muri Guinée-Bissau, kugira ngo Umaro Sissoco ndetse n’abandi banyapolitiki bafunzwe barekurwe.

Ibibazo byo muri Guinée-Bissau byatangiye nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku Cyumweru tariki 23 Ugushyingo 2025, nyuma yaho gato uwari usanzwe ayobora iki gihugu, Umaro Sissoco agatangaza ko nyuma yo kwibarira amajwi yagize 65%, bivuze ko yemeje ko yatsinze amatora mbere yuko Komisiyo ibishinzwe igaragaza ibyayavuyemo, cyane ko byari biteganyijwe ko ibitangaza ku wa Kane tariki 27 Ugushyingo 2025, usibye ko na byaburijwemo.

Ku wa Gatatu tariki 26 Ugushyingo 2025 ku gicamunsi, nibwo urusaku rw’amasasu rwumvikanye ahaherereye ibiro by’Ukuru w’Igihugu, mu murwa mukuru wa Guinée-Bissau, ari na bwo ihirikwa ry’ubutegetsi rwabaye. Icyo gihe Perezida Umaro n’abandi basirikare bakuru bahise batabwa muri yombi, ndetse abahiritse ubutegetsi bahita batangaza ko igihugu bagifashe kandi ko imbibi zacyo zose zifunze.

Kuri ubu umurwa mukuru w’iki gihugu, Bissau haratuje, gusa mu mihanda nta bantu bagenda kubera ubwoba no kuba mu gihirahiro, amaduka yose arafunze, mbese ubuzima bumeze nk’ubwahagaze. Icyakora umuntu umwe wari ku muhanda wemeye kuvugana na RFI, yavuze ko yishimiye ko hatuje, ko ikibazo gusa bafite ari icyo kubona icyo kurya, kuko badashobora kubona aho bahahira.

Imihanda mu murwa mukuru Bissau irera
Imihanda mu murwa mukuru Bissau irera

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka