Abiga muri Collège Gitwe bagaragaje ubumenyi mu gukamura amavuta mu bihingwa

Abanyeshuri ba Collège Gitwe mu Karere ka Ruhango biga ibijyanye n’ubumenyi rusange, bagaragarije abayobozi n’imiryango yabo ubuhanga bamaze kwiga bwo gukamura amavuta mu bihingwa, bifashishije ikoranabuhanga ry’inganda zigezweho.

Abanyeshuri berekana ibyo bakora
Abanyeshuri berekana ibyo bakora

Bimwe mu bihingwa bakamuramo ayo mavuta ni Soya, Ubunyobwa, ibihwagari n’ibigori, hakaba hari n’ibiti bize gukamuramo amavuta nk’inturusu na sipure, byose bishobora gutanga amavuta yo guteka, ayo kwisiga n’ayo gukoresha mu binyabiziga.

Umuyobozi w’ishuri rya Collège Gitwe Nshimiyimana Gilbert, avuga ko ubwo bumenyi babuhawe ku bufatanye n’ikigo cyita ku buhinzi cyo mu Gihugu cya Isiraheri, bakaba bizeye ko bizafasha abaharangije kwihangira imirimo, cyangwa gukora mu nganda zifite ikoranabuhanga rigezweho.

Agira ati "Mu gihe Igihugu cyacu cyinjiye mu ikoranabuhanga n’iterambere ry’inganda, ni ngombwa kwigisha abana uko banjyana n’igihe bakoresheje ubwenge buhangano, AI, kuko nibwo burimo gufasha mu ikoranabuhanga rigezweho. Hano rero abanyeshuri barabyize ku buryo hari icyizere cyo gutanga abahanga ku isoko ry’umurimo, duhereye ku biboneka hano iwacu".

Avuga ko ikoranabuhanga mu gukamura amavuta mu bihingwa, rizafasha abahinzi kurinda kwangirika k’umusaruro wabo, ahubwo bakawongerera agaciro havanwamo ayo mavuta, kandi n’igiciro cy’umuhinzi ku musaruro kikiyongera.

Agira ati "Niba ikilo kimwe cy’ibigori cyagurishwaga gutyo gusa bizahendukira umuhinzi nyamara gutera intambwe yo kubibyazamo amavuta, litiro imwe y’ay’ubunyobwa ihenze cyane kurusha kugurisha ubunyobwa bwumye gusa, iri koranabuhanga rero rizafasha abahinzi kubona igiciro cyiza".

Uko bakamura amavuta mu bihingwa bitandukanye
Uko bakamura amavuta mu bihingwa bitandukanye

Babigararije mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 168 basoje amasomo yabo m’umwaka w’amashuri 2024-2025 mu mashami y’imibare, Ubutabire n’Ubuzima (MCB), Ubugenge, Ubutabire n’Ubuzima (PCB), Imibare, Ubugenge n’Ubumenyibwisi (MPG), Imibare, Ubugange n’Ikoranabuhanga (MPC), Amateka, Ubumenyi bw’Isi n’Indimi (HGL), Imibare, Ubukungu n’Ubumenyibwisi (MEG), Imibare, Ikoranabuhanga n’Ubukungu (MCE) ndetse n’ishami ry’ubuvuzi (ANP).

Uwimana Phoibe, umubyeyi urerera kuri Collège Adventist de Gitwe, n’abandi babyeyi bafite abana baharangije bashimye cyane ubuyobozi bw’ishuri intambwe nziza imaze guterwa, mu kuzamura ireme ry’uburezi ndetse n’imyitwarire, anasaba ababyeyi gukomeza gushyigikira ishuri.

Nyuma yo gushyikiriza abana 24 bahize abandi ibyemezo (certificates) n’ibihembo byatanzwe n’abize muri Collège Abadiventisiti ya Gitwe, Umuyobozi w’abize muri iri shuri (Alumni) Dr Hategekimana Fidèle, yijeje ubuyobozi bw’ishuri ubufatanye n’abaryizemo, anasaba ko uyu muhango wazajya uba buri mwaka.

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu itorero ry’Abadivantisiti mu Rwanda Dr Ndagijimana Amon, yashimye abanyeshuri ndetse n’abarimu imbaraga bakoresheje ngo babone umusaruro mwiza, abasaba ko intambwe yatewe itazasubira inyuma kandi abizeza ubufatanye.

Agira ati, "Collège Abadiventisiti ya Gitwe ikomeza guharanira kugera ku ntego yashyiriweho ariyo gutanga uburere bwuzuye, kandi bijyanye n’igihe, natwe n’ababyeyi dukomeze kuyishyigikira".

Collège Abadiventisiti ya Gitwe yashinzwe n’itorero ry’Abadiventisiti mu mwaka wa 1931, rikaba ribarizwa mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka