Rayon Sports yari yakoze impinduka itsinzwe na AS Kigali

Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Rayon Sports yatsindiwe na AS Kigali ibitego 2-0 kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona, wabaye uwa kabiri wikurikiranya itsinzwe.

Ni umukino Rayon Sports yakinnye yakoze impinduka nyinshi mu bakinnyi 11 bari basanzwe babanza mu kibuga, aho abarimo umunyezamu Pavel Ndzila, Bigirimana Abed, Serumogo Ally, Niyonzima Olivier Seif batagaragaye no ku rutonde rw’abakinnyi bari gukina uyu mukino muri rusange kongeraho Tambwe Gloire wavunitse.

Mu bakinnyi basanzwe basimbura babanje mu kibuga harimoTony Kitoga na Ishimwe Fiston bakinaga hagati, Adama Bagayogo wakinaga ku ruhande, Sindi Paul Jesus wakinaga ku ruhande rw’ibumoso yugarira, Mugisha Yves wasimbuye Pavel Ndzila mu izamu na Bayisenge Emery wakinaga mu mutima w’ubwugarizi.Iyi kipe yatangiye umukino igerageza gusatira ariko ba myugariro na AS Kigali bayobowe Isaac Eze na Onyeabor Franklin bakababera ibamba, byatumye igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye Ikipe ya Rayon Sports igerageza uburyo imbere y’izamu Rya AS Kigalia ariko umunyezamu wayo Kanuma Pascal akabyitwaramo neza. Ku munota wa 60 Rayon Sports yakoze impinduka ikuramo rutahizamu Habimana Yves ishyiramo Harerimana abdelazizi, maze.

Ku munota wa 70 AS Kigali yabonye kufura yatewe neza umupira ugahabwa Nshimiyima Tharcisse wari ahagaze neza hanze y’urubuga rw’amahina, maze agahita arekura ishoti rikomeye riruhukira mu rushundura rw’ikipe ya Rayon Sports, ibona igigego cya mbere.

Rayon Sports yongeye gukora Impinduka ikuramo Adama Bagayogo, Ishyiramo Rutahizamu Ndikumana Asman wari umaze amezi abiri adakina kubera imvune, inakomeza kugerageza uburyo bushoboka ngo yishyure igitego ariko, abasatari bayo bananirwa kububyaza umusaruro.

Ku munota wa 80, Olivier Dushimimana yatsindiye AS Kigali igitego cya kabiri kuri koroneri yari itewe Neza na Ndayishimiye Didier, umukino unarangira itsinze Rayon Sports ibitego 2-0, bishimangira imikino ibiri yikurikiranya iyi kipe ikundwa na benshi itsindwa, nyuma yo gutsindwa na APR FC 3-0 ku munsi wa karindwi.

AS Kigali yishimira igitego cya kabiri
AS Kigali yishimira igitego cya kabiri

Mu wundi mukino wabaye, ikipe ya Mukura VS iwayo yahatsindiwe na AS Muhanga ibitego 2-1 byatsinzwe na Twizerimana Onesme kuri penaliti ku munota wa gatandatu na Shingiro Honore ku munota wa 22 mu gihe Joseph Sackey yatsindiye Mukura VS yari mu rugo ku munota wa 17.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka