Amahoro arambye ntiyashoboka mu gihe FDLR igihari - Minisitiri Nduhungirehe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yongeye kugaragaza ko umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ukiriho kandi ukomeje kubona ubufasha butangwa na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bityo ko amahoro arambye atashobora kuboneka.

Minisitiri Nduhungirehe ahamya ko amahoro arambye atashoboka mu gihe FDLR igihari
Minisitiri Nduhungirehe ahamya ko amahoro arambye atashoboka mu gihe FDLR igihari

Mu kiganiro yagiranye na Christophe Boisbouvier w’ikinyamakuru ‘RFI Afrique’, Minisitiri Nduhungirehe yagarutse ku bibazo by’umutekano bimaze igihe kirekire ku mupaka w’u Rwanda na RDC.

Yagize ati “FDLR koko irahari. Ikomeje gufashwa na Kinshasa. Icyo dusaba ni uko uwo mutwe warandurwa burundu, nk’uko biteganywa mu masezerano y’amahoro ya Washington.”

Ibi yabivuze yibutsa ko RDC ikwiye gukurikiza ibyo yiyemeje mu masezerano y’akarere n’ayo ku rwego mpuzamahanga.

Minisitiri Nduhungirehe yibanze cyane ku masezerano y’amahoro ya Washington, ahanini yagizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyangwa se agahuzwa n’inzira za Luanda na Nairobi, zigamije guhosha amakimbirane mu Burasirazuba bwa RDC.

Guhashya FDLR, ni kimwe mu byo u Rwanda rumaze imyaka irenga 20 rusaba, nk’igikorwa shingiro cy’umutekano warwo. Leta y’u Rwanda ivuga ko gukomeza kubaho k’uyu mutwe ndetse n’ubufasha uhabwa n’ingabo za Congo (FARDC), bibangamiye ubusugire bw’Igihugu.

Ibi biravugwa mu gihe mu Burasirazuba bwa RDC imirwano ikomeje hagati ya FARDC n’umutwe wa M23, Leta ya Kinshasa ikaba ikunze gushinja u Rwanda ko rufasha uyu mutwe w’abarwanyi bavuga ko baharanira uburenganzira bwabo.

Ibi birego ariko u Rwanda rurabihakana kuva kera, ahubwo rukemeza ko ikibazo nyamukuru ari FDLR ikomeje kubangamira umutekano w’akarere, aho ibifashwamo na FARDC.

Minisitiri Nduhungirehe muri iki kiganiro, agaragaza neza ko u Rwanda rukomeje guhagarara ku cyo ruhora rusaba, ruvuga ko amahoro arambye adashoboka mu gihe FDLR itaravanwaho burundu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka