Ni umukino watangiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, APR FC ifite amashagaga ariko ukabona ko na Marine FC itatinye nk’aho ku munota wa kane Sultan Bobo Sibomana w’iyi kipe y’i Rubavu yarekuye ishoti riremereye, umunyezamu Ishimwe Pierre wa APR FC akarishyira muri koroneri itagize icyo itanga. Umukino wakomeje APR FC yiharira ibijyanye no guhererekanya umupira ariko Marine FC ikanyuzamo ikataka APR FC.
Ku munota wa 29, ikipe ya Marine FC yabonye penaliti nyuma y’ikosa ryakozwe na Nshimiyimana Yunusu aguha umukinnyi mu rubuga rw’amahina ariko Mbonyumwami Thaiba ayiteye ikurwamo n’umunyezamu Ishimwe Jean Pierre wa APR FC. Ikipe y’Ingabo zirwanira mu mazi Marine FC wabonaga isaha n’isaha ishobora kubona igitego bitewe n’uko abakinnyi bayo bitwaraga.
Bidatinze mu minota itatu yongerewe ku gice cya mbere, Mbonyumwami Thaiba yayitsindiye igitego cyabonetse nyuma y’umupira yafashe ari inyuma y’urubuga rw’ amahina atera ishoti umupira uhita ujya mu izamu rya IshimwePierre, igice cya mbere kirangira ikipe y’umutoza Rwasamanzi Yves iyoboye n’igitego 1-0.
Igice cya kabiri cy’umukino cyatangiye ubona ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatangiye gushaka uko yabona igitego, ariko Marine FC iyibera ibamba nayo iyisatira. Nyuma y’uko Marine FC yari imaze gukuramo abakinnyi bitwaraga neza nka Sultan Bobo Sibomana hagati, na Mukire Confiance mu bwugarizi, ku munota wa 71 ikipe ya APR FC yabonye igitego cya mbere, nyuma y’impinduka umutoza nawe yari yakoze akiniizamo Cheick Ouattara, Iraguha Hadji ndetse na Denis Omedi, wanatsinze iki gitego ku mupira mwiza yahawe na Cheick Djibril Ouattara.
Ku munota wa 84, ikipe ya APR FC yongeye guhusha ubundi buryo bukomeye, ku mupira mwiza watanzwe na Djibril Ouattara ahereza Ruboneka Jean Bosco ateye ishoti rikomeye umupira ukurwamo n’umuzamu was Marine FC. Mu minota itanu y’inyongera, APR FC yabonye igitego cya kabiri, cyabonetse nyuma y’umupira mwiza wazamuwe na Iraguha Hadji ariko myugariro Ngoy Alvin Ilunga wa Marine FC agahita yitsinda .Umukino warangiye ikipe ya APR FC itsinze ibitego 2-1, bituma APR FC igera ku mwanya kane n’amanota 14.
Uyu mukino ntabwo wakiniwe igihe kuko igihe wagombaga gukinirwa APR FC yari iri mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2025 muri Tanzania.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|