Basanga BK ari nk’inka idateka cyangwa umugore uri mu rwe
Abatuye mu Ntara y’Amajyepfo, by’umwihariko abakiriya ba Banki ya Kigali (BK), basanga iyo banki bayigereranya nk’inka idateka cyangwa umugore uri mu rwe, kubera ukuntu ibitaho mu bikorwa bitandukanye bibafasha kwiteza imbere.
Ibi abatuye muri iyo Ntara, babihera ku buryo kuva iyo banki yatangira kuhakorera, yagiye ibaba hafi mu gihe cyose bayiyambaje, ikabavana ku rwego rumwe ikabageza ku rundi.
Ni bimwe mu byagarutsweho ku wa Gatatu tariki 26 Ugushyingo 2025, ubwo umuyobozi mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi, yari mu Karere ka Muhanga, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, arimo gukorera mu Ntara y’Amajyepfo, rugamije gusura ibikorwa by’abakiriya babo bo muri iyo Ntara, mu rwego rwo gukomeza kunoza imikorere n’imikoranire.
Nyuma yo gusura Ishami rya BK, rya Muhanga, Dr. Karusisi yahise yerekeza mu cyanya cy’inganda cya Muhanga (Muhanga Industrial Zone), aho yasuye ibikorwa by’abakiriya babo, birimo uruganda Nyarwanda rukora amakaro ruzwi nka Mountain Ceramics Company Ltd, n’urundi rukora impapuro zitandukanye z’isuku ruzwi nka Basil Industries Ltd.
Byakurikiwe no kuganira n’abakiriya, baranzwe no gushimira ubuyobozi bwa BK, kuri serivisi zitandukanye yabagejejeho ziganjemo iz’ikoranabuhanga, n’izindi zirimo koroherezwa kubona inguzanyo, byarushijeho kubafasha kwiteza imbere.
Elias Uzabakiriho ni umuhinzi mworozi wo mu Karere ka Nyamagabe, akaba ari umutubuzi w’imbuto wabigize umwuga, ubimazemo imyaka irenga 18 mu Karere ka Nyamagabe. Avuga ko mbere y’uko atangira gukorana na BK, ibikorwa bye bitari ku rwego rwiza nk’urwo agezeho uyu munsi, ariko binyuze mu nguzanyo yagiye ahabwa, byamufashije kwiteza imbere, ku buryo ageze ku rwego rwo guhabwa inguzanyo ingana na miliyoni zirenga 200Frw.
Ati "Ndimo ndihuta cyane, ndakataje, ndashaka mu bikorwa byanjye gushyiramo uruganda rw’amazi, nkajya nuhira imboga n’indi myaka yanjye, ngashyiraho uruganda rw’ibiryo by’amatungo. Ntabwo ibi byose nkora mbikora jyenyine, mbifashwamo na BK, n’abandi bahinzi bari mu tundi Turere dutandukanye, bagane BK kuko irabishoboye. BK nayigereranya nk’inka idateka, n’umugore uba mu rwe, kuko yaramfashije kandi ikabikora nk’iyikorera."
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, buvuga ko BK ari inkingi ikomeye mu iterambere ryako, kuko itanga umusanzu ukomeye mu cyerekezo biyemeje, y’aba icy’igihugu muri rusange cyangwa icy’Akarere.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Jacqueline Kayitare, avuga ko kuba abacuruzi bagomba kwihuta muri icyo cyerekezo, bakaba babifashwamo na BK, ari iby’agaciro.
Ati "Kugendana n’icyo cyerekezo, kandi kuri uwo muvuduko, bisaba ko abafatanyabikorwa bose babigiramo uruhare. BK turayishima ko yumvise ijwi ry’abakiriya, bagashyiramo ikoranabuhanga rituma abakiriya badasiragira cyangwa ngo bakoreshe igihe kirenze igikenewe, bakabaha serivisi bigatuma twese twishimira aho tugeze uyu munsi."
Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi, yashimiye iterambere rigaragara mu Karere ka Muhanga, avuga ko baterwa ishema n’uko ababigiramo uruhare harimo n’abakiriya ba BK.
Ati "Natwe nka BK, duterwa ishema no gukorana namwe kugira ngo Akarere gatere imbere. Uyu munsi hari abakiriya bacu twagiye gusura mu nganda, dusanga hari ibikorwa by’igitangaza birimo kuberayo, n’ibintu byiza cyane, kandi natwe nka BK, bidutera ishema gukorana n’abantu bafite ubushake n’ubushobozi bwo gutera imbere."
Iki gikorwa ni kimwe muri gahunda ya Banki ya Kigali, cyo kwegera abakiriya hirya no hino mu gihugu, bumva ibitekerezo byabo, no gukomeza kubaka imikorere n’imikoranire hagamijwe iterambere rirambye mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi.
Hashize imyaka 59, BK ifunguye imiryango, ikaba imaze kugira amashami 67 ari hirya no hino mu gihugu, hamwe n’abakiriya barenga Miliyoni.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|