Amiss Cedric wagagaritswe na Kiyovu Sports yasabye imbabazi

Nyuma yo guhagarikwa imikino ibiri ndetse akanamburwa igitambaro cya kapiteni wa Kiyovu Sports ashinjwa imyitwarire mibi, Amiss Cedric yasabye imbabazi abakunzi b’iyi kipe avuga ko ibyabaye wari umujinya usanzwe.

Ibi yabinyujije mu butumwa burambuye yageneye abafana, abakinnyi ndetse n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports aho yavuze ko "Ndashaka kuvuga bimvuye ku mutima wanjye. Imikino ibiri iheruka yaratubabaje twese kandi nzi icyo muba mwiteze kuri njyewe uko kingana no ku ikipe yose muri rusange, ndemera ibyo nakoze, cyane cyane igihehe nataga hasi igitambaro cya kapiteni nyuma yo gusimbuzwa."

Amiss Cedric yakomeje avuga ko uku guta igitambaro cya kapiteni hasi ku mukino batsinzwemo na Al Merrikh 2-0 ku wa Mbere w’iki Cyumweru atari agambiriye gusuzugura abafana, abakinnyi cyangwa ibirango by’ikipe.

Ati" Cyari igihe cy’uburakari, nta kindi. Ntabwo nari ngambiriye kubahuma ikirango cy’ikipe, abafana, abakinnyi bagenzi bange cyangwa ubuyobozi, nari nirakariye njyewe ubwanje, nta wundi muntu uwo ariwe wese ariko ndabyunva uko byagaragaye kubw’byo ndasaba imbabazi cyane, iyi kipe isobanuye byose kuri njyewe, inkunga yanyu isobanuye byose kuri njye, ndasaba imbabazi buri umwe narabatengushye kandi ndabasezeranya ko nigiye kuri ibi kandi nzagaruka nkomeye kurushaho."

Ibi byose yabyanditse nyuma y’ibaruwa yo ku wa 25 Ugushyingo 2025 yahawe n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports yamuhagarikaga imikino ibiri adakina nyuma yo kwivumbura ubwo yasimburwa haba ku mukino wahuje Kiyovu Sports na Gasogi United ku wa Gatanu w’icyumweru gishize kuri Stade Amahoro ndetse n’uwo ku wa Mbere w’iki Cyumweru kuri Kigali Pele Stadium yombi batsinzwemo 1-0 ba 2-0.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka